Gutegeka kwa Kabiri 8:1-20
8 “Amategeko yose ngutegeka uyu munsi ujye uyitondera+ kugira ngo ukomeze kubaho,+ wororoke ugwire kandi ujye mu gihugu Yehova yarahiye ba sokuruza, ucyigarurire.+
2 Ujye wibuka inzira yose Yehova Imana yawe yakunyujijemo mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine,+ kugira ngo akwigishe kwicisha bugufi,+ akugerageze+ amenye ikiri mu mutima wawe,+ niba uzakomeza gukurikiza amategeko ye cyangwa niba utazayakurikiza.
3 Yakwigishije kwicisha bugufi, arakureka wicwa n’inzara,+ akugaburira manu+ utigeze umenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza, kugira ngo akwigishe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.+
4 Muri iyo myaka mirongo ine, umwitero wawe ntiwagusaziyeho, n’ibirenge byawe ntibyigeze bibyimba.+
5 Kandi uzi neza mu mutima wawe ko Yehova Imana yawe yashakaga kubakosora nk’uko umuntu akosora umwana we.+
6 “Ujye witondera amategeko ya Yehova Imana yawe, ugendere mu nzira ze+ kandi umutinye.+
7 Yehova Imana yawe agiye kukujyana mu gihugu cyiza,+ igihugu cy’ibibaya bitembamo imigezi, gifite amasoko n’amazi y’ikuzimu apfupfunukira mu bibaya+ no mu karere k’imisozi miremire,
8 igihugu cy’ingano zisanzwe n’ingano za sayiri, imizabibu, imbuto z’imitini n’amakomamanga,+ igihugu cy’ubuki n’imyelayo ivamo amavuta,+
9 igihugu utazicirwamo n’inzara cyangwa ngo ugire icyo ubura, igihugu kirimo amabuye yuzuyemo ubutare, n’imisozi uzacukuramo umuringa.
10 “Numara kurya ugahaga,+ uzashimire+ Yehova Imana yawe ko yaguhaye igihugu cyiza.+
11 Uramenye ntuzibagirwe+ Yehova Imana yawe ngo ureke gukurikiza amateka, amabwiriza n’amategeko ye ngutegeka uyu munsi,+
12 kugira ngo utazamara kurya ugahaga, ukubaka amazu meza ukayaturamo,+
13 amashyo n’imikumbi yawe bikiyongera, ukagwiza ifeza na zahabu ndetse n’ibyo utunze byose bikiyongera,
14 maze umutima wawe ukishyira hejuru,+ ukibagirwa Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa,+
15 akakunyuza mu butayu bunini buteye ubwoba,+ burimo inzoka z’ubumara+ na sikorupiyo, ku butaka bukakaye butagira amazi, akakuvanira amazi mu rutare rukomeye,+
16 akakugaburirira manu+ mu butayu, iyo ba sokuruza batigeze kumenya, kugira ngo akwigishe kwicisha bugufi+ kandi akugerageze hanyuma uzamererwe neza,+
17 nuko ukibwira mu mutima wawe uti ‘imbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye ni byo nkesha ubu bukungu.’+
18 Ujye wibuka Yehova Imana yawe, kuko ari we uguha imbaraga zituma ubona ubutunzi+ kugira ngo asohoze isezerano rye yarahiye ba sokuruza, nk’uko yabikoze kugeza n’uyu munsi.+
19 “Kandi nimwibagirwa Yehova Imana yanyu, mugakurikira izindi mana mukazikorera kandi mukazunamira, uyu munsi ndabahamiriza ko muzarimbuka mugashira.+
20 Muzarimbuka nk’amahanga Yehova agiye kurimburira imbere yanyu, kubera ko muzaba mutarumviye ijwi rya Yehova Imana yanyu.+