Gutegeka kwa Kabiri 34:1-12
34 Nuko Mose ava mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo+ agera mu mpinga ya Pisiga,+ ahateganye n’i Yeriko.+ Yehova amwereka igihugu cyose kuva i Gileyadi kugera i Dani,+
2 igihugu cya Nafutali cyose n’igihugu cya Efurayimu n’icya Manase, n’igihugu cyose cya Yuda kugera ku nyanja y’iburengerazuba,+
3 amwereka n’i Negebu+ n’akarere ka Yorodani+ n’ibibaya by’i Yeriko, n’umugi w’ibiti by’imikindo+ kugeza i Sowari.+
4 Yehova aramubwira ati “iki ni cyo gihugu narahiye Aburahamu, Isaka na Yakobo nti ‘nzagiha urubyaro rwawe.’+ Nakikweretse ngo ukirebeshe amaso kuko utazambuka ngo ukijyemo.”+
5 Hanyuma Mose umugaragu wa Yehova+ apfira aho mu gihugu cy’i Mowabu nk’uko Yehova yabitegetse.+
6 Amuhamba mu kibaya cyo mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Beti-Pewori,+ kandi kugeza n’uyu munsi nta wuzi aho imva ye iri.+
7 Mose yapfuye afite imyaka ijana na makumyabiri.+ Yari agifite imbaraga+ kandi amaso ye yari akiri mazima.+
8 Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu baririra Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu.+ Amaherezo igihe cyo kuririra Mose kirarangira.
9 Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge,+ kubera ko Mose yari yaramurambitseho ibiganza.+ Nuko Abisirayeli batangira kumwumvira, bagakora ibyo Yehova yari yarategetse Mose.+
10 Kugeza icyo gihe, muri Isirayeli ntihari harigeze kubaho umuhanuzi umeze nka Mose,+ uwo Yehova yari azi imbonankubone,+
11 ku birebana n’ibimenyetso byose n’ibitangaza Yehova yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa, akabikorera Farawo n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose,+
12 hamwe n’ukuboko gukomeye n’imbaraga zikomeye kandi ziteye ubwoba yagaragarije imbere y’Abisirayeli bose.+