Gutegeka kwa Kabiri 19:1-21

19  “Yehova Imana yawe narimbura amahanga+ yo mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha, maze ukayigarurira ugatura mu migi yabo no mu mazu yabo,+  uzatoranye imigi itatu mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ngo ucyigarurire.+  Uzaharure imihanda ijya muri iyo migi, kandi igihugu Yehova Imana yawe yaguhaye ngo ucyigarurire uzakigabanyemo gatatu, kugira ngo umuntu wese wishe undi ajye ahungirayo.+  “Dore umuntu ushobora kwica undi agahungirayo kandi akabaho: uwishe mugenzi we atabigambiriye kandi atari asanzwe amwanga,+  cyangwa umuntu wajyanye na mugenzi we mu ishyamba gutashya inkwi, maze yamanika ishoka ngo ateme igiti, iyo shoka igakuka+ ikikubita kuri mugenzi we agapfa. Uwo muntu azahungire muri umwe muri iyo migi abeho.+  Naho ubundi, uhorera amaraso y’uwishwe+ yakurikira uwamwishe, kuko aba akirakaye, maze kubera ko urugendo ari rurerure akaba yafatira uwo muntu mu nzira akamwica, kandi atagombaga guhanishwa igihano cyo gupfa+ kuko atari asanzwe amwanga.  Ni yo mpamvu ngutegeka nti ‘uzatoranye imigi itatu.’+  “Yehova Imana yawe niyagura igihugu cyawe nk’uko yarahiye ba sokuruza,+ maze akaguha igihugu cyose yasezeranyije ba sokuruza ko azabaha,+  kubera ko uzaba warakomeje amategeko yose ngutegeka uyu munsi ukayitondera, ugakunda Yehova Imana yawe kandi ukagendera mu nzira ze zose iteka,+ icyo gihe kuri iyo migi itatu uzongereho indi itatu.+ 10  Bityo ntihazagira amaraso y’utariho urubanza+ ameneka mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo, kandi nawe ubwawe ntuzishyiraho umwenda w’amaraso.+ 11  “Ariko niba umuntu asanzwe yanga+ mugenzi we maze akamwubikira, akamukubita agakumbanya ubugingo bwe,+ hanyuma agahungira muri umwe muri iyo migi, 12  abakuru b’umugi yaturutsemo bazohereze abantu bamuvaneyo, bamushyikirize uhorera amaraso y’uwishwe, amwice.+ 13  Ntuzamugirire impuhwe.+ Uzakure kuri Isirayeli umwenda w’amaraso y’utariho urubanza,+ kugira ngo ugubwe neza. 14  “Ntuzimure imbago z’urubibi rwa mugenzi wawe+ zizaba zarashinzwe na ba sokuruza muri gakondo uzahabwa mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ngo ucyigarurire. 15  “Umugabo umwe ntagahaguruke ngo ashinje umuntu ikosa cyangwa icyaha+ icyo ari cyo cyose yaba yakoze. Ikintu cyose kizajya gihama ari uko cyemejwe n’akanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.+ 16  Nihagira umuntu ushinja mugenzi we icyaha cyo kwigomeka ariko agambiriye kumugirira nabi,+ 17  abo bantu bombi baburana bazahagarare imbere ya Yehova, imbere y’abatambyi n’abacamanza bazaba bariho muri icyo gihe.+ 18  Abacamanza bazagenzure neza bitonze,+ nibasanga uwo mugabo ahamya ibinyoma, akaba yashinje ibinyoma umuvandimwe we, 19  muzamukorere nk’ibyo yari yagambiriye kugirira umuvandimwe we,+ mukure ikibi muri mwe.+ 20  Abasigaye bazabyumva batinye, ntibongere gukora ikibi nk’icyo muri mwe.+ 21  Ntuzamugirire imbabazi:+ ubugingo buzahorerwe ubundi, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi, ukuboko guhorerwe ukundi n’ikirenge gihorerwe ikindi.+

Ibisobanuro ahagana hasi