Gutegeka kwa Kabiri 21:1-23
21 “Mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ngo ucyigarurire, nihagira usanga ku gasozi intumbi y’umuntu wishwe ariko uwamwishe akaba atazwi,+
2 abakuru n’abacamanza banyu+ bazagende bapime intera iri hagati y’aho uwo muntu yiciwe n’imigi yose iri hafi aho,
3 bamenye umugi urusha iyindi kuba bugufi bw’uwishwe. Abakuru bo muri uwo mugi bazajye mu bushyo bakuremo inyana itarigeze ikoreshwa imirimo, itarigeze iheka umugogo.
4 Abakuru b’uwo mugi bazamanukane iyo nyana bayijyane mu kibaya gitembamo umugezi kandi kitigeze gihingwamo cyangwa ngo kibibwemo imbuto, maze bayivunire ijosi muri icyo kibaya.+
5 “Abatambyi bene Lewi bazigire hafi, kuko ari bo Yehova Imana yawe yatoranyije kugira ngo bamukorere+ kandi bahe abantu umugisha+ mu izina rya Yehova, akaba ari na bo baca imanza zirebana n’ibikorwa byose by’urugomo.+
6 Hanyuma abakuru bose bo muri uwo mugi uri hafi y’uwishwe, bazakarabire intoki+ hejuru ya ya nyana yavuniwe ijosi mu kibaya,
7 maze bavuge bati ‘amaboko yacu si yo yavushije aya maraso, kandi amaso yacu ntiyigeze abona avushwa.+
8 Yehova, ntuyabare ku bwoko bwawe bwa Isirayeli wacunguye,+ kandi ubwoko bwawe bwa Isirayeli ntubushyireho umwenda w’amaraso y’utariho urubanza.’+ Bityo ntibazagibwaho n’urubanza rw’amaraso.
9 Uko ni ko uzikuraho umwenda w’amaraso y’utariho urubanza,+ kuko uzaba ukoze ibikwiriye mu maso ya Yehova.+
10 “Nujya ku rugamba kurwana n’abanzi bawe, Yehova Imana yawe akabakugabiza+ ukabajyana ari imbohe,+
11 maze muri izo mbohe ukabonamo umugore mwiza uteye neza, ukamubenguka,+ ugashaka kumugira umugore,
12 uzamujyane iwawe. Aziyogoshe umusatsi,+ ace inzara,
13 yiyambure imyenda yanyaganywe, abe mu nzu yawe amare ukwezi kuzuye aririra se na nyina.+ Hanyuma uzaryamane na we, umugire umugore wawe.
14 Niwumva utamwishimiye, uzamwirukane+ ajye iyo ashaka, ariko ntuzamugurishe. Uzirinde kumugirira nabi+ nyuma yo kumukoza isoni.
15 “Umugabo nagira abagore babiri, umwe w’inkundwakazi n’undi w’intabwa, bombi bakaba baramubyariye abahungu, umuhungu w’imfura akaba yarabyawe n’umugore w’intabwa,+
16 najya guha abahungu be umunani mu byo atunze, ntazemererwa kugira umuhungu w’inkundwakazi imfura ngo amusimbuze umuhungu w’umugore w’intabwa, kandi ari we mfura.+
17 Agomba kwemera ko umuhungu w’umugore w’intabwa ari we mfura, akamuha imigabane ibiri y’ibyo atunze byose,+ kuko uwo ari we ubushobozi bwe bwo kubyara bwatangiriyeho.+ Ni we ufite uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.+
18 “Umuntu naba afite umuhungu utava ku izima kandi w’icyigomeke,+ wanga kumvira se na nyina,+ bakaba baramuhannye ariko akanga kumva,+
19 se na nyina bazamufate bamushyire abakuru b’umugi ku marembo yawo,+
20 maze babwire abakuru b’umugi wabo bati ‘uyu muhungu wacu ntava ku izima kandi ni icyigomeke. Ntatwumvira+ kandi ni umunyandanini+ n’umusinzi.’+
21 Abagabo bose bo muri uwo mugi bazamutere amabuye bamwice. Uko ni ko uzakura ikibi hagati muri mwe, kandi Isirayeli yose izabyumva itinye.+
22 “Nihagira umuntu ukora icyaha gikwiriye kumwicisha, akicwa+ hanyuma ukamumanika ku giti,+
23 umurambo we ntuzarare kuri icyo giti,+ ahubwo uzawuhambe uwo munsi, kuko umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana.+ Ntuzahumanye igihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo.+