Gutegeka kwa Kabiri 15:1-23

15  “Uko imyaka irindwi ishize, ujye uharira imyenda abayikurimo.  Uku ni ko muzajya muhara iyo myenda:+ umuntu wese wahaye mugenzi we umwenda ajye awumuharira. Ntagahate mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ngo amwishyure,+ kuko Yehova yatangaje ko abantu baharirwa imyenda.+  Umunyamahanga+ we ushobora kumuhatira kukwishyura, ariko ikintu cyose waba warahaye umuvandimwe wawe ujye ukimuharira.  Icyakora, ntihazagire umuntu ukena ari muri mwe, kuko Yehova azaguhera umugisha+ mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo ukacyigarurira+  nuramuka wumviye ijwi rya Yehova Imana yawe, ukitondera amategeko yose ngutegeka uyu munsi.+  Yehova Imana yawe azaguha umugisha nk’uko yabigusezeranyije, kandi uzaguriza+ amahanga menshi uyatse ingwate, ariko wowe ntuzaka inguzanyo. Uzategeka amahanga menshi, ariko wowe ntazagutegeka.+  “Umwe mu bavandimwe bawe nakenera muri mwe, muri umwe mu migi yo mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha, ntuzinangire umutima cyangwa ngo ureke kuramburira ikiganza umuvandimwe wawe ukennye.+  Uzamuramburire ikiganza utitangiriye itama,+ umugurize ibyo akeneye byose umwatse ingwate, umugurize ibyo yifuza byose.  Uzirinde kugira ngo udatekereza ikibi mu mutima wawe,+ ukavuga uti ‘dore umwaka wa karindwi, umwaka wo guhara imyenda, ugiye kugera,’+ maze ukirengagiza kugirira ubuntu umuvandimwe wawe ukennye,+ ntugire icyo umuha, hanyuma agatakira Yehova akurega,+ bikakubera icyaha.+ 10  Ntukabure kugira icyo umuha,+ kandi uzamuhe udafite akangononwa mu mutima wawe, kuko ibyo bizatuma Yehova Imana yawe aguha umugisha mu byo ukora byose no mu mishinga yawe yose.+ 11  Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu ngutegeka nti ‘ujye ugira ubuntu uramburire ikiganza umunyamubabaro n’umuvandimwe wawe ukennye uri mu gihugu cyanyu.’+ 12  “Nugura umuvandimwe wawe w’Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi+ akagukorera imyaka itandatu, mu mwaka wa karindwi uzamureke agende abe uw’umudendezo.+ 13  Numureka akagenda ngo abe uw’umudendezo, ntuzamusezerere amara masa.+ 14  Uzagire icyo umuha ukuye mu mukumbi wawe no ku mbuga yawe uhuriraho, no mu rwengero rwawe rwa divayi n’aho ukamurira amavuta. Uko Yehova Imana yawe yaguhaye umugisha azabe ari ko nawe umuha.+ 15  Ujye wibuka ko wabaye umucakara mu gihugu cya Egiputa, maze Yehova Imana yawe akagucungura.+ Ni cyo gituma uyu munsi ngutegeka ibyo byose. 16  “Ariko nakubwira ati ‘sinshaka gutandukana nawe,’ bitewe n’uko agukunda wowe n’abo mu rugo rwawe, kandi akaba yari amerewe neza ari kumwe nawe,+ 17  uzafate uruhindu umutoborere ugutwi ku rugi, abe umugaragu wawe iteka.+ Uko azabe ari ko ugenzereza n’umuja wawe. 18  Ntukababazwe n’uko umuretse ngo agende abe uw’umudendezo,+ kuko ibyo yagukoreye mu myaka itandatu bikubye incuro ebyiri iby’umukozi ukorera ibihembo,+ kandi Yehova Imana yawe akaba yaraguhaye umugisha mu byo ukora byose.+ 19  “Uburiza bwose bwo mu mashyo yawe no mu mikumbi yawe uzabwereze Yehova Imana yawe.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose ukoresha ikimasa cyawe cy’uburiza, cyangwa ngo ukemure ubwoya bw’uburiza bwo mu mukumbi wawe.+ 20  Uko umwaka utashye, wowe n’abo mu rugo rwawe mujye murira ayo matungo imbere ya Yehova Imana yawe, muyarire ahantu Yehova azatoranya.+ 21  Niba itungo rifite ubusembwa, rikaba ryararemaye cyangwa ryarahumye, ntuzaritambire Yehova Imana yawe.+ 22  Muzaririre mu mugi wanyu, kandi umuntu uhumanye n’udahumanye bashobora kuriryaho,+ nk’uko murya isha n’impala.+ 23  Icyakora ntimuzarye amaraso yaryo.+ Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+

Ibisobanuro ahagana hasi