Gutegeka kwa Kabiri 12:1-32

12  “Aya ni yo mabwiriza+ n’amategeko+ muzitondera mukayakurikiza+ mu gihugu Yehova Imana ya ba sokuruza izatuma mwigarurira, iminsi yose muzaba mukiriho.+  Muzasenye+ ahantu hose amahanga mwirukana yasengeraga imana zayo, ku misozi miremire no ku dusozi no munsi y’ibiti byose bitoshye.+  Ibicaniro byabo muzabisenye,+ inkingi zabo zera z’amabuye muzimenagure,+ inkingi zabo zera z’ibiti muzitwike,+ ibishushanyo bibajwe by’imana zabo mubiteme,+ kandi muzatume amazina yazo yibagirana aho hantu.+  “Ntimugasenge Yehova Imana yanyu nk’uko basenga imana zabo,+  ahubwo muzashake ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya muri gakondo y’imiryango yanyu yose kugira ngo ahashyire izina rye rihabe, abe ari ho muzajya mujya.+  Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro,+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo guhigura umuhigo+ n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’uburiza bwo mu mikumbi yanyu n’ubwo mu mashyo yanyu.+  Aho ni ho muzajya murira muri imbere ya Yehova Imana yanyu,+ mwishimire ibyo mukora byose,+ mwe n’abo mu ngo zanyu, kuko Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha.  “Ntimuzakore nk’ibintu byose dukorera hano uyu munsi, aho umuntu wese akora ibimunogeye,+  kuko mutaragera aho muzatura,+ muri gakondo Yehova Imana yanyu agiye kubaha. 10  Muzambuka Yorodani+ muture mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire.+ Azabakiza abanzi banyu bose babakikije, kandi rwose muzagira umutekano.+ 11  Ahantu+ Yehova Imana yanyu azatoranya akahashyira izina rye, ni ho muzajya mujyana ibyo mbategeka byose, ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ n’ibyo muzatoranya byose ngo mubitange ho ituro ryo guhigura umuhigo+ wose muzahigira Yehova. 12  Mujye mwishimira imbere ya Yehova Imana yanyu,+ mwe n’abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Umulewi uri mu mugi wanyu, kuko atagira umugabane cyangwa umurage muri mwe.+ 13  Muzirinde gutambira ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro ahandi hantu mubonye hose.+ 14  Ahubwo ahantu Yehova azatoranya muri gakondo y’umwe mu miryango yanyu, ni ho muzajya mutambira ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro, kandi abe ari ho muzajya mukorera ibyo mbategeka byose.+ 15  “Nimwifuza inyama muzabage itungo,+ murye inyama mukurikije uko amatungo Yehova Imana yanyu yabahaye angana, muzirire mu mugi wanyu hose. Umuntu uhumanye+ n’udahumanye bashobora kuziryaho, nk’uko murya isha n’impala.+ 16  Icyakora ntimukarye amaraso.+ Muzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+ 17  Ntimuzemererwa kurira mu mugi wanyu icya cumi cy’ibyo mwejeje+ cyangwa icya cumi cya divayi nshya, cyangwa icya cumi cy’amavuta, cyangwa uburiza bwo mu mashyo yanyu n’ubwo mu mikumbi yanyu,+ cyangwa amaturo yose yo guhigura umuhigo muzahiga, cyangwa amaturo mutanga ku bushake+ n’andi maturo mutanga.+ 18  Ahubwo mwe n’abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Umulewi uri mu mugi wanyu, muzabirire imbere ya Yehova Imana yanyu, ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Mujye mwishimira+ imbere ya Yehova Imana yanyu mu byo mukora byose. 19  Muramenye ntimuzirengagize Umulewi+ igihe cyose muzamara mu gihugu cyanyu. 20  “Yehova Imana yawe niyagura igihugu cyawe+ nk’uko yabigusezeranyije,+ ukavuga uti ‘reka ndye inyama’ bitewe n’uko umutima wawe uzishaka, ujye urya inyama igihe cyose umutima wawe uzaba uzishatse.+ 21  Ahantu Yehova Imana yawe azahitamo gushyira izina rye+ nihaba kure y’iwanyu, uzabage amwe mu matungo yo mu mashyo yawe cyangwa ayo mu mukumbi wawe Yehova yaguhaye, ukurikije uko nagutegetse, uyarire mu mugi wanyu igihe umutima wawe ubyifuza.+ 22  Uzayarye nk’uko murya isha n’impala:+ umuntu uhumanye+ n’udahumanye bashobora kuyaryaho. 23  Icyakora wiyemeze umaramaje kutazarya amaraso,+ kuko amaraso ari ubugingo.+ Ntuzaryane inyama n’ubugingo. 24  Ntuzayarye. Uzayavushirize hasi nk’uko bamena amazi.+ 25  Ntuzayarye, kugira ngo uzagubwe neza,+ wowe n’abazagukomokaho, kuko ari bwo uzaba ukoze ibikwiriye mu maso ya Yehova.+ 26  Ibintu byawe wereje gutanga ho ituro+ n’amaturo yawe yo guhigura umuhigo,+ ni byo byonyine uzajyana ahantu Yehova azatoranya.+ 27  Ujye utamba ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro,+ ni ukuvuga inyama n’amaraso,+ ubitambire ku gicaniro cya Yehova Imana yawe. Amaraso y’ibitambo byawe ujye uyasuka hasi aho igicaniro cya Yehova+ Imana yawe giteretse, ariko inyama zo ushobora kuzirya. 28  “Witonde ujye wumvira aya magambo yose ngutegeka,+ kugira ngo wowe n’abazagukomokaho mumererwe neza+ kugeza ibihe bitarondoreka, kuko ari bwo uzaba ukoze ibyiza kandi bikwiriye mu maso ya Yehova Imana yawe.+ 29  “Yehova Imana yawe narimburira imbere yawe amahanga ugiye kwigarurira,+ uzayigarurire uture mu gihugu cyayo.+ 30  Uzirinde kugira ngo namara kurimburirwa imbere yawe utazayakurikiza ukagwa mu mutego,+ ukabaza iby’imana zayo uti ‘aya mahanga yasengaga imana zayo ate, ngo nanjye nzagenze nka yo?’ 31  Ntukagenzereze utyo Yehova Imana yawe,+ kuko ibintu byose Yehova yanga urunuka ari byo bakorera imana zabo; bahora batwika abahungu babo n’abakobwa babo babatura imana zabo.+ 32  Mujye mwitonda mukore ibyo mbategeka byose.+ Ntimukagire icyo mwongeraho cyangwa ngo mugire icyo mukuraho.+

Ibisobanuro ahagana hasi