Gutegeka kwa Kabiri 20:1-20

20  “Nujya ku rugamba kurwana n’abanzi bawe ukabona bafite amafarashi n’amagare y’intambara,+ bafite n’abantu benshi kubarusha, ntuzabatinye kuko Yehova Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa+ ari kumwe nawe.+  Nimugera hafi y’aho urugamba ruzaremera, umutambyi azegere abantu avugane na bo,+  ababwire ati ‘Isirayeli we, tega amatwi: dore uyu munsi ugiye kurwana n’abanzi bawe. Imitima yanyu ntishye ubwoba,+ ntimubatinye ngo mukwire imishwaro cyangwa ngo batume muhinda umushyitsi,+  kuko Yehova Imana yanyu atabaranye namwe, kugira ngo arwanye abanzi banyu, bityo abakize.’+  “Abatware+ na bo bazabaze abantu bati ‘ni nde wubatse inzu akaba atarayitaha? Nagende asubire mu nzu ye, kugira ngo atagwa ku rugamba ikazatahwa n’undi.+  Ni nde wateye uruzabibu akaba ataratangira kurusarura? Nasubire iwe, kugira ngo atagwa ku rugamba uruzabibu rwe rugatangira gusarurwa n’undi.+  Ni nde wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nasubire iwe,+ kugira ngo atazagwa ku rugamba undi mugabo akaba ari we umurongora.’  Kandi abatware bazongere babaze abantu bati ‘ni nde wumva afite ubwoba akaba yacitse intege?+ Nasubire iwe, kugira ngo adatera abavandimwe be gukuka umutima nka we.’+  Abo batware nibamara kuvugana n’abantu, bazashyireho abakuru b’ingabo bo kuyobora abantu. 10  “Nugera hafi y’umugi ugiye kuwurwanya, uzabaze abo muri wo niba bashaka amahoro.+ 11  Nibagusubiza ko bashaka amahoro kandi bakakugururira amarembo, abantu bose uzawusangamo bazabe abagaragu bawe, bajye bagukorera imirimo y’agahato.+ 12  Ariko niba uwo mugi udashaka amahoro,+ ahubwo ugatangira kukurwanya, bikaba ngombwa ko uwugota, 13  Yehova Imana yawe azawukugabiza nta kabuza, kandi uzicishe inkota umugabo wese wo muri wo.+ 14  Abagore n’abana,+ n’amatungo+ n’ibintu byose bizaba biri muri uwo mugi, n’iminyago yawo yose,+ ni byo byonyine uzajyana bikaba ibyawe. Uzarye ibyo uzanyaga abanzi bawe Yehova Imana yawe azaba yakugabije.+ 15  “Uko ni ko uzagenza n’imigi yose iri kure cyane, imigi itari iyo muri ayo mahanga. 16  Mu migi yo muri aya mahanga Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo, ni ho honyine utazagira ikintu cyose gihumeka urokora,+ 17  kuko ugomba kurimbura Abaheti, Abamori, Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ nk’uko Yehova Imana yawe yabigutegetse, 18  kugira ngo batazabigisha gukora ibizira nk’ibyo bakoreye imana zabo, bigatuma mucumura kuri Yehova Imana yanyu.+ 19  “Numara iminsi myinshi ugose umugi, urwana na wo ngo uwufate, ntukarimbure ibiti byawo ubitemesha ishoka. Ntuzabiteme,+ ahubwo uzarye imbuto zabyo. Mbese igiti cyo mu murima ni umuntu ngo urwane na cyo? 20  Igiti uzi ko kitaribwa ni cyo cyonyine uzarimbura. Uzagiteme ucyubakishe uruzitiro+ rwo kugota uwo mugi urwana na wo kugeza uwutsinze.

Ibisobanuro ahagana hasi