Gutegeka kwa Kabiri 32:1-52

32  “Wa juru we, tega amatwi wumve ibyo mvuga;Na we wa si we umva amagambo ava mu kanwa kanjye.+   Inyigisho zanjye zizatonyanga nk’imvura,+Amagambo yanjye azatonda nk’ikime,+Nk’imvura y’urujojo igwa ku byatsi,+Nk’imvura nyinshi igwa ku bimera.+   Nzamamaza izina rya Yehova.+Mwature gukomera kw’Imana yacu.+   Icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye,+Inzira zacyo zose zihuje n’ubutabera.+Ni Imana yiringirwa+ kandi itarenganya;+Irakiranuka kandi ntibera.+   Bakoze ibibarimbuza,+Si abana bayo, ni bo biteye ubusembwa.+Ni ubwoko bw’abantu bagoramye kandi bononekaye.+   Kuki mukomeza gukorera Yehova ibintu nk’ibyo,+Mwa bapfapfa mwe batagira ubwenge?+Si we So mukomokaho,+Wabaremye akabakomeza?+   Ibuka iminsi ya kera,+Mutekereze imyaka yahise uko ibihe byagiye bisimburana.Baza so, azakubwira;+Baza abakuru, bazabigutekerereza.+   Igihe Isumbabyose yahaga amahanga umurage,+Igihe yatandukanyaga bene Adamu,+Yashyiriyeho amahanga ingabano,+Ikurikije umubare w’Abisirayeli.+   Kuko umugabane wa Yehova ari ubwoko bwe;+Yakobo ni we murage yarazwe.+ 10  Yamusanze mu gihugu cy’ubutayu,+Mu butayu budatuwe, burimo inyamaswa z’inkazi zihuma.+Yaramurinze+ amwitaho,+Amurinda nk’imboni y’ijisho rye.+ 11  Nk’uko kagoma ikubita amababa hejuru y’icyari cyayo,Igatambatamba hejuru y’ibyana byayo,+Igatanda amababa yayo ikabifata,Ikabitwara ku mababa yayo,+ 12  Yehova wenyine yakomeje kuyobora Yakobo,+ Nta yindi mana y’amahanga bari kumwe.+ 13  Yamunyujije ahantu hirengeye mu isi,+Ku buryo yariye ibyeze mu mirima.+Yatumye anyunyuza ubuki buvuye mu rutare,+N’amavuta yo mu rutare rukomeye.+ 14  Yamuhaye amavuta avuye mu bushyo, n’amata avuye mu mikumbi,+Hamwe n’amapfizi y’intama y’imishishe,N’amasekurume y’intama akiri mato arisha i Bashani, n’amapfizi y’ihene,+Hamwe n’ingano nziza kurusha izindi;+Yanyoye na divayi yenzwe mu maraso y’imizabibu.+ 15  Yeshuruni*+ atangiye kubyibuha arigomeka.+Warabyibushye, urashisha, ugwa ivutu.+Nuko yibagirwa Imana yamuremye,+Asuzugura Igitare+ cy’agakiza ke. 16  Bamuteye gufuhira+ imana z’inyamahanga,+Baramurakaje bitewe n’ibizira bakoze.+ 17  Batambiye abadayimoni aho gutambira Imana,+Batambiye imana batigeze kumenya,+Imana z’inzaduka,+Izo ba sokuruza batigeze kumenya. 18  Wibagiwe Igitare cyakubyaye,+Wibagirwa Imana yakugiriye ku gise ikakubyara.+ 19  Yehova abibonye yarabasuzuguye,+Bitewe n’uko n’abahungu be n’abakobwa be bamurakaje. 20  Nuko aravuga ati ‘reka mbahishe mu maso hanjye,+Reka nzarebe iherezo ryabo.Ni ubwoko bwononekaye;+Ni abana batiringirwa.+ 21  Banteye gufuhira imana zitagira umumaro,+Barandakaje bitewe n’ibigirwamana byabo bitagira umumaro;+Nanjye nzabatera gufuhira ikitari ishyanga,+Nzabarakaza bitewe n’ishyanga ry’abatagira ubwenge.+ 22  Uburakari bwanjye bwavuyemo umuriro ugurumana,+Uzagurumana kugeza mu mva,* hasi cyane,+Uzakongora isi n’umwero wayo,+Uzakongeza imfatiro z’imisozi.+ 23  Nzabagwizaho ibyago;+Nzabamariraho imyambi yanjye.+ 24  Bazicwa n’inzara,+ batsembwe no guhinda umuriro;+Bazarimburwa bikomeye.+Nzabagabiza amenyo y’inyamaswa,+N’ubumara bw’ibikururuka mu mukungugu.+ 25  Hanze inkota izabagira incike,+Mu nzu ho ni ubwoba,+Izica umusore n’inkumi,+Umwana wonka n’umusaza ufite imvi.+ 26  Mba naravuze nti “nzabatatanya,+Nzatuma batongera kuvugwa mu bantu.”+ 27  Iyo nza kuba ntaratinye kurakazwa n’umwanzi,+Ko ababisha babo babisobanura ukundi,+Bakavuga bati “tubarusha amaboko,+Yehova si we wakoze ibi byose.”+ 28  Ni ishyanga ridatekereza,+Kandi ntibafite ubwenge.+ 29  Iyo baza kuba abanyabwenge,+ bari gutekereza kuri ibi bintu.+Bari gutekereza ku iherezo ryabo.+ 30  Umuntu umwe yakwirukana igihumbi ate,Kandi se, abantu babiri bakwirukana bate ibihumbi icumi?+ Kereka Igitare cyabo cyabatereranye,+Yehova yabahanye mu maboko y’abanzi babo. 31  Igitare cyabo si nk’Igitare cyacu,+Abanzi bacu na bo barabyibonera.+ 32  Umuzabibu wabo ni umuzabibu w’i Sodomu,Wavuye mu materasi y’i Gomora.+ Inzabibu zabo ni inzabibu z’uburozi,Amaseri yazo ararura.+ 33  Divayi yabo ni ubumara bw’inzoka nini,N’ubumara bukaze bw’inzoka z’impoma.+ 34  Ese ibyo ntibyashyizwe hafi yanjye,Bigashyirwaho ikimenyetso gifatanya kandi bigashyirwa mu bubiko bwanjye?+ 35  Guhora no kwitura ni ibyanjye.+Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+Kuko umunsi wabo w’amakuba wegereje,+Kandi ibizababaho biraza byihuta cyane.’+ 36  Yehova azacira urubanza ubwoko bwe,+Kandi azababazwa n’abagaragu be,+Kuko azabona ko nta mbaraga bagifite,Hasigaye gusa udafite kirengera n’imburamumaro. 37  Azavuga ati ‘imana zabo ziri he?+Igitare bashakiragaho ubuhungiro kiri he?+ 38  Imana zaryaga urugimbu rw’ibitambo byabo,+Zikanywa divayi ivuye ku maturo yabo y’ibyokunywa, ziri he?+Nizihaguruke zibatabare,+Zibabere ubwihisho.+ 39  Ubu noneho nimurebe, ni jye Mana,+Nta zindi mana ziri kumwe nanjye.+Ndica nkanabeshaho.+Narakomerekeje cyane+ kandi ni jye uzakiza,+Nta wushobora kugira uwo avana mu kuboko kwanjye.+ 40  Nzazamura ukuboko kwanjye nkwerekeje mu ijuru ndahire,+Mvuge nti “nk’uko mporaho iteka ryose,”+ 41  Nintyaza inkota yanjye irabagirana,+Ukuboko kwanjye kugafata imanza,+Nzahora abanzi banjye,+Nzitura abanyanga urunuka.+ 42  Nzanywesha imyambi yanjye amaraso iyasinde,+Izasinda amaraso y’abishwe n’ay’imbohe,+Inkota yanjye izarya inyama,Inyama z’abatware bakuru b’abanzi banjye.’+ 43  Mwa mahanga mwe nimwishimane n’ubwoko bwe,+Kuko azahorera amaraso y’abagaragu be,+Azahora abanzi be,+Azatangira impongano igihugu cy’ubwoko bwe.” 44  Nuko Mose araza avuga amagambo yose y’iyo ndirimbo abantu bamuteze amatwi,+ we na Hoseya* mwene Nuni.+ 45  Mose amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose, 46  akomeza ababwira ati “mushyire ku mutima wanyu amagambo yose mbabwira uyu munsi mbaburira,+ kugira ngo mutegeke abana banyu gukurikiza amagambo yose y’aya mategeko.+ 47  Kuko atari amagambo y’agaciro gake kuri mwe,+ ahubwo ni yo buzima bwanyu,+ kandi aya magambo ni yo azatuma muramira mu gihugu mugiye kwinjiramo mumaze kwambuka Yorodani kugira ngo mucyigarurire.”+ 48  Uwo munsi Yehova abwira Mose 49  ati “zamuka uyu musozi wa Abarimu,+ ari wo musozi wa Nebo+ uri mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Yeriko, maze witegereze igihugu cy’i Kanani ngiye guha Abisirayeli ngo bacyigarurire.+ 50  Urapfira kuri uwo musozi ugiye kuzamuka, usange ba sokuruza+ nk’uko Aroni umuvandimwe wawe yapfiriye ku musozi wa Hori+ agasanga ba sekuruza, 51  kuko mutakoreye+ hagati y’Abisirayeli ibyo nabategekeye ku mazi y’i Meriba,+ i Kadeshi mu butayu bwa Zini, ntimumpeshe ikuzo hagati y’Abisirayeli.+ 52  Icyo gihugu nzaha Abisirayeli uzakirebera kure, ariko ntuzacyinjiramo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi