Gutegeka kwa Kabiri 2:1-37
2 “Hanyuma turahindukira tujya mu butayu tunyuze mu nzira yo ku Nyanja Itukura nk’uko Yehova yari yarabimbwiye.+ Nuko tumara iminsi myinshi tuzerera mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri.
2 Amaherezo Yehova arambwira ati
3 ‘igihe mumaze muzerera muri iyi misozi kirahagije.+ Nimuhindukire mujye mu majyaruguru.
4 Tegeka Abisirayeli uti “dore mugiye kunyura ku rugabano rw’abavandimwe banyu,+ bene Esawu,+ batuye i Seyiri.+ Bazabatinya,+ ariko muzirinde.
5 Ntimuzabarwanye kuko ntazabaha igihugu cyabo, niyo haba ahangana n’aho umuntu yakandagiza ikirenge; akarere k’imisozi miremire ya Seyiri nagahaye Esawu ho gakondo.+
6 Muzarye ibyokurya byabo ari uko mubiguze amafaranga, kandi muzanywe amazi yabo ari uko muyaguze amafaranga.+
7 Yehova Imana yawe yaguhaye umugisha mu byo ukora byose.+ Azi neza urugendo rwose wakoze muri ubu butayu bunini. Yehova Imana yawe yabanye nawe muri iyo myaka mirongo ine+ yose, nta cyo wigeze ubura.”’+
8 Nuko tunyura kure y’abavandimwe bacu, bene Esawu+ batuye i Seyiri, ntitwanyura inzira ica muri Araba,+ na Elati na Esiyoni-Geberi.+
“Hanyuma turahindukira tunyura mu nzira igana mu butayu bw’i Mowabu.+
9 Yehova arambwira ati ‘ntugire icyo utwara Abamowabu cyangwa ngo urwane na bo, kuko ntazaguha agace na gato k’igihugu nabahaye ho gakondo. Ari+ nayihaye bene Loti+ ngo ibe gakondo yabo.
10 (Kera hahoze hatuye Abemimu,+ abantu b’abanyambaraga, benshi kandi barebare nk’Abanakimu.+
11 Abarefayimu+ na bo bari bameze nk’Abanakimu,+ kandi Abamowabu babitaga Abemimu.
12 Abahori+ bahoze batuye i Seyiri, ariko bene Esawu+ babanyaga igihugu cyabo, barabarimbura maze bagituramo+ nk’uko Abisirayeli bagomba kubigenza mu gihugu bazahabwa ho gakondo, igihugu Yehova azabaha.)
13 Noneho nimuhaguruke mwambuke ikibaya cya Zeredi.’ Nuko turagenda twambuka ikibaya cya Zeredi.+
14 Urugendo rwo kuva i Kadeshi-Baruneya kugeza aho twambukiye ikibaya cya Zeredi rwamaze imyaka mirongo itatu n’umunani, kugeza aho abantu bose bashoboraga kujya ku rugamba icyo gihe bapfiriye bagashira mu nkambi, nk’uko Yehova yari yarabarahiye.+
15 Ukuboko+ kwa Yehova kwakomeje kubabuza amahwemo kugira ngo kubakure mu nkambi, kugeza aho bapfiriye bagashira.+
16 “Nuko abashoboraga kujya ku rugamba bose bamaze gupfa bagashira,+
17 Yehova yongera kumbwira ati
18 ‘dore ugiye kunyura mu gihugu cy’Abamowabu, ari cyo Ari,+
19 kandi uzanyura imbere y’igihugu cy’Abamoni. Ntuzagire icyo ubatwara cyangwa ngo ubarwanye, kuko ntazaguha agace na gato k’igihugu nahaye bene Amoni ho gakondo; nagihaye bene Loti ngo kibabere gakondo.+
20 Nanone icyo gihugu cyahoze cyitwa icy’Abarefayimu.+ (Abarefayimu bahoze bagituyemo, kandi Abamoni babitaga Abazamuzumi.
21 Bari abantu b’abanyambaraga, benshi kandi barebare nk’Abanakimu,+ ariko Yehova yabarimburiye+ imbere y’Abamoni kugira ngo Abamoni bigarurire igihugu cyabo bakibemo.
22 Ni na ko yabigenjereje bene Esawu batuye i Seyiri,+ igihe yarimburiraga Abahori+ imbere yabo kugira ngo bene Esawu bigarurire igihugu cyabo bagituremo kugeza n’ubu.
23 Abakafutori+ baturutse i Kafutori+ barimbuye Abawi+ bari batuye mu midugudu yo mu karere ka Gaza,+ maze batura mu gihugu cyabo.)
24 “‘Nimuhaguruke mugende mwambuke ikibaya cya Arunoni.+ Dore nkugabije Sihoni+ umwami w’i Heshiboni w’Umwamori. Tangira wigarurire igihugu cye kandi umurwanye.
25 Uhereye uyu munsi nzatuma abantu bo mu mahanga yo munsi y’ijuru hose bazumva ibyawe bagira ubwoba bagutinye. Bazahinda umushyitsi, bagire ububabare nk’ubw’umugore uri ku bise bitewe nawe.’+
26 “Nuko noherereza Sihoni+ umwami w’i Heshiboni intumwa ziturutse mu butayu bwa Kedemoti,+ zimushyiriye ubutumwa bw’amahoro+ bugira buti
27 ‘reka nyure mu gihugu cyawe. Nzanyura mu nzira nyabagendwa. Sinzatambikira iburyo cyangwa ibumoso.+
28 Nzarya ibyokurya byawe ari uko mbiguze amafaranga, kandi nzanywa amazi yawe ari uko nyaguze amafaranga. Undeke gusa nitambukire+
29 nk’uko bene Esawu batuye i Seyiri+ n’Abamowabu+ batuye muri Ari bangiriye, kugeza igihe nzambukira Yorodani nkagera mu gihugu Yehova Imana yacu izaduha.’+
30 Ariko Sihoni umwami w’i Heshiboni ntiyatwemerera kwambuka ngo tunyure mu gihugu cye, kuko Yehova Imana yawe yaretse umutima we ukinangira+ kugira ngo imukugabize nk’uko bimeze uyu munsi.+
31 “Nuko Yehova arambwira ati ‘dore natangiye kukugabiza Sihoni n’igihugu cye. Tangira ucyigarurire.’+
32 Sihoni n’abantu be bose baraje badusanga i Yahasi+ ngo turwane,
33 maze Yehova Imana yacu iramutugabiza,+ tumutsindana+ n’abahungu be n’abantu be bose.
34 Icyo gihe twigarurira imigi ye yose kandi turayirimbura,+ dutsemba abagabo, abagore n’abana bato, ntitwasiga n’uwo kubara inkuru.
35 Amatungo ni yo yonyine twajyanye ho iminyago, tujyana n’ibyo twasahuye mu migi twigaruriye.+
36 Kuva kuri Aroweri+ iri ku nkengero z’ikibaya cya Arunoni n’umugi uri muri icyo kibaya ukageza i Gileyadi, nta mugi n’umwe wigeze utunanira.+ Yehova Imana yacu yarayitugabije yose.
37 Icyakora ntiwegereye igihugu cy’Abamoni,+ haba ku nkengero zose z’ikibaya cya Yaboki+ cyangwa imigi yo mu karere k’imisozi miremire, n’ahandi hantu hose Yehova Imana yacu yakubujije kujya.