Gutegeka kwa Kabiri 7:1-26
7 “Amaherezo Yehova Imana yawe nakugeza mu gihugu ugiye kujyamo kugira ngo ucyigarurire,+ azirukana imbere yawe+ amahanga atuwe cyane, ari yo Abaheti,+ Abagirugashi,+ Abamori,+ Abanyakanani,+ Abaperizi,+ Abahivi+ n’Abayebusi,+ amahanga arindwi abaruta ubwinshi kandi abarusha imbaraga.+
2 Yehova Imana yawe azabakugabiza rwose kandi uzabatsinde.+ Ntuzabure kubarimbura.+ Ntuzagirane na bo isezerano, kandi ntuzabagirire impuhwe.+
3 Ntuzashyingirane na bo. Abakobwa bawe ntuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu bawe ntuzabasabire abakobwa babo.+
4 Kuko bazabayobya bakareka kunkurikira, bagakorera izindi mana,+ bigatuma mwikongereza uburakari bwa Yehova, agahita abarimbura.+
5 “Dore ahubwo ibyo muzabakorera: ibicaniro byabo muzabisenye,+ inkingi zabo zera z’amabuye muzazimenagure,+ inkingi zabo zera z’ibiti+ muzaziteme,+ ibishushanyo byabo bibajwe mubitwike.+
6 Muri ubwoko bwera bwa Yehova Imana yanyu.+ Ni mwe Yehova Imana yanyu yatoranyije mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mube ubwoko bwe, umutungo we bwite.+
7 “Icyatumye Yehova abakunda akabatoranya si uko mwari benshi kurusha ayandi mahanga,+ ndetse mwari bake cyane hanyuma y’andi mahanga yose.+
8 Ahubwo byatewe n’uko Yehova yabakunze,+ agakomeza indahiro yarahiye ba sokuruza.+ Ni cyo cyatumye Yehova abakuzayo ukuboko kwe gukomeye,+ kugira ngo abacungure abakure mu nzu y’uburetwa,+ mu kuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa.
9 Kandi uzi neza ko Yehova Imana yawe ari Imana y’ukuri,+ Imana yizerwa,+ ikomeza isezerano+ kandi ikagaragariza ineza yuje urukundo abayikunda n’abakomeza amategeko yayo, kugeza ku bana babo b’ibihe igihumbi.+
10 Ariko uyanga ihita imwitura kumurimbura.+ Ntizatindiganya, izahita yitura umuntu wese uyanga.
11 Uzakomeze amateka, amabwiriza n’amategeko ngutegetse uyu munsi, uyakurikize.+
12 “Nukomeza kumvira ayo mategeko ukayitondera kandi ukayakurikiza,+ Yehova Imana yawe azakomeza isezerano yagiranye nawe,+ kandi akugaragarize ineza yuje urukundo nk’uko yabirahiye ba sokuruza.+
13 Nugera mu gihugu Imana yawe yarahiye ba sokuruza ko izaguha,+ izagukunda rwose iguhe umugisha,+ itume wororoka ugwire,+ kandi izaha umugisha abana* bawe.+ Izaha umugisha ibyera mu butaka bwawe,+ ibinyampeke byawe, divayi yawe nshya, amavuta yawe, ihe umugisha n’inyana zawe n’abana b’intama zawe n’ab’ihene zawe.+
14 Uzaba ishyanga ryahawe umugisha kuruta ayandi yose.+ Nta mugabo cyangwa umugore wo muri mwe uzabura urubyaro, kandi nta tungo ryanyu rizaba ingumba.+
15 Yehova azakurinda indwara z’ubwoko bwose; indwara mbi zose uzi+ zo muri Egiputa ntazaziguteza, ahubwo azaziteza abakwanga bose.
16 Uzarimbure amahanga yose Yehova Imana yawe azakugabiza,+ ntuzabagirire impuhwe.+ Ntuzakorere imana zabo+ kuko byazakubera umutego.+
17 “Ushobora kwibwira mu mutima wawe uti ‘ko aya mahanga andusha ubwinshi, nzashobora nte kuyirukana?’+
18 Ntuzabatinye,+ ahubwo uzibuke ibyo Yehova Imana yawe yakoreye Farawo na Egiputa yose,+
19 wibuke ibigeragezo bikomeye wabonye,+ ibimenyetso n’ibitangaza+ hamwe n’ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye+ Yehova Imana yawe yagukujeyo.+ Uko ni ko Yehova Imana yawe azagenzereza ayo mahanga yose utinya.+
20 Yehova Imana yawe azabatera gushya ubwoba,+ kugeza igihe n’abari bakwihishe bagasigara bazarimbukira.+
21 Ntibazagukure umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe;+ ni Imana ikomeye kandi iteye ubwoba.+
22 “Yehova Imana yawe azirukana ayo mahanga imbere yawe buhoro buhoro.+ Ntazakwemerera guhita uyarimbura, kugira ngo inyamaswa zitazagwira zikagutera.
23 Yehova Imana yawe azabakugabiza, abakubite incuro bakwire imishwaro, kugeza aho barimbukiye.+
24 Azakugabiza abami babo,+ kandi uzatume amazina yabo yibagirana munsi y’ijuru.+ Nta muntu uzabasha kuguhagarara imbere+ kugeza aho uzabatsembera.+
25 Ibishushanyo bibajwe by’imana zabo uzabitwike.+ Ntuzifuze ifeza na zahabu zibiriho+ cyangwa ngo uzijyanire,+ kuko zazakubera umutego.+ Ni ikintu Yehova Imana yawe yanga urunuka.+
26 Ntuzazane mu nzu yawe ikintu Imana yawe yanga urunuka, kuko byatuma nawe uba uwo kurimburwa nka cyo. Kizakubere ikintu giteye ishozi kandi uzacyange urunuka,+ kuko ari icyo kurimburwa.+