Gutegeka kwa Kabiri 4:1-49
4 “Isirayeli we, tega amatwi amategeko n’amateka mbigisha kugira ngo muyakurikize bityo mukomeze kubaho,+ mujye mu gihugu Yehova Imana ya ba sokuruza azabaha, maze mucyigarurire.
2 Ntimuzagire icyo mwongera ku byo mbategeka cyangwa ngo mugire icyo mugabanyaho,+ kugira ngo mukomeze amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka.
3 “Amaso yanyu yiboneye ibyo Yehova yakoze ku birebana na Bayali y’i Pewori,+ ko Yehova Imana yawe yarimbuye umuntu wese wo muri mwe wakurikiye Bayali y’i Pewori.+
4 Ariko mwe abakomeje kwizirika+ kuri Yehova Imana yanyu, mwese muracyariho n’uyu munsi.
5 Dore nabigishije amategeko+ n’amateka+ nk’uko Yehova Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo nimugera mu gihugu mugiye kwigarurira muzayakurikize.
6 Muzayakomeze kandi muyakurikize, kuko bizatuma amahanga azumva ayo mategeko yose ababonamo ubwenge+ no kujijuka,+ kandi ntazabura kuvuga ati ‘iri shyanga rikomeye ni iry’abantu bafite ubwenge kandi bajijutse.’+
7 Koko se, hari irindi shyanga rikomeye+ rifite imana ziriba hafi nk’uko Yehova Imana yacu atuba hafi igihe cyose tumwambaje?+
8 Kandi se hari irindi shyanga rikomeye rifite amategeko n’amateka akiranuka, ahwanye n’aya mategeko yose mbashyize imbere uyu munsi?+
9 “Icyakora wirinde kandi urinde ubugingo bwawe+ kugira ngo utibagirwa ibintu byose amaso yawe yabonye.+ Ntibizave mu mutima wawe igihe cyose ukiriho,+ kandi uzabibwire abana bawe n’abuzukuru bawe.+
10 Uzababwire ibyabaye ku munsi wahagararaga imbere ya Yehova Imana yawe kuri Horebu,+ igihe Yehova yambwiraga ati ‘nteranyiriza abagize ubu bwoko kugira ngo bumve amagambo yanjye+ maze bige kuntinya+ iminsi yose bazaba bakiriho, kandi bayigishe abana babo.’+
11 “Icyo gihe mwigiye hafi muhagarara munsi y’umusozi. Uwo musozi waragurumanaga, ibirimi by’umuriro bikagera mu kirere; wariho umwijima w’icuraburindi n’igicu cyijimye.+
12 Yehova yatangiye kubavugisha ari hagati muri uwo muriro.+ Mwumvaga amajwi ariko ntihagire ishusho+ y’ikintu icyo ari cyo cyose mubona; mwumvaga ijwi gusa.+
13 Nuko ababwira isezerano rye+ kandi abategeka kuryubahiriza, ni ryo ya Mategeko Icumi;*+ hanyuma ayandika ku bisate bibiri by’amabuye.+
14 Icyo gihe ni jye Yehova yategetse kubigisha amategeko n’amateka, kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kujyamo mukacyigarurira.+
15 “Kubera ko nta shusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mwabonye+ igihe Yehova yabavugishirizaga kuri Horebu ari hagati mu muriro, muzarinde ubugingo bwanyu+
16 kugira ngo mudakora ibibarimbuza+ maze mukarema igishushanyo kibajwe, ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, yaba iy’umugabo cyangwa iy’umugore,+
17 cyangwa iy’inyamaswa iyo ari yo yose yo ku isi,+ cyangwa ishusho y’ibiguruka mu kirere,+
18 cyangwa iy’ikintu cyose kigenda ku butaka, cyangwa iy’ifi iyo ari yo yose+ yo mu mazi yo ku isi;
19 kugira ngo mutubura amaso yanyu mukareba mu kirere mukabona izuba n’ukwezi n’inyenyeri, ingabo zose zo mu kirere, bikabareshya maze mukabyunamira mukabikorera,+ kandi Yehova Imana yanyu yarabihaye amahanga yose yo munsi y’ijuru.+
20 Ariko ni mwe Yehova yafashe abakura mu ruganda rushongesherezwamo ubutare,+ abakura muri Egiputa kugira ngo mube umutungo we bwite+ nk’uko bimeze uyu munsi.
21 “Mwatumye Yehova andakarira,+ maze arahira ko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza Yehova Imana yanyu igiye kubaha ho umurage.+
22 Nzapfira muri iki gihugu.+ Sinzambuka Yorodani, ariko mwe muzayambuka kandi muzigarurira icyo gihugu cyiza.
23 Muramenye ntimuzibagirwe isezerano Yehova Imana yanyu yagiranye namwe,+ ngo mwiremere igishushanyo kibajwe, ishusho y’ikintu cyose Yehova Imana yanyu yababujije.+
24 Kuko Yehova Imana yawe ari umuriro ukongora,+ Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+
25 “Numara igihe kirekire utuye muri icyo gihugu, ukabyara abana ukagira n’abuzukuru, hanyuma ugakora ibikurimbuza+ ukiremera igishushanyo kibajwe,+ ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, bityo ugakora ibibi mu maso ya Yehova Imana yawe+ ukayirakaza,
26 uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abagabo+ bazabashinja ko muzahita murimbukira muri icyo gihugu mugiye kwambuka Yorodani ngo mucyigarurire. Ntimuzakimaramo igihe, kuko muzarimburwa nta kabuza.+
27 Yehova azabatatanyiriza mu mahanga,+ kandi muzasigara muri bake cyane+ muri ayo mahanga Yehova azabajyanamo.
28 Nimuhagera muzakorera imana+ zakozwe n’amaboko y’abantu, zikozwe mu biti no mu mabuye,+ zitareba, zitumva, zitarya kandi zidahumurirwa.+
29 “Nimugerayo mugashaka Yehova Imana yanyu, muzamubona rwose,+ kuko muzaba mwamushakanye umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose.+
30 Aya magambo yose nagusohoreraho ukagera mu makuba, uzahindukirira Yehova Imana yawe+ wumvire ijwi rye.+
31 Kuko Yehova Imana yawe ari Imana igira imbabazi.+ Ntizaguta cyangwa ngo ikurimbure, cyangwa ngo yibagirwe isezerano+ yagiranye na ba sokuruza ikagerekaho n’indahiro.
32 “Noneho baririza ibyabayeho kera+ utarabaho, kuva igihe Imana yaremaga umuntu hano ku isi,+ ubaririze uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi: ese hari ikintu gikomeye nk’iki cyigeze kibaho, cyangwa hari uwigeze yumva ikintu nk’iki?+
33 Hari irindi shyanga ryigeze ryumva ijwi ry’Imana rivugira hagati mu muriro nk’uko mwe mwaryumvise, maze rigakomeza kubaho?+
34 Cyangwa hari irindi shyanga Imana yagerageje gufata ngo irigire iryayo irikuye mu rindi shyanga ikoresheje ibigeragezo,+ ibimenyetso,+ ibitangaza,+ intambara+ n’ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye,+ ikoresheje imbaraga nyinshi kandi ziteye ubwoba,+ nk’ibyo Yehova Imana yanyu yabakoreye byose muri Egiputa mubireba n’amaso yanyu?
35 Wowe ho warabyeretswe kugira ngo umenye ko Yehova ari we Mana y’ukuri,+ ko nta yindi ibaho uretse we.+
36 Yatumye wumva ijwi ryayo riturutse mu ijuru kugira ngo igukosore; ku isi yakweretse umuriro wayo ugurumana, kandi wumvise amagambo yayo aturutse hagati muri uwo muriro.+
37 “Icyakora wakomeje kubaho, kubera ko yakunze ba sokuruza igahitamo urubyaro rwabo,+ ikagukuza imbaraga nyinshi muri Egiputa iguhanzeho amaso,+
38 ikirukana imbere yawe amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha imbaraga, nk’uko bimeze ubu, kugira ngo ikujyane mu gihugu cyabo ikiguhe ho umurage.+
39 Uyu munsi umenye ibi kandi ubishyire ku mutima wawe: Yehova ni we Mana y’ukuri hejuru mu ijuru no hasi ku isi.+ Nta yindi ibaho.+
40 Uzakomeze amategeko n’amateka+ ye ngutegeka uyu munsi, kugira ngo uzahore uguwe neza+ wowe n’abazagukomokaho, kandi uramire mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.”+
41 Icyo gihe Mose atoranya imigi itatu mu burasirazuba bwa Yorodani,+
42 kugira ngo umuntu wishe mugenzi we atabigambiriye+ kandi atari asanzwe amwanga,+ ajye ahungira muri umwe muri iyo migi abeho.+
43 Uw’Abarubeni ni Beseri+ iri mu murambi wo mu butayu, uw’Abagadi ni Ramoti+ y’i Gileyadi, uw’Abamanase+ ni Golani+ y’i Bashani.
44 Aya ni yo mategeko+ Mose yahaye Abisirayeli.
45 Aya ni yo mategeko+ n’amateka+ ndetse n’ibyo Mose yibukije+ Abisirayeli bavuye muri Egiputa,
46 bari hafi ya Yorodani mu kibaya giteganye n’i Beti-Pewori,+ mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni,+ uwo Mose n’Abisirayeli batsinze igihe bavaga muri Egiputa.+
47 Bigaruriye igihugu cye n’icya Ogi+ umwami w’i Bashani, abami babiri b’Abamori bari batuye mu burasirazuba bwa Yorodani,
48 kuva kuri Aroweri+ iri ku nkengero z’ikibaya cya Arunoni kugeza ku musozi wa Siyoni, ari wo Herumoni,+
49 n’akarere ka Araba+ kose kari mu burasirazuba bwa Yorodani, kugera ku nyanja ya Araba+ iri munsi y’umusozi wa Pisiga.+