Gutegeka kwa Kabiri 28:1-68

28  “Niwumvira ijwi rya Yehova Imana yawe, ugakurikiza amategeko ye yose ngutegeka uyu munsi,+ Yehova Imana yawe azagushyira hejuru akurutishe andi mahanga yose yo ku isi.+  Nukomeza kumvira ijwi rya Yehova Imana yawe, iyi migisha yose izaza ikugereho:+  “Uzahabwa umugisha mu mugi,+ uhabwe umugisha no mu gasozi.+  “Azaha umugisha abana bawe,+ ahe umugisha ibyera mu butaka bwawe, amatungo yawe,+ imitavu yawe, abana b’intama zawe n’ab’ihene zawe.+  “Azaha umugisha igitebo cyawe+ n’icyo uponderamo imigati.+  “Azaguha umugisha mu majya no mu maza.+  “Yehova azatuma unesha abanzi bawe bazaguhagurukira.+ Bazagutera banyuze mu nzira imwe, ariko bazaguhunga banyuze mu nzira ndwi.+  Yehova azategeka ko umugisha uba mu bigega uhunikamo imyaka,+ no mu byo uzakora byose;+ azaguha umugisha mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.  Nukomeza gukurikiza amategeko+ ya Yehova Imana yawe kandi ukagendera mu nzira ze, Yehova azakugira ubwoko bwe bwera+ nk’uko yabikurahiye.+ 10  Amoko yose yo mu isi azabona ko witiriwe izina rya Yehova,+ kandi azagutinya.+ 11  “Yehova azaguha kugira abana benshi cyane,+ amatungo yawe yororoke cyane, ibyera mu murima wawe birumbukire cyane+ mu gihugu Yehova yarahiye ba sokuruza ko azaguha.+ 12  Yehova azagukingurira ikigega cye cyiza, ari cyo juru, agushe imvura mu gihugu cyawe mu gihe cyayo,+ ahe umugisha ibyo ukora byose.+ Uzaguriza amahanga menshi ariko wowe ntuzakenera kuguza.+ 13  Nukomeza kumvira amategeko+ ya Yehova Imana yawe ngutegeka uyu munsi ngo uyitondere kandi uyakurikize, Yehova azagushyira ku mutwe; si ku murizo. Kandi ntazemera ko bagutegeka; uzaba hejuru yabo,+ ntuzigera uba hasi. 14  Ntuzarenge ku magambo yose ngutegeka uyu munsi, ngo uce iburyo cyangwa ibumoso,+ ukurikire izindi mana uzikorere.+ 15  “Nutumvira ijwi rya Yehova Imana yawe, ngo witondere amabwiriza n’amategeko yose ngutegeka uyu munsi, uzagerwaho n’iyi mivumo yose:+ 16  “Uzaba ikivume mu mugi,+ ube ikivume no mu gasozi.+ 17  “Azavuma igitebo cyawe+ n’icyo uponderamo imigati.+ 18  “Azavuma abana bawe,+ avume ibyera mu butaka bwawe,+ imitavu yawe, abana b’intama zawe n’ab’ihene zawe.+ 19  “Azakuvuma mu majya no mu maza.+ 20  “Yehova azaguteza imivumo,+ urujijo+ n’ibihano+ mu byo uzagerageza gukora byose, kugeza igihe urimbukiye vuba ugashira bitewe n’ibikorwa byawe bibi, kuko uzaba warantaye.+ 21  Yehova azaguteza indwara y’icyorezo ikubeho akarande, kugeza aho azakurimburira akagukura mu gihugu ugiye kwigarurira.+ 22  Yehova azaguteza igituntu,+ guhinda umuriro, gupfuruta, icyokere cyinshi, inkota,+ amapfa+ n’uruhumbu,+ kandi bizagukurikirana kugeza bikurimbuye. 23  Ijuru riri hejuru y’umutwe wawe rizahinduka umuringa, n’ubutaka uhagazeho buhinduke icyuma.+ 24  Aho kugusha imvura, Yehova azagusha mu gihugu cyawe ivumbi n’umukungugu. Bizava mu ijuru bikwitureho kugeza igihe urimbukiye. 25  Yehova azatuma utsindirwa imbere y’abanzi bawe.+ Uzabatera unyuze mu nzira imwe, ariko uzabahunga unyuze mu nzira ndwi. Ubwami bwose bwo mu isi buzaterwa ubwoba no kubona ibikubayeho.+ 26  Intumbi zanyu zizaribwa n’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi, kandi nta wuzabihindisha umushyitsi.+ 27  “Yehova azaguteza ibibyimba byo muri Egiputa+ no kuzana amagara n’ubuheri no gusesa ibintu ku ruhu, kandi ntuzigera ubikira. 28  Yehova azaguteza ibisazi,+ ubuhumyi+ no kujijwa.+ 29  Uzagenda ukabakaba ku manywa y’ihangu nk’uko impumyi igenda ikabakaba mu mwijima,+ kandi ntuzagira icyo ugeraho. Uzahora uriganywa, wibwa kandi nta wuzagutabara.+ 30  Uzasaba umukobwa undi mugabo amufate ku ngufu.+ Uzubaka inzu ariko ntuzayituramo.+ Uzatera uruzabibu ariko ntuzarusarura.+ 31  Ikimasa cyawe kizabagirwa imbere yawe, ariko ntuzakiryaho. Indogobe yawe izashimutwa ureba, ariko ntizigera ikugarukira. Intama yawe izahabwa abanzi bawe, ariko ntuzabona ugutabara.+ 32  Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazatwarwa n’irindi shyanga+ ubireba n’amaso yawe. Uzahora wifuza kongera kubabona, ariko ibiganza byawe bizabura imbaraga.+ 33  Ibizera mu murima wawe n’umusaruro wawe wose bizaribwa n’abantu utigeze umenya.+ Uzahora uriganywa kandi ugirirwa nabi cyane.+ 34  Uzateshwa umutwe n’ibyo amaso yawe azabona.+ 35  “Yehova azaguteza ibibyimba bikaze cyane mu mavi no ku bibero byombi, bihere mu bworo bw’ikirenge bigeze mu gitwariro, kandi ntuzabikira.+ 36  Wowe n’umwami+ uziyimikira ngo agutegeke, Yehova azabajyana+ mu gihugu utigeze umenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza, kandi nugerayo uzakorera izindi mana z’ibiti n’amabuye.+ 37  Uzahinduka uwo gutangarirwa+ n’iciro ry’imigani,+ uhinduke urw’amenyo mu mahanga yose Yehova azakujyanamo. 38  “Uzasohora imbuto nyinshi ugiye kubiba, ariko uzasarura bike+ kuko ibindi bizaribwa n’inzige.+ 39  Uzatera inzabibu uzihingire, ariko ntuzanywa divayi cyangwa ngo ugire izo usarura,+ kuko zizaribwa n’inyo.+ 40  Uzatera ibiti by’imyelayo mu gihugu cyawe cyose, ariko ntuzisiga amavuta kuko imyelayo yawe izahunguka.+ 41  Uzabyara abahungu n’abakobwa, ariko ntibazakomeza kuba abawe kuko bazajyanwa mu bunyage.+ 42  Ibiti byawe byose n’ibyeze mu mirima yawe byose bizaribwa n’udukoko tuduhira. 43  Umwimukira uri muri mwe azakomeza kugenda akurusha gukomera, naho wowe urusheho kugenda usubira inyuma.+ 44  Azajya akuguriza, ariko wowe ntuzigera umuguriza.+ Azaba umutwe mu gihe wowe uzaba umurizo.+ 45  “Nutumvira ijwi rya Yehova Imana yawe ngo ukurikize amabwiriza n’amategeko yagutegetse,+ iyi mivumo yose+ izakuzaho, igukurikirane iguhame kugeza aho uzarimbukira.+ 46  Izakokama wowe n’urubyaro rwawe, ibe ikimenyetso n’umuburo kugeza ibihe bitarondoreka,+ 47  bitewe n’uko uzaba utarakoreye Yehova Imana yawe wishimye kandi ufite umunezero+ wo mu mutima, ku bw’ibyiza byinshi uzaba ufite.+ 48  Yehova azaguteza abanzi bawe+ ubakorere ushonje+ kandi ufite inyota, wambaye ubusa kandi uri umutindi nyakujya. Azagushyira ku ijosi umugogo w’icyuma kugeza aho akurimburiye.+ 49  “Yehova azaguhagurukiriza ishyanga rya kure,+ riturutse ku mpera y’isi, rize rihorera nka kagoma ibonye umuhigo,+ ishyanga rivuga ururimi utumva,+ 50  ishyanga ryarubiye,+ ritazagirira impuhwe umusaza cyangwa ngo ribabarire umusore.+ 51  Bazarya amatungo yawe n’ibyeze mu murima wawe, kugeza aho uzarimbukira.+ Ntibazagusigira ibinyampeke, cyangwa divayi nshya cyangwa amavuta, cyangwa imitavu cyangwa abana b’ihene n’ab’intama zawe, kugeza aho bakurimburiye.+ 52  Bazakugotera mu migi yawe yose kugeza aho inkuta zawe ndende kandi zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizagwira hasi. Bazakugotera mu migi yose yo mu gihugu Yehova Imana yawe azaba yaraguhaye.+ 53  Icyo gihe uzarya abana bawe, urye inyama z’abahungu n’abakobwa bawe+ Yehova Imana yawe yaguhaye, bitewe n’akaga no kwiheba uzaterwa n’abanzi bawe. 54  “Umugabo w’umutesi kandi w’umudabagizi wo muri mwe, azareba+ nabi umuvandimwe we n’umugore we akunda cyane n’abana azaba asigaranye, 55  kugira ngo atabaha ku nyama z’abana be azarya, kuko nta cyo azaba asigaranye bitewe n’akaga no kwiheba azatezwa n’abanzi bawe bazabagotera mu migi yanyu yose.+ 56  Naho umugore w’umutesi kandi w’umudabagizi wo muri mwe, utarigeze akoza ikirenge cye ku butaka kubera ubutesi n’ubudabagizi,+ azareba nabi umugabo we akunda cyane n’umuhungu we n’umukobwa we, 57  kugira ngo atabaha ku ngobyi ivuye mu nda ye no ku nyama z’umwana azaba yabyaye,+ kuko azabirya rwihishwa bitewe no kubura byose, biturutse ku kaga no kwiheba azatezwa n’abanzi bawe bazabagotera mu migi yanyu.+ 58  “Nutitondera amategeko yose yanditse muri iki gitabo ngo uyakurikize,+ bityo ngo utinye izina ry’icyubahiro+ kandi riteye ubwoba,+ ari ryo Yehova,+ Imana yawe, 59  wowe n’urubyaro rwawe Yehova azabateza ibyago bikomeye bikwibasire igihe kirekire,+ aguteze indwara zikaze kandi zidakira.+ 60  Azaguteza indwara zose zo muri Egiputa wabonye ukagira ubwoba, zikubeho akarande.+ 61  Indwara n’ibyago bitanditse muri iki gitabo cy’amategeko, na byo Yehova azabiguteza kugeza aho uzarimbukira. 62  Nubwo muzaba mwaragwiriye cyane mukangana n’inyenyeri zo mu kirere,+ nimutumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu muzasigara muri bake cyane.+ 63  “Nk’uko Yehova yishimiye kubagirira neza no kubagwiza,+ ni ko Yehova azishimira kubarimbura no kubatsemba.+ Muzarandurwa mukurwe mu gihugu mugiye kwigarurira.+ 64  “Yehova azagutatanyiriza mu mahanga yose, kuva ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi,+ kandi nugerayo uzakorera izindi mana utigeze umenya, yaba wowe cyangwa ba sokuruza, imana z’ibiti n’amabuye.+ 65  Nugera muri ayo mahanga, ntuzagira amahoro+ kandi ikirenge cyawe ntikizabona aho kiruhukira. Yehova azatuma uhakukira umutima,+ atere amaso yawe guhena,+ ubugingo bwawe bwihebe. 66  Ubuzima bwawe buzagera mu kaga gakomeye cyane, kandi uzahorana ubwoba ku manywa na nijoro, utizeye ko uri buramuke.+ 67  Mu gitondo uzajya uvuga uti ‘si jye uri bubone bwira!,’ nibumara kwira uvuge uti ‘si jye uri bubone bucya!,’ ubitewe n’ibizaba byagukuye umutima ndetse n’ibyo amaso yawe azaba yirebera.+ 68  Yehova azabasubiza muri Egiputa abajyanye mu mato, abanyuze mu nzira nababwiye nti ‘ntimuzongera kuyinyura ukundi.’+ Muzigurisha ku banzi banyu ngo mubabere abaja n’abagaragu,+ ariko ntimuzabona ubagura.”

Ibisobanuro ahagana hasi