Gutegeka kwa Kabiri 9:1-29

9  “Tega amatwi Isirayeli we! Dore uyu munsi ugiye kwambuka Yorodani+ ujye mu mahanga akuruta ubwinshi kandi akurusha imbaraga uyigarurire,+ amahanga afite imigi ikomeye cyane igoswe n’inkuta ndende zigera ku ijuru,+  atuwe n’Abanakimu,+ abantu barebare kandi banini, abo wowe ubwawe uzi kandi wumvise babavugaho ngo ‘ni nde wahagarara imbere ya bene Anaki?’  Uyu munsi uzi neza ko Yehova Imana yawe azambuka imbere yawe,+ kandi akaba ari umuriro ukongora.+ Azabarimbura,+ abatsindire imbere yawe; uzabirukane, uhite ubarimbura nk’uko Yehova yabikubwiye.+  “Yehova Imana yawe namara kubirukana imbere yawe, ntuzibwire mu mutima wawe uti ‘gukiranuka kwanjye ni ko kwatumye Yehova anzana muri iki gihugu ngo ncyigarurire,’+ kandi ububi bw’ayo mahanga ari bwo bugiye gutuma Yehova ayirukana imbere yawe.+  Gukiranuka kwawe+ cyangwa gutungana k’umutima wawe+ si byo bitumye ujya mu gihugu cyabo ngo ucyigarurire. Impamvu Yehova Imana yawe agiye kwirukana imbere yawe ayo mahanga,+ ni ububi bwayo no kugira ngo Yehova asohoze ijambo yarahiye ba sokuruza, Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+  Kandi umenye ko gukiranuka kwawe atari ko gutumye Yehova Imana yawe aguha iki gihugu cyiza ngo ucyigarurire, kuko uri ubwoko butagonda ijosi.+  “Mwibuke kandi ntimukibagirwe ukuntu mwarakarije Yehova Imana yanyu mu butayu.+ Kuva igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa kugera aho mugereye aha, mwakomeje kwigomeka kuri Yehova.+  Ndetse no kuri Horebu mwatumye Yehova arakara. Yehova yarabarakariye cyane ku buryo yashatse no kubarimbura.+  Igihe nazamukaga umusozi ngiye guhabwa ibisate by’amabuye,+ ari byo bisate biriho isezerano Yehova yagiranye namwe,+ namaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.+ (Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa.) 10  Nuko Yehova ampa ibisate bibiri by’amabuye byandikishijweho urutoki rw’Imana,+ byariho amagambo yose Yehova yababwiriye hagati mu muriro igihe mwari muteraniye kuri uwo musozi.+ 11  Nyuma y’iyo minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, Yehova yampaye bya bisate bibiri by’amabuye, ibisate biriho isezerano.+ 12  Yehova arambwira ati ‘haguruka umanuke bwangu, uve hano, kuko abantu bawe wakuye muri Egiputa bakoze ibibarimbuza.+ Bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse. Biremeye igishushanyo kiyagijwe.’+ 13  Nuko Yehova arambwira ati ‘nitegereje aba bantu nsanga ari ubwoko butagonda ijosi.+ 14  None ndeka mbarimbure+ ntume amazina yabo yibagirana munsi y’ijuru,+ maze nkugire ishyanga rikomeye kubarusha kandi ribaruta ubwinshi.’+ 15  “Ni ko guhindukira ndamanuka, mva kuri uwo musozi wagurumanagaho umuriro,+ mfite bya bisate bibiri biriho isezerano mu ntoki.+ 16  Nuko ndebye nsanga mwacumuye kuri Yehova Imana yanyu. Mwari mwiremeye igishushanyo kiyagijwe cy’ikimasa.+ Mwari mwateshutse vuba muva mu nzira Yehova yari yarabategetse.+ 17  Najugunye hasi bya bisate bibiri nari mfite mu ntoki, mbijanjagurira imbere y’amaso yanyu.+ 18  Nikubise imbere ya Yehova nk’ubwa mbere, mara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine. Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa+ bitewe n’ibyaha byose mwakoze, mugakora ibibi mu maso ya Yehova mukamurakaza.+ 19  Nari natewe ubwoba n’uburakari bwinshi Yehova yari yabarakariye, akagera n’ubwo ashaka kubarimbura.+ Icyakora, icyo gihe nabwo Yehova yaranyumvise.+ 20  “Aroni na we, Yehova yaramurakariye cyane ku buryo yashatse kumurimbura.+ Ariko icyo gihe ninginze+ nsabira na Aroni. 21  Nuko mfata cya kimasa+ mwaremye kikababera icyaha, ndagitwika, ndakijanjagura, ndagisya ngihindura umukungugu, hanyuma nyanyagiza uwo mukungugu mu mugezi watembaga uva kuri uwo musozi.+ 22  “Nanone kandi, mwarakarije Yehova+ i Tabera+ n’i Masa+ n’i Kiburoti-Hatava.+ 23  Igihe Yehova yaboherezaga muvuye i Kadeshi-Baruneya+ akababwira ati ‘muzamuke mwigarurire igihugu nzabaha,’ mwigometse ku itegeko rya Yehova Imana yanyu,+ ntimwamwizera+ kandi ntimwumvira ijwi rye.+ 24  Kuva nabamenya, nta gihe mutagomeye Yehova.+ 25  “Nuko mpfukama imbere ya Yehova iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine,+ bitewe n’uko Yehova yari yavuze ko agiye kubarimbura.+ 26  Ntangira kwinginga+ Yehova nti ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, nturimbure ubwoko bwawe, umutungo wawe bwite,+ wacunguje gukomera kwawe, ukabukuza muri Egiputa+ ukuboko kwawe gukomeye.+ 27  Ibuka abagaragu bawe, Aburahamu, Isaka na Yakobo.+ We kwita ku kwinangira k’ubu bwoko no ku bubi bwabwo no ku cyaha cyabwo,+ 28  kugira ngo abo mu gihugu+ wadukuyemo batazavuga bati “kubera ko Yehova yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranyije kandi akaba abanga, ni cyo cyatumye abakura ino kugira ngo abicire mu butayu.”+ 29  Byongeye kandi, ni ubwoko bwawe kandi ni umutungo wawe bwite+ wakujeyo imbaraga zawe nyinshi n’ukuboko kurambuye.’+

Ibisobanuro ahagana hasi