Gutegeka kwa Kabiri 27:1-26
27 Mose n’abakuru b’Abisirayeli bategeka abantu bati “mujye mwubaha amategeko yose mbategeka uyu munsi.+
2 Umunsi mwambutse Yorodani+ mukajya mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, muzashinge amabuye manini cyane muyasige ingwa.
3 Numara kwambuka,+ uzandike kuri ayo mabuye aya mategeko yose+ kugira ngo uzabashe kujya mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kuguha, igihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Yehova Imana ya ba sokuruza yabikubwiye.+
4 Nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ayo mabuye ku musozi wa Ebali,+ nk’uko mbibategetse uyu munsi, kandi uzayasige ingwa.+
5 Nanone aho hantu uzahubakire Yehova Imana yawe igicaniro cy’amabuye. Ayo mabuye ntuzayakozeho icyuma.+
6 Icyo gicaniro uzubakira Yehova Imana yawe, uzacyubakishe amabuye adaconze, kandi uzagitambireho Yehova Imana yawe ibitambo bikongorwa n’umuriro.+
7 Ujye utamba ibitambo bisangirwa,+ ubirire aho,+ wishimire imbere ya Yehova Imana yawe.+
8 Uzandike kuri ayo mabuye aya mategeko yose,+ uyandike ku buryo agaragara neza.”+
9 Hanyuma Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Isirayeli we, ceceka utege amatwi. Uyu munsi wabaye ubwoko bwa Yehova Imana yawe.+
10 Ujye wumvira ijwi rya Yehova Imana yawe, ukurikize amabwiriza+ n’amategeko ye+ ngutegeka uyu munsi.”
11 Uwo munsi Mose ategeka abantu ati
12 “nimumara kwambuka Yorodani, aba ni bo bazahagarara ku musozi wa Gerizimu+ kugira ngo bahe abantu umugisha: Simeyoni, Lewi, Yuda, Isakari, Yozefu na Benyamini.
13 Aba ni bo bazahagarara ku musozi wa Ebali+ kugira ngo basabire abantu umuvumo:+ Rubeni, Gadi, Asheri, Zabuloni, Dani na Nafutali.
14 Abalewi bazavuge mu ijwi riranguruye babwire buri Mwisirayeli+ bati
15 “‘Havumwe umuntu wese ubaza igishushanyo+ cyangwa agacura igishushanyo kiyagijwe,+ ikintu Yehova yanga urunuka,+ umurimo w’intoki z’umunyabukorikori,+ maze akagihisha.’ (Abantu bose bazasubize bati ‘Amen!’)+
16 “‘Havumwe umuntu wese usuzugura se cyangwa nyina.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
17 “‘Havumwe umuntu wese wimura imbago z’urubibi rwa mugenzi we.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
18 “‘Havumwe umuntu wese uyobya impumyi.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
19 “‘Havumwe umuntu wese ugoreka+ urubanza+ rw’umwimukira,+ imfubyi n’umupfakazi.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
20 “‘Havumwe umuntu wese uryamana na muka se, kuko azaba amworosoyeho umwenda wa se.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
21 “‘Havumwe umuntu wese uryamana n’itungo.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
22 “‘Havumwe umuntu wese uryamana na mushiki we, yaba umukobwa wa se cyangwa umukobwa wa nyina.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
23 “‘Havumwe umuntu wese uryamana na nyirabukwe.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
24 “‘Havumwe umuntu wese ucira mugenzi we igico, akamwica.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
25 “‘Havumwe uwemera impongano wese akica umuntu w’inzirakarengane.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)
26 “‘Havumwe umuntu wese utazumvira aya mategeko ngo ayakurikize.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)