Gutegeka kwa Kabiri 33:1-29
33 Iyi ni yo migisha+ Mose umuntu w’Imana y’ukuri+ yahaye Abisirayeli mbere y’uko apfa.
2 Yaravuze ati“Yehova yaje aturutse kuri Sinayi,+Abarasira aturutse i Seyiri.+Yabamurikiye aturutse mu misozi miremire y’i Parani,+Ari kumwe n’abera uduhumbi n’uduhumbagiza,+Iburyo bwe hari ingabo.+
3 Nanone yakundaga ubwoko bwe;+Abera babwo bose bari mu kiganza cyawe.+Bicaye ku birenge byawe,+Bateze amatwi amagambo yawe.+
4 (Mose yaduhaye amategeko,+Umurage w’iteraniro rya Yakobo.)+
5 Imana yabaye umwami muri Yeshuruni,+Igihe abatware b’ubwo bwoko bateraniraga hamwe,+Imiryango yose ya Isirayeli.+
6 Rubeni arakabaho, ntagapfe,+Abantu be ntibakabe bake.”+
7 Uyu ni wo mugisha yahaye Yuda+ agira ati“Yehova, umva ijwi rya Yuda,+Umujyane mu bwoko bwe.Amaboko ye yaramurwaniriye;Ujye umufasha gutsinda abanzi be.”+
8 Yabwiye Lewi ati+“Tumimu na Urimu+ byawe ni iby’indahemuka yawe,+Uwo wageragereje i Masa.+Wamurwanyirije ku mazi y’i Meriba.+
9 Umuntu wabwiye se na nyina ati ‘simbazi.’Yirengagije abavandimwe be,+Ntiyifatanya n’abana be.Kuko yakomeje ijambo ryawe,+Akomeza kubahiriza isezerano ryawe.+
10 Bajye bigisha Yakobo imanza zawe,+Bigishe Isirayeli amategeko yawe.+Bajye bakosereza umubavu uguhumurira neza,+Baturire ku gicaniro cyawe ituro riturwa ryose uko ryakabaye.+
11 Yehova, uhe umugisha imbaraga ze,+Kandi wishimire umurimo w’intoki ze.+Uzakomeretse bikabije ibiyunguyungu by’abamuhagurukira,+Ndetse n’abamwanga urunuka, kugira ngo batabyutsa umutwe.”+
12 Yabwiye Benyamini ati+“Ukundwa+ na Yehova azatura mu mutekano hafi ye,+Ahora amurinze umunsi wose,+Azatura mu bitugu bye.”+
13 Yabwiye Yozefu ati+“Yehova azakomeze guha umugisha igihugu cye,+Umugisha w’ibyiza kurusha ibindi byo mu ijuru, uw’ikime,+N’uw’amazi y’imuhengeri adendeje ikuzimu,+
14 Ibyiza kurusha ibindi by’izuba,+Ibyiza kurusha ibindi byo mu mezi y’isarura,+
15 Ibyiza kurusha ibindi byo mu misozi y’iburasirazuba,+Ibyiza kurusha ibindi byo mu dusozi duhoraho iteka,
16 N’ibyiza kurusha ibindi byo mu isi n’ubutunzi bwayo.+Azemerwa n’uwari mu gihuru cy’amahwa.+Ibyo byose bizaze ku mutwe wa Yozefu,+Mu gitwariro cy’uwatoranyijwe mu bavandimwe be.+
17 Afite icyubahiro nk’icy’ikimasa cy’uburiza,+Amahembe ye ni nk’ay’ikimasa cyo mu gasozi.+Azayicisha amahanga,+Amahanga yose kugera ku mpera y’isi.Ayo mahembe ni ibihumbi byinshi by’Abefurayimu,+Ni ibihumbi by’Abamanase.”
18 Yabwiye Zabuloni ati+“Zabuloni we, ishimire mu ngendo zawe,+Nawe Isakari we, ishimire mu mahema yawe.+
19 Bazahamagaza abantu ku musozi.Bazahatambira ibitambo byo gukiranuka.+Bazarya ubutunzi bwo mu nyanja,+N’ubutunzi buhishwe bwo mu musenyi.”
20 Yabwiye Gadi ati+“Uwagura imbibi za Gadi azahabwa umugisha.+Azatura nk’intare,+Azatanyagura ukuboko n’umutwe by’umuhigo we.+
21 Azitoranyiriza igihugu cyiza kurusha ibindi,+Kuko aho ari ho hari umugabane w’utanga amategeko.+Abakuru b’ubwoko bazateranira hamwe.Azasohoza gukiranuka kwa Yehova,N’imanza ze kuri Isirayeli.”
22 Yabwiye Dani ati+“Dani ni icyana cy’intare.+Azasimbuka aturutse i Bashani.”+
23 Yabwiye Nafutali ati+“Nafutali ashimishijwe n’uko Yehova amwemera,Kandi akamuha imigisha myinshi.Igarurire uburengerazuba n’amajyepfo.”+
24 Yabwiye Asheri ati+“Asheri yahawe umugisha wo kugira abana benshi.+Azemerwa n’abavandimwe be,+Kandi azinika ikirenge cye mu mavuta.+
25 Ibihindizo by’irembo ryawe ni icyuma n’umuringa,+Uzibera mu mutuzo iminsi yose yo kubaho kwawe.
26 Nta wuhwanye n’Imana y’ukuri+ ya Yeshuruni,+Yambukiranya ijuru ije kugutabara,+Ikagendera ku bicu byo mu kirere mu cyubahiro cyayo.+
27 Imana ya kera na kare ni yo bwihisho bwawe,+Amaboko yayo y’iteka ryose aragukomeza.+Izirukana abanzi imbere yawe,+Kandi izavuga iti ‘barimbure!’+
28 Isirayeli azatura mu mutekano,+Iriba rya Yakobo rizatura ukwaryo,+Mu gihugu cy’ibinyampeke na divayi nshya.+Ni koko, ijuru rye rizatuma ikime gitonda.+
29 Urahirwa Isirayeli we,+Ni nde uhwanye nawe,+Ko uri ubwoko bubonera agakiza kuri Yehova,+We ngabo igutabara,+Akaba n’inkota yawe ikomeye?+Abanzi bawe bazagukomera yombi,+Naho wowe, uzakandagira ahirengeye habo.”+