Gutegeka kwa Kabiri 24:1-22
24 “Umugabo nashaka umugore akamurongora, hanyuma ntamwishimire kubera ko yamubonyeho ikintu kidakwiriye,+ azamwandikire icyemezo cy’ubutane+ akimuhe, amwirukane iwe.+
2 Azave iwe agende ashake undi mugabo.+
3 Uwo mugabo wundi namwanga, akamwandikira icyemezo cy’ubutane akakimuha akamwirukana iwe, cyangwa uwo mugabo wamushatse agapfa,
4 umugabo wamushatse mbere akamwirukana, ntazemererwa kongera kumugira umugore kuko azaba yarahumanyijwe.+ Icyo ni ikizira imbere ya Yehova. Ntuzatume igihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo cyishora mu cyaha.
5 “Umugabo urongoye vuba+ ntazajye ku rugamba cyangwa ngo agire ikindi ategekwa gukora. Azasonerwe agume iwe umwaka wose kugira ngo ashimishe umugore yashatse.+
6 “Ntihazagire ufata urusyo cyangwa ingasire ho ingwate,+ kuko yaba afashe ingwate y’ubugingo bwa mugenzi we.
7 “Nihagira umuntu ufatwa ashimuta+ umuvandimwe we w’Umwisirayeli, akaba yamugiriye nabi yarangiza akamugurisha,+ uwo mushimusi azicwe. Uko azabe ari ko ukura ikibi muri mwe.+
8 “Uzabe maso ku birebana n’indwara y’ibibembe,+ ukurikize ibyo abatambyi b’Abalewi bazababwira byose.+ Muzakurikize ibyo nategetse abatambyi byose.+
9 Mujye mwibuka ibyo Yehova Imana yanyu yakoreye Miriyamu igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa.+
10 “Nuguriza mugenzi wawe ikintu icyo ari cyo cyose,+ ntuzinjire mu nzu ye ngo umutware icyo yaguhaye ho ingwate.+
11 Uzahagarare hanze, uwo wagurije agusangishe iyo ngwate hanze.
12 Niba uwo muntu yaragwiririwe n’amakuba, ntuzararane ingwate ye.+
13 Uzamusubize iyo ngwate izuba rikimara kurenga,+ kugira ngo aryame mu mwenda we+ maze agusabire umugisha.+ Uzaba ukiranutse imbere ya Yehova Imana yawe.+
14 “Ntuzariganye umukozi ukorera ibihembo ufite ibibazo kandi w’umukene, yaba ari umwe mu bavandimwe bawe cyangwa ari umwe mu bimukira bari mu gihugu cyanyu, mu mugi wanyu.+
15 Ujye umuha ibihembo bye uwo munsi.+ Izuba ntirikarenge utaramuha ibihembo bye, kuko afite ibibazo kandi akaba ategereje ibihembo bye; adatakira Yehova akurega,+ bikakubera icyaha.+
16 “Se w’abana ntakicwe azira abana be, kandi abana ntibakicwe bazira ba se.+ Umuntu wese ajye yicwa azira icyaha cye.+
17 “Ntukagoreke urubanza rw’umwimukira+ cyangwa urw’imfubyi,+ kandi ntugafate umwambaro w’umupfakazi ho ingwate.+
18 Ujye wibuka ko wabaye umucakara muri Egiputa, Yehova Imana yawe akagucungura akagukurayo.+ Ni cyo gituma ngutegeka gukora ibyo byose.
19 “Nusarura imyaka yo mu murima wawe,+ ukibagirirwa umuba mu murima wawe, ntuzasubire inyuma ngo uwutore. Uzawusigire umwimukira, imfubyi n’umupfakazi,+ kugira ngo Yehova Imana yawe aguhe umugisha mu byo ukora byose.+
20 “Nukubita umwelayo wawe kugira ngo uhanure imbuto zawo, ntugasubire mu mashami yawo. Uzazisigire umwimukira, imfubyi n’umupfakazi.+
21 “Nusarura inzabibu zo mu ruzabibu rwawe, ntuzasubire inyuma ngo uhumbe izasigaye mu murima. Uzazisigire umwimukira, imfubyi n’umupfakazi.
22 Ujye wibuka ko wabaye umucakara muri Egiputa.+ Ni cyo gituma ngutegeka gukora ibyo byose.+