Gutegeka kwa Kabiri 25:1-19
25 “Abantu nibagira icyo bapfa+ bakajya kuburana,+ bazabacire urubanza, uri mu kuri bavuge ko ari we utsinze, uri mu cyaha bavuge ko atsinzwe.+
2 Uri mu cyaha naba akwiriye gukubitwa,+ umucamanza azategeke ko bamuryamisha, bamukubitire imbere ye inkoni+ zihwanye n’icyaha cye.
3 Ashobora kumukubita inkoni mirongo ine. Ntazagire n’imwe arenzaho kugira ngo atamukubita inkoni nyinshi zirenze izo,+ umuvandimwe wawe agakorezwa isoni mu maso yawe.
4 “Ntugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.+
5 “Niba abavandimwe babana, umwe muri bo agapfa atabyaye umuhungu, umugore w’uwapfuye ntazashakwe n’umugabo utari uwo muri uwo muryango. Umugabo wabo azamusange amugire umugore we, amucikure.+
6 Imfura azabyarana n’uwo mugore izitirirwa izina ry’umuvandimwe we wapfuye,+ kugira ngo ritazimangatana muri Isirayeli.+
7 “Niba uwo mugabo atishimiye gucyura umupfakazi w’umuvandimwe we, uwo mupfakazi azasange abakuru ku marembo y’umugi,+ ababwire ati ‘umugabo wacu yanze ko izina ry’umuvandimwe we rikomeza kuba muri Isirayeli. Yanze kuncikura.’
8 Abakuru b’umugi w’iwabo bazamuhamagare babimubaze, ahagarare imbere yabo avuge ati ‘sinshaka kumucyura.’+
9 Namara kuvuga atyo, umupfakazi w’umuvandimwe we azamwegere abakuru babireba, amukure urukweto mu kirenge,+ amucire mu maso+ maze avuge ati ‘uko abe ari ko uwanze kubyarira mwene se umuhungu agirirwa.’+
10 Muri Isirayeli ajye yitwa ‘inzu y’uwakuwemo urukweto.’
11 “Abagabo nibarwana maze umugore w’umwe yaza gutabara umugabo we akarambura ukuboko agafata imyanya ndangagitsina y’uwo urwana n’umugabo we,+
12 uzamuce ikiganza. Ntuzamugirire impuhwe.+
13 “Mu ruhago rwawe ntukagire ibipimo by’uburemere by’uburyo bubiri,+ ikinini n’igito.
14 Mu nzu yawe ntukagire ingero za efa z’uburyo bubiri,+ urugero runini n’uruto.
15 Ujye uhorana ibipimisho bihuje n’ukuri kandi byuzuye, uhorane n’ingero za efa zihuje n’ukuri kandi zuzuye, kugira ngo urame iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.+
16 Kuko umuntu wese ukora ibyo, ni ukuvuga ukora ibidahuje n’ubutabera wese, ari ikintu Yehova Imana yawe yanga urunuka.+
17 “Mujye mwibuka ibyo Amaleki yabakoreye igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa,+
18 ukuntu yagutegeye mu nzira, akagutera aguturutse inyuma akica abari basigaye inyuma bose, igihe mwari mwananiwe mwaguye agacuho, ntatinye Imana.+
19 Yehova Imana yawe namara kugukiza abanzi bawe bose bazaba bagukikije, mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo ngo ucyigarurire,+ uzatume izina rya Amaleki ritongera kwibukwa ukundi munsi y’ijuru.+ Uramenye ntuzabyibagirwe.