Gutegeka kwa Kabiri 5:1-33
5 Mose ahamagara Abisirayeli bose+ arababwira ati “Isirayeli we, tega amatwi wumve amategeko n’amateka+ nkubwira uyu munsi, kugira ngo uyamenye uyitondere.+
2 Yehova Imana yacu yagiranye natwe isezerano ku musozi wa Horebu.+
3 Yehova ntiyagiranye iryo sezerano na ba sogokuruza, ahubwo yarigiranye natwe twese abariho uyu munsi.
4 Yehova yavuganiye namwe imbonankubone kuri uwo musozi ari hagati mu muriro.+
5 Icyo gihe nari mpagaze hagati yanyu na Yehova+ kugira ngo mbabwire amagambo ya Yehova (kuko umuriro wari watumye mutinya, ntimwazamuka kuri uwo musozi).+ Yaravuze ati
6 “‘Ndi Yehova Imana yawe+ yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.+
7 Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.+
8 “‘Ntukiremere igishushanyo kibajwe+ cyangwa ishusho+ isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru, cyangwa ikiri hasi ku isi, cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi.
9 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere,+ kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Mpanira abana icyaha cya ba se, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+
10 Ariko abankunda bagakomeza amategeko yanjye, mbagaragariza ineza yuje urukundo kugeza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.+
11 “‘Ntugakoreshe izina rya Yehova Imana yawe mu buryo budakwiriye,+ kuko Yehova atazabura guhana umuntu wese ukoresha izina rye mu buryo budakwiriye.+
12 “‘Ujye uziririza umunsi w’isabato kandi uweze, nk’uko Yehova Imana yawe yabigutegetse.+
13 Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu.+
14 Ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho,+ yaba wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa ikimasa cyawe cyangwa indogobe yawe cyangwa irindi tungo ryawe, cyangwa umwimukira uri iwanyu,+ kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo bajye baruhuka nkawe.+
15 Ujye wibuka ko wabaye umucakara mu gihugu cya Egiputa,+ maze Yehova Imana yawe akagukuzayo ukuboko gukomeye kandi kurambuye.+ Ni yo mpamvu Yehova Imana yawe yagutegetse kuziririza umunsi w’isabato.+
16 “‘Wubahe so na nyoko+ nk’uko Yehova Imana yawe yagutegetse, kugira ngo urame iminsi myinshi kandi ugubwe neza+ mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.
17 “‘Ntukice.+
18 “‘Ntugasambane.+
19 “‘Ntukibe.+
20 “‘Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+
21 “‘Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe.+ Ntukararikire inzu ya mugenzi wawe cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa ikimasa cye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.’+
22 “Ayo Mategeko yose Yehova yayabwiriye iteraniro ryanyu ryose ku musozi ari hagati mu muriro,+ mu gicu no mu mwijima w’icuraburindi, ayavuga mu ijwi riranguruye kandi nta kindi yongeyeho. Hanyuma ayandika ku bisate bibiri by’amabuye arabimpa.+
23 “Mukimara kumva ijwi ryaturukaga mu mwijima igihe umusozi wagurumanaga,+ abatware b’imiryango yanyu bose n’abakuru banyu baranyegereye.
24 Icyo gihe mwarambwiye muti ‘dore Yehova Imana yacu yatweretse ikuzo rye no gukomera kwe, kandi twumvise ijwi rye rituruka hagati mu muriro.+ Uyu munsi twabonye ko Imana ishobora kuvugana n’umuntu kandi agakomeza kubaho.+
25 None se kuki twarinda gupfa dukongowe n’uyu muriro ugurumana?+ Turamutse twongeye kumva ijwi rya Yehova Imana yacu twapfa nta kabuza.+
26 Ubundi se ni nde mu bantu bose wigeze yumva ijwi ry’Imana nzima+ rivugira hagati mu muriro nk’uko twe twaryumvise, maze agakomeza kubaho?
27 Wowe ujye wigira hafi ya Yehova Imana yacu wumve ibyo avuga; uzajya utubwira ibyo Yehova Imana yacu yakubwiye byose,+ natwe tuzajya tugutega amatwi tubikore.’
28 “Yehova yumva amagambo mumbwiye, Yehova aravuga ati ‘numvise amagambo ubu bwoko bwakubwiye. Ibyo bakubwiye byose ni ukuri.+
29 Iyaba bakomezaga kugira uwo mutima wo kuntinya+ no gukomeza amategeko yanjye+ iteka, kugira ngo bagubwe neza bo n’abana babo, kugeza ibihe bitarondoreka!+
30 Genda ubabwire uti “nimusubire mu mahema yanyu.”
31 Wowe usigarane nanjye hano, ureke nkubwire amategeko, amabwiriza n’amateka yose ugomba kubigisha,+ kugira ngo bazayakurikize nibagera mu gihugu ngiye kubaha ngo bacyigarurire.’
32 Namwe muzitwararike mukore ibyo Yehova Imana yanyu yabategetse byose+ mudaciye iburyo cyangwa ibumoso.+
33 Muzagendere mu nzira zose Yehova Imana yanyu yabategetse+ kugira ngo mubeho kandi mugubwe neza,+ muramire mu gihugu mugiye kwigarurira.