Gutegeka kwa Kabiri 22:1-30

22  “Nubona ikimasa cy’umuvandimwe wawe cyazimiye cyangwa intama ye, ntuzabyirengagize.+ Uzabigarurire umuvandimwe wawe.+  Niba uwo muvandimwe wawe atari hafi yawe kandi ukaba utamuzi, iryo tungo uzarijyane iwawe urigumane, kugeza igihe uwo muvandimwe wawe azazira kurishaka, urimusubize.+  Uko ni ko uzabigenza no ku ndogobe ye, ku mwitero we no ku kindi kintu icyo ari cyo cyose umuvandimwe wawe yabuze ukaba wakibonye. Ntuzabyirengagize.  “Nusanga itungo ry’umuvandimwe wawe ryaguye ku nzira, yaba indogobe cyangwa ikimasa, ntuzaryirengagize. Uzamufashe murihagurutse.+  “Ntihakagire umugore wambara umwenda w’umugabo, kandi umugabo ntakambare umwitero w’umugore,+ kuko umuntu wese ukora ibyo ari ikizira kuri Yehova Imana yawe.  “Nusanga icyari cy’inyoni ku nzira, cyaba kiri mu giti cyangwa kiri hasi, kirimo ibyana+ cyangwa amagi, kandi nyina ikaba ibundikiye ibyo byana cyangwa ayo magi, ntuzatwarane nyina n’ibyana.+  Ushobora gutwara ibyana, ariko nyina yo uzayireke yigendere, kugira ngo ugubwe neza kandi urame iminsi myinshi.+  “Niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo,+ kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa, bigatuma inzu yawe igibwaho n’urubanza rw’amaraso.  “Ntukabibe mu ruzabibu rwawe imbuto z’ubwoko bubiri,+ kugira ngo umusaruro w’imyaka yawe yose uzabiba n’umusaruro w’uruzabibu rwawe bitazajyanwa mu rusengero. 10  “Ntugahingishe ikimasa n’indogobe bifatanyirijwe hamwe.+ 11  “Ntukambare umwenda uboshye mu budodo bukozwe mu bwoya n’ubudodo bw’ubundi bwoko.+ 12  “Ujye utera incunda ku misozo ine y’umwitero wawe.+ 13  “Umugabo nashaka umugore, bakagirana imibonano mpuzabitsina hanyuma akamwanga,+ 14  akamurega ibikorwa by’agahomamunwa, akamutera urubwa+ avuga ati ‘uyu mugore naramushatse, ariko mwegereye nsanga atakiri isugi,’+ 15  se na nyina b’uwo mukobwa bazafate ikimenyetso kigaragaza ko uwo mukobwa yari isugi, bagishyire abakuru b’umugi ku marembo yawo,+ 16  maze se w’uwo mukobwa abwire abakuru ati ‘uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye hanyuma aza kumwanga.+ 17  None arimo aramushinja ibikorwa by’agahomamunwa+ avuga ngo “nasanze umukobwa wawe atakiri isugi.”+ Ariko dore ikimenyetso kigaragaza ko umukobwa wanjye yari isugi.’ Bazarambure umwitero imbere y’abakuru b’umugi. 18  Abakuru+ b’uwo mugi bazafate uwo mugabo bamuhane.+ 19  Bazamuce icyiru cya shekeli* ijana z’ifeza bazihe se w’uwo mukobwa, kubera ko uwo mugabo yateye urubwa umukobwa w’isugi wo muri Isirayeli.+ Azakomeze kuba umugore we, kandi ntazemererwa gutana na we ubuzima bwe bwose. 20  “Ariko niba ibyo ari ukuri, nta kimenyetso kigaragaza ko uwo mukobwa yari isugi,+ 21  bazasohore uwo mukobwa bamujyane ku muryango w’inzu ya se, abagabo bo mu mugi w’iwabo bamutere amabuye bamwice, kubera ko yakoze iby’urukozasoni+ muri Isirayeli agasambanira mu nzu ya se.+ Uko azabe ari ko ukura ikibi muri mwe.+ 22  “Umugabo nafatwa aryamanye n’umugore w’undi mugabo,+ bombi bazicwe, ari uwo mugabo ari n’uwo mugore baryamanye.+ Uko azabe ari ko ukura ikibi muri Isirayeli.+ 23  “Nihaba hari umukobwa w’isugi wasabwe,+ hanyuma undi mugabo akamusanga mu mugi akaryamana na we,+ 24  bombi muzabasohore mubajyane ku irembo ry’uwo mugi mubatere amabuye bapfe. Umukobwa azaba azize ko atatakiye muri uwo mugi, naho umugabo abe azize ko yakojeje isoni umugore wa mugenzi we.+ Uko azabe ari ko ukura ikibi muri mwe.+ 25  “Ariko niba umugabo asanze mu gasozi umukobwa wasabwe, akamufata akaryamana na we, uwo mugabo waryamanye na we azabe ari we wenyine wicwa, 26  ariko uwo mukobwa ntuzagire icyo umutwara. Uwo mukobwa nta cyaha yakoze gikwiriye kumwicisha. Ibyo ni kimwe n’uko umugabo yadukira mugenzi we akamwica,+ akamuvutsa ubugingo bwe. 27  Yamusanze mu gasozi. Uwo mukobwa wasabwe yaratatse ariko ntihagira umutabara. 28  “Umugabo nabona umukobwa w’isugi utarasabwa, akamufata akaryamana na we+ hanyuma bakabafata,+ 29  umugabo waryamanye na we azahe se w’umukobwa shekeli mirongo itanu z’ifeza.+ Uwo mukobwa azabe umugore we kuko azaba yamukojeje isoni. Ntazemererwa gutana na we ubuzima bwe bwose.+ 30  “Ntihakagire umugabo ucyura muka se, kugira ngo atamworosoraho umwenda wa se.*+

Ibisobanuro ahagana hasi