Gutegeka kwa Kabiri 31:1-30
31 Mose abwira Abisirayeli bose aya magambo
2 ati “uyu munsi mfite imyaka ijana na makumyabiri.+ Sinzongera kwemererwa kubayobora,+ kuko Yehova yambwiye ati ‘ntuzambuka Yorodani iyi.’+
3 Yehova Imana yawe azambuka imbere yawe.+ Azarimburira ayo mahanga imbere yawe, kandi uzayirukane.+ Yosuwa ni we uzambuka imbere yawe+ nk’uko Yehova yabivuze.
4 Yehova azayakorera nk’ibyo yakoreye Sihoni+ na Ogi,+ abami b’Abamori n’igihugu cyabo, igihe yabarimburaga.+
5 Yehova yarayabagabije;+ muzayagirire ibyo nabategetse byose.+
6 Mugire ubutwari kandi mukomere.+ Ntibagutere ubwoba cyangwa ngo bagukure umutima,+ kuko Yehova Imana yawe agendana nawe. Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane burundu.”+
7 Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y’Abisirayeli bose ati “gira ubutwari kandi ukomere,+ kuko ari wowe uzajyana ubu bwoko mu gihugu Yehova yarahiye ba sekuruza ko azabaha, kandi ni wowe uzakibaha ho gakondo.+
8 Yehova azakugenda imbere kandi azakomeza kubana nawe.+ Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane burundu. Ntugire ubwoba cyangwa ngo ukuke umutima.”+
9 Mose yandika ayo mategeko+ ayaha abatambyi bene Lewi+ baheka isanduku y’isezerano rya Yehova,+ n’abakuru b’Abisirayeli bose.
10 Mose arabategeka ati “uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyagenwe cy’umwaka wo guhara imyenda,+ ku munsi mukuru w’ingando,+
11 igihe Abisirayeli bose bazajya baza imbere ya Yehova+ Imana yawe ahantu azaba yaratoranyije,+ uzajye usomera aya mategeko imbere y’Abisirayeli bose bateze amatwi.+
12 Uzakoranye abantu bose,+ abagabo, abagore, abana n’abimukira bari mu migi yanyu, kugira ngo batege amatwi bige,+ bityo batinye Yehova Imana yanyu+ kandi bakurikize amagambo yose y’aya mategeko.
13 Abana babo batamenye ibyo byose bazatege amatwi,+ bige gutinya Yehova Imana yanyu mu minsi yose muzamara mu gihugu mugiye kwinjiramo mumaze kwambuka Yorodani kugira ngo mucyigarurire.”+
14 Hanyuma Yehova abwira Mose ati “dore iminsi yawe yo gupfa iregereje.+ Hamagara Yosuwa mujye mu ihema ry’ibonaniro, kugira ngo mushyireho abe umuyobozi.”+ Nuko Mose na Yosuwa bajya mu ihema ry’ibonaniro.+
15 Yehova abonekera mu ihema ari mu nkingi y’igicu, iyo nkingi ihagarara ku muryango w’ihema.+
16 Yehova abwira Mose ati “dore ugiye gupfa usange ba sokuruza.+ Aba bantu bazahaguruka+ basambane n’imana z’amahanga zo mu gihugu bagiye kujyamo,+ imana zizaba ziri muri bo, kandi rwose bazanta,+ bice isezerano nagiranye na bo.+
17 Ibyo bizatuma uwo munsi uburakari bwanjye bubagurumanira,+ kandi rwose nzabata,+ mbahishe mu maso hanjye,+ barimburwe. Bazahura n’amakuba menshi n’imibabaro,+ kandi ntibazabura kwibaza bati ‘ese ibi byago ntitubitewe n’uko Imana yacu itakiri muri twe?’+
18 Icyo gihe nzabahisha mu maso hanjye rwose bitewe n’ibibi byose bazaba bakoze, kuko bazaba bahindukiriye izindi mana.+
19 “None rero, nimwandike iyi ndirimbo,+ muyigishe Abisirayeli.+ Bazafate iyo ndirimbo mu mutwe kugira ngo imbere umugabo wo gushinja Abisirayeli.+
20 Nzabajyana mu gihugu narahiye ba sekuruza,+ igihugu gitemba amata n’ubuki,+ kandi bazarya+ bahage, babyibuhe,+ bahindukirire izindi mana;+ bazazikorera, bansuzugure, bice isezerano ryanjye.+
21 Ibyo byago byinshi n’imibabaro nibibageraho,+ iyi ndirimbo izambera umugabo wo kubashinja, kuko abana babo batagomba kuyibagirwa ngo ive mu kanwa kabo, kubera ko n’uyu munsi nzi ibyo imitima yabo ibogamiraho,+ mbere y’uko mbajyana mu gihugu nabarahiye.”
22 Uwo munsi Mose yandika iyo ndirimbo kugira ngo ayigishe Abisirayeli.+
23 Aha Yosuwa mwene Nuni+ inshingano yo kubayobora, aramubwira ati “gira ubutwari kandi ukomere,+ kuko ari wowe uzajyana Abisirayeli mu gihugu nabarahiye,+ kandi nanjye nzakomeza kubana nawe.”
24 Hanyuma Mose amaze kwandika amagambo yose y’ayo mategeko mu gitabo,+
25 ategeka Abalewi bahekaga isanduku y’isezerano rya Yehova+ ati
26 “nimwakire iki gitabo cy’amategeko,+ mugishyire iruhande rw’isanduku+ y’isezerano rya Yehova Imana yanyu, kugira ngo kizababere umugabo wo kubashinja.+
27 Jye ubwanjye nzi ubwigomeke bwanyu+ no kutagonda ijosi kwanyu.+ Ko mwigomeka kuri Yehova nkiriho,+ nimara gupfa muzamwigomekaho bingana iki?
28 Nteranyiriza abakuru b’imiryango n’abatware banyu bose+ bumve aya magambo mbabwira, kandi ntange ijuru n’isi ho abagabo bazabashinja.+
29 Nzi neza ko nimara gupfa mutazabura gukora ibibarimbuza,+ mugateshuka inzira nabategetse. Mu gihe kizaza muzagerwaho n’ibyago,+ kuko muzaba mwarakoze ibibi mu maso ya Yehova, mukamurakaza bitewe n’ibikorwa byanyu.”+
30 Mose avuga amagambo y’iyo ndirimbo iteraniro ry’Abisirayeli ryose rimuteze amatwi, kugeza arangiye:+