Gutegeka kwa Kabiri 32:1-52
32 “Wa juru we, tega amatwi wumve ibyo mvuga;Na we wa si we umva amagambo ava mu kanwa kanjye.+
2 Inyigisho zanjye zizatonyanga nk’imvura,+Amagambo yanjye azatonda nk’ikime,+Nk’imvura y’urujojo igwa ku byatsi,+Nk’imvura nyinshi igwa ku bimera.+
3 Nzamamaza izina rya Yehova.+Mwature gukomera kw’Imana yacu.+
4 Icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye,+Inzira zacyo zose zihuje n’ubutabera.+Ni Imana yiringirwa+ kandi itarenganya;+Irakiranuka kandi ntibera.+
5 Bakoze ibibarimbuza,+Si abana bayo, ni bo biteye ubusembwa.+Ni ubwoko bw’abantu bagoramye kandi bononekaye.+
6 Kuki mukomeza gukorera Yehova ibintu nk’ibyo,+Mwa bapfapfa mwe batagira ubwenge?+Si we So mukomokaho,+Wabaremye akabakomeza?+
7 Ibuka iminsi ya kera,+Mutekereze imyaka yahise uko ibihe byagiye bisimburana.Baza so, azakubwira;+Baza abakuru, bazabigutekerereza.+
8 Igihe Isumbabyose yahaga amahanga umurage,+Igihe yatandukanyaga bene Adamu,+Yashyiriyeho amahanga ingabano,+Ikurikije umubare w’Abisirayeli.+
9 Kuko umugabane wa Yehova ari ubwoko bwe;+Yakobo ni we murage yarazwe.+
10 Yamusanze mu gihugu cy’ubutayu,+Mu butayu budatuwe, burimo inyamaswa z’inkazi zihuma.+Yaramurinze+ amwitaho,+Amurinda nk’imboni y’ijisho rye.+
11 Nk’uko kagoma ikubita amababa hejuru y’icyari cyayo,Igatambatamba hejuru y’ibyana byayo,+Igatanda amababa yayo ikabifata,Ikabitwara ku mababa yayo,+
12 Yehova wenyine yakomeje kuyobora Yakobo,+
Nta yindi mana y’amahanga bari kumwe.+
13 Yamunyujije ahantu hirengeye mu isi,+Ku buryo yariye ibyeze mu mirima.+Yatumye anyunyuza ubuki buvuye mu rutare,+N’amavuta yo mu rutare rukomeye.+
14 Yamuhaye amavuta avuye mu bushyo, n’amata avuye mu mikumbi,+Hamwe n’amapfizi y’intama y’imishishe,N’amasekurume y’intama akiri mato arisha i Bashani, n’amapfizi y’ihene,+Hamwe n’ingano nziza kurusha izindi;+Yanyoye na divayi yenzwe mu maraso y’imizabibu.+
15 Yeshuruni*+ atangiye kubyibuha arigomeka.+Warabyibushye, urashisha, ugwa ivutu.+Nuko yibagirwa Imana yamuremye,+Asuzugura Igitare+ cy’agakiza ke.
16 Bamuteye gufuhira+ imana z’inyamahanga,+Baramurakaje bitewe n’ibizira bakoze.+
17 Batambiye abadayimoni aho gutambira Imana,+Batambiye imana batigeze kumenya,+Imana z’inzaduka,+Izo ba sokuruza batigeze kumenya.
18 Wibagiwe Igitare cyakubyaye,+Wibagirwa Imana yakugiriye ku gise ikakubyara.+
19 Yehova abibonye yarabasuzuguye,+Bitewe n’uko n’abahungu be n’abakobwa be bamurakaje.
20 Nuko aravuga ati ‘reka mbahishe mu maso hanjye,+Reka nzarebe iherezo ryabo.Ni ubwoko bwononekaye;+Ni abana batiringirwa.+
21 Banteye gufuhira imana zitagira umumaro,+Barandakaje bitewe n’ibigirwamana byabo bitagira umumaro;+Nanjye nzabatera gufuhira ikitari ishyanga,+Nzabarakaza bitewe n’ishyanga ry’abatagira ubwenge.+
22 Uburakari bwanjye bwavuyemo umuriro ugurumana,+Uzagurumana kugeza mu mva,* hasi cyane,+Uzakongora isi n’umwero wayo,+Uzakongeza imfatiro z’imisozi.+
23 Nzabagwizaho ibyago;+Nzabamariraho imyambi yanjye.+
24 Bazicwa n’inzara,+ batsembwe no guhinda umuriro;+Bazarimburwa bikomeye.+Nzabagabiza amenyo y’inyamaswa,+N’ubumara bw’ibikururuka mu mukungugu.+
25 Hanze inkota izabagira incike,+Mu nzu ho ni ubwoba,+Izica umusore n’inkumi,+Umwana wonka n’umusaza ufite imvi.+
26 Mba naravuze nti “nzabatatanya,+Nzatuma batongera kuvugwa mu bantu.”+
27 Iyo nza kuba ntaratinye kurakazwa n’umwanzi,+Ko ababisha babo babisobanura ukundi,+Bakavuga bati “tubarusha amaboko,+Yehova si we wakoze ibi byose.”+
28 Ni ishyanga ridatekereza,+Kandi ntibafite ubwenge.+
29 Iyo baza kuba abanyabwenge,+ bari gutekereza kuri ibi bintu.+Bari gutekereza ku iherezo ryabo.+
30 Umuntu umwe yakwirukana igihumbi ate,Kandi se, abantu babiri bakwirukana bate ibihumbi icumi?+
Kereka Igitare cyabo cyabatereranye,+Yehova yabahanye mu maboko y’abanzi babo.
31 Igitare cyabo si nk’Igitare cyacu,+Abanzi bacu na bo barabyibonera.+
32 Umuzabibu wabo ni umuzabibu w’i Sodomu,Wavuye mu materasi y’i Gomora.+
Inzabibu zabo ni inzabibu z’uburozi,Amaseri yazo ararura.+
33 Divayi yabo ni ubumara bw’inzoka nini,N’ubumara bukaze bw’inzoka z’impoma.+
34 Ese ibyo ntibyashyizwe hafi yanjye,Bigashyirwaho ikimenyetso gifatanya kandi bigashyirwa mu bubiko bwanjye?+
35 Guhora no kwitura ni ibyanjye.+Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+Kuko umunsi wabo w’amakuba wegereje,+Kandi ibizababaho biraza byihuta cyane.’+
36 Yehova azacira urubanza ubwoko bwe,+Kandi azababazwa n’abagaragu be,+Kuko azabona ko nta mbaraga bagifite,Hasigaye gusa udafite kirengera n’imburamumaro.
37 Azavuga ati ‘imana zabo ziri he?+Igitare bashakiragaho ubuhungiro kiri he?+
38 Imana zaryaga urugimbu rw’ibitambo byabo,+Zikanywa divayi ivuye ku maturo yabo y’ibyokunywa, ziri he?+Nizihaguruke zibatabare,+Zibabere ubwihisho.+
39 Ubu noneho nimurebe, ni jye Mana,+Nta zindi mana ziri kumwe nanjye.+Ndica nkanabeshaho.+Narakomerekeje cyane+ kandi ni jye uzakiza,+Nta wushobora kugira uwo avana mu kuboko kwanjye.+
40 Nzazamura ukuboko kwanjye nkwerekeje mu ijuru ndahire,+Mvuge nti “nk’uko mporaho iteka ryose,”+
41 Nintyaza inkota yanjye irabagirana,+Ukuboko kwanjye kugafata imanza,+Nzahora abanzi banjye,+Nzitura abanyanga urunuka.+
42 Nzanywesha imyambi yanjye amaraso iyasinde,+Izasinda amaraso y’abishwe n’ay’imbohe,+Inkota yanjye izarya inyama,Inyama z’abatware bakuru b’abanzi banjye.’+
43 Mwa mahanga mwe nimwishimane n’ubwoko bwe,+Kuko azahorera amaraso y’abagaragu be,+Azahora abanzi be,+Azatangira impongano igihugu cy’ubwoko bwe.”
44 Nuko Mose araza avuga amagambo yose y’iyo ndirimbo abantu bamuteze amatwi,+ we na Hoseya* mwene Nuni.+
45 Mose amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose,
46 akomeza ababwira ati “mushyire ku mutima wanyu amagambo yose mbabwira uyu munsi mbaburira,+ kugira ngo mutegeke abana banyu gukurikiza amagambo yose y’aya mategeko.+
47 Kuko atari amagambo y’agaciro gake kuri mwe,+ ahubwo ni yo buzima bwanyu,+ kandi aya magambo ni yo azatuma muramira mu gihugu mugiye kwinjiramo mumaze kwambuka Yorodani kugira ngo mucyigarurire.”+
48 Uwo munsi Yehova abwira Mose
49 ati “zamuka uyu musozi wa Abarimu,+ ari wo musozi wa Nebo+ uri mu gihugu cy’i Mowabu ahateganye n’i Yeriko, maze witegereze igihugu cy’i Kanani ngiye guha Abisirayeli ngo bacyigarurire.+
50 Urapfira kuri uwo musozi ugiye kuzamuka, usange ba sokuruza+ nk’uko Aroni umuvandimwe wawe yapfiriye ku musozi wa Hori+ agasanga ba sekuruza,
51 kuko mutakoreye+ hagati y’Abisirayeli ibyo nabategekeye ku mazi y’i Meriba,+ i Kadeshi mu butayu bwa Zini, ntimumpeshe ikuzo hagati y’Abisirayeli.+
52 Icyo gihugu nzaha Abisirayeli uzakirebera kure, ariko ntuzacyinjiramo.”+