Gutegeka kwa Kabiri 30:1-20
30 “Aya magambo yose namara kugusohoraho, ni ukuvuga imigisha+ n’imivumo+ nagushyize imbere, ukayibuka mu mutima wawe+ igihe uzaba uri muri ayo mahanga yose Yehova Imana yawe azaba yaragutatanyirijemo,+
2 maze ukagarukira Yehova Imana yawe,+ wowe n’abana bawe, ukumvira ijwi rye ugakora ibyo ngutegeka uyu munsi n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose,+
3 Yehova Imana yawe azagarura abawe bari barajyanywe ari imbohe,+ akugirire imbabazi,+ yongere agukorakoranye akuvane mu mahanga yose Yehova Imana yawe yari yaragutatanyirijemo.+
4 Niyo abawe batatanye baba bari ku mpera y’isi, Yehova Imana yawe azagukorakoranya akuvaneyo.+
5 Yehova Imana yawe azakugarura mu gihugu ba sokuruza bigaruriye, kandi uzacyigarurira. Azakugirira neza atume wororoka cyane kurusha ba sokuruza.+
6 Yehova Imana yawe azakeba umutima wawe+ n’uw’abazagukomokaho,+ kugira ngo ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ubone kubaho.+
7 Yehova Imana yawe azashyira iyi mivumo yose ku banzi bawe no ku bakwanga bagutotezaga.+
8 “Naho wowe uzagarukira Yehova, wumvire ijwi rye kandi ukurikize amategeko ye yose ngutegeka uyu munsi.+
9 Yehova Imana yawe azaguha uburumbuke mu byo uzakora byose,+ ugire abana benshi, amatungo menshi+ n’umusaruro mwinshi,+ bitume ukungahara.+ Yehova Imana yawe azongera kwishimira kukugirira neza nk’uko yishimiraga ba sokuruza,+
10 kuko uzaba warumviye ijwi rya Yehova Imana yawe ugakurikiza amabwiriza n’amategeko yanditswe muri iki gitabo cy’amategeko,+ ukagarukira Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose.+
11 “Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ntagukomereye cyane kandi ntari kure yawe.+
12 Ntari mu ijuru ku buryo wavuga uti ‘ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’+
13 Nta n’ubwo ari hakurya y’inyanja ku buryo wavuga uti ‘ni nde uzambuka inyanja ngo ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’
14 Ahubwo ijambo rirakwegereye cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe,+ kugira ngo urikurikize.+
15 “Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubuzima n’ibyiza, urupfu n’ibibi.+
16 Niwumvira amategeko ya Yehova Imana yawe ngutegeka uyu munsi, ugakunda Yehova Imana yawe,+ ukagendera mu nzira ze kandi ugakurikiza amategeko,+ amabwiriza n’amateka ye,+ uzakomeza kubaho+ ugwire, kandi Yehova Imana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiye kwigarurira.+
17 “Ariko umutima wawe nuteshuka ntiwumvire,+ ukareshywa n’izindi mana, ukazunamira kandi ukazikorera,+
18 uyu munsi ndakubwira ko uzarimbuka nta kabuza.+ Ntuzaramira mu gihugu ugiye kwinjiramo umaze kwambuka Yorodani kugira ngo ucyigarurire.
19 Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abagabo bazagushinja+ ko nshyize imbere yawe ubuzima n’urupfu,+ umugisha+ n’umuvumo.+ Uzahitemo ubuzima kugira ngo ukomeze kubaho,+ wowe n’abazagukomokaho,+
20 ukunda Yehova Imana yawe,+ wumvira ijwi rye kandi umwifatanyaho akaramata,+ kuko ari we buzima bwawe no kurama kwawe,+ kugira ngo uture mu gihugu Yehova yarahiye ba sokuruza Aburahamu, Isaka na Yakobo ko azabaha.”+