Gutegeka kwa Kabiri 29:1-29

29  Ayo ni yo magambo y’isezerano Yehova yategetse Mose kugirana n’Abisirayeli mu gihugu cy’i Mowabu, ryiyongera ku isezerano yagiranye na bo kuri Horebu.+  Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “mwe ubwanyu mwiboneye ibintu byose Yehova yakoze muri Egiputa, abikoreye Farawo n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose.+  Mwiboneye bya bigeragezo bikomeye+ n’ibimenyetso+ n’ibitangaza.+  Ariko kugeza uyu munsi, Yehova ntiyabahaye umutima wo kumenya, amaso yo kubona n’amatwi yo kumva.+  Yarababwiye ati ‘igihe nabayoboraga mu butayu mu gihe cy’imyaka mirongo ine,+ imyenda yanyu ntiyabasaziyeho, n’inkweto zanyu ntizasaziye mu birenge byanyu.+  Ntimwariye umugati+ kandi ntimwanyoye divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha, kugira ngo mumenye ko ndi Yehova Imana yanyu.’  Amaherezo mwageze aha hantu, maze Sihoni umwami w’i Heshiboni+ na Ogi+ umwami w’i Bashani baza kudusanganira ngo turwane, ariko turabatsinda.+  Hanyuma twigarurira igihugu cyabo, tugiha Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase+ ngo kibe gakondo yabo.  None rero, muzakomeze amagambo y’iri sezerano muyakurikize, kugira ngo ibyo muzakora byose bizabagendekere neza.+ 10  “Mwese uyu munsi muhagaze imbere ya Yehova Imana yanyu, baba abatware b’imiryango yanyu, abakuru banyu, abatware banyu, umugabo wese wo muri Isirayeli,+ 11  abana banyu, abagore banyu+ n’abimukira+ bari mu nkambi yanyu, kuva ku babasenyera inkwi kugeza ku babavomera amazi,+ 12  kugira ngo ugirane na Yehova Imana yawe isezerano+ rikomezwa n’indahiro, iryo Yehova Imana yawe agirana nawe uyu munsi,+ 13  kugira ngo uyu munsi akugire ubwoko bwe+ kandi akugaragarize ko ari Imana yawe+ nk’uko yabigusezeranyije kandi akabirahira ba sokuruza Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+ 14  “Ariko si mwe mwenyine tugiranye iri sezerano rikomezwa n’indahiro,+ 15  ahubwo ndigiranye n’abari hano bose uyu munsi imbere ya Yehova Imana yacu, ndetse n’abatari kumwe natwe uyu munsi,+ 16  (kuko namwe ubwanyu muzi uko twabaye mu gihugu cya Egiputa n’ukuntu twaciye mu mahanga mwanyuzemo.+ 17  Mwabonye ibiteye ishozi byabo n’ibigirwamana byabo biteye ishozi*+ by’ibiti n’amabuye, n’iby’ifeza n’ibya zahabu,) 18  kugira ngo muri mwe hatagira umugabo cyangwa umugore cyangwa inzu cyangwa umuryango, ugira umutima umutera kwimura Yehova Imana yacu agakorera imana z’ayo mahanga,+ no kugira ngo muri mwe hatabamo umuzi ushibukaho igiti cy’uburozi kandi gisharira cyane.+ 19  “Umuntu niyumva amagambo y’iyi ndahiro+ akagira ubwibone mu mutima we, akibwira ati ‘nubwo nzagira umutima wo kwigomeka+ nzagira amahoro,’+ agamije kurimbura buri wese, nk’uko umuntu yakukumbira hamwe ubutaka bunese n’ubukakaye, 20  Yehova ntazamubabarira.+ Ahubwo uburakari+ n’ishyaka+ rya Yehova bizamugurumanira,+ kandi imivumo yose yanditse muri iki gitabo+ izamuhama; Yehova azahanagura izina rye munsi y’ijuru. 21  Yehova azamukura+ mu miryango yose ya Isirayeli amuteze ibyago, nk’uko yabivuze mu isezerano rikomezwa n’indahiro ryanditswe muri iki gitabo cy’amategeko. 22  “Abazabakomokaho, abana bazavuka nyuma yanyu, n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, nibabona ibyago byose bizagwirira icyo gihugu n’indwara Yehova azagiteza,+ 23  bakabona amazuku n’umunyu+ n’inkongi y’umuriro+ bizatuma igihugu cyose kitabibwa, cyangwa ngo hagire igishibuka cyangwa ikimera mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima+ na Zeboyimu+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi,+ 24  bo n’amahanga yose ntibazabura kwibaza bati ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bene aka kageni?’ 25  Bazabasubiza bati ‘byatewe n’uko baretse isezerano+ rya Yehova Imana ya ba sekuruza, iryo yagiranye na bo igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa,+ 26  bagakorera izindi mana kandi bakazikubita imbere, imana batigeze kumenya kandi atabemereye gusenga.+ 27  Ni cyo cyatumye uburakari bwa Yehova bugurumanira iki gihugu, akagiteza imivumo yose yanditse muri iki gitabo.+ 28  Ni na cyo cyatumye Yehova abarandura mu gihugu cyabo afite uburakari+ n’umujinya mwinshi, akabajugunya mu kindi gihugu kugeza n’uyu munsi.’+ 29  “Ibihishwe+ ni ibya Yehova Imana yacu, ariko ibyahishuwe+ ni ibyacu twe n’abana bacu kugeza ibihe bitarondoreka, kugira ngo dusohoze amagambo yose yo muri aya mategeko.+

Ibisobanuro ahagana hasi