Gutegeka kwa Kabiri 6:1-25
6 “Aya ni yo mabwiriza, amategeko n’amateka Yehova Imana yanyu yategetse ko mbigisha,+ kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kujyamo mukacyigarurira,
2 bityo mutinye+ Yehova Imana yanyu, kandi mu minsi yose yo kubaho kwanyu, mwe n’abana banyu n’abuzukuru banyu,+ muzakurikize amategeko yose n’amateka ye mbategeka kugira ngo mubone kurama.+
3 Isirayeli we, tega amatwi kandi witondere+ ayo mategeko kugira ngo uzagubwe neza+ kandi wororoke ugwire cyane mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Yehova Imana ya ba sokuruza yabigusezeranyije.+
4 “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.+
5 Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose+ n’ubugingo bwawe bwose+ n’imbaraga zawe zose.+
6 Aya magambo ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe.+
7 Ujye uyacengeza mu bana bawe+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye+ n’igihe mubyutse.
8 Uzayahambire ku kuboko akubere nk’ikimenyetso,+ kandi azakubere nk’agashumi kambarwa mu ruhanga.+
9 Uzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yawe no ku marembo y’umugi wawe.+
10 “Nuko Yehova Imana yawe nakujyana mu gihugu yarahiye ba sokuruza Aburahamu, Isaka na Yakobo ko azaguha,+ igihugu gifite imigi minini kandi myiza utubatse,+
11 gifite amazu yuzuye ibintu by’ubwoko bwose kandi byiza utashyizemo, ibitega by’amazi utacukuye, imizabibu n’ibiti by’imyelayo utateye, maze ukarya ugahaga,+
12 uzirinde kugira ngo utibagirwa+ Yehova wagukuye mu gihugu cya Egiputa mu nzu y’uburetwa.
13 Ujye utinya Yehova Imana yawe,+ umukorere+ kandi ujye urahira mu izina rye.+
14 Ntimugakurikire izindi mana, imana izo ari zo zose z’amahanga abakikije,+
15 (kuko Yehova Imana yawe uri hagati muri mwe ari Imana isaba ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo,)+ kugira ngo utikongereza uburakari bwa Yehova Imana yawe,+ akakurimbura akagukura ku isi.+
16 “Ntimukagerageze Yehova Imana yanyu,+ nk’uko mwamugeragereje i Masa.+
17 Muzahore mukurikiza amategeko ya Yehova Imana yanyu,+ ibyo yahamije+ n’amabwiriza+ yabahaye.+
18 Mujye mukora ibyiza kandi bikwiriye mu maso ya Yehova, kugira ngo muzagubwe neza+ kandi mwinjire mu gihugu cyiza Yehova yarahiye ba sokuruza, maze mucyigarurire,+
19 mwirukane abanzi banyu bose imbere yanyu nk’uko Yehova yabisezeranyije.+
20 “Mu gihe kizaza, umwana wawe nakubaza+ ati ‘ibyo Yehova Imana yacu yahamije n’amabwiriza n’amategeko yabahaye bisobanura iki?’
21 Uzamubwire uti ‘twabaye imbata za Farawo muri Egiputa, ariko Yehova adukuza muri Egiputa ukuboko gukomeye.+
22 Nuko Yehova akorera kuri Egiputa no kuri Farawo n’abo mu rugo rwe bose ibimenyetso n’ibitangaza+ bikomeye kandi biteye ubwoba, bibera imbere y’amaso yacu.+
23 Adukurayo kugira ngo atuzane aha, aduhe igihugu yari yararahiye ba sogokuruza.+
24 Ni yo mpamvu Yehova yadutegetse kubahiriza ayo mabwiriza yose+ no gutinya Yehova Imana yacu, kugira ngo duhore tuguwe neza+ kandi dukomeze kubaho nk’uko bimeze uyu munsi.+
25 Nitwitondera amategeko yose Yehova Imana yacu yaduhaye,+ tukayakurikiza nk’uko yabidutegetse, tuzabarwaho gukiranuka.’+