Gutegeka kwa Kabiri 11:1-32
11 “Ukunde Yehova Imana yawe,+ ukurikize ibyo agusaba kandi buri gihe ujye ukomeza amabwiriza, amateka+ n’amategeko ye.
2 Uyu munsi muzi neza ko ari mwe mbwira. (Simbwira abana banyu kuko batigeze bamenya cyangwa ngo babone uko Yehova Imana yanyu yabahannye,+ kuko batabonye gukomera kwe+ n’ukuboko kwe gukomeye+ kandi kurambuye.+
3 Ntibabonye ibimenyetso n’ibyo yakoreye muri Egiputa+ abikoreye Farawo umwami wa Egiputa n’igihugu cye cyose
4 n’amafarashi ye n’amagare ye y’intambara n’ibyo yakoreye ingabo za Egiputa, agatuma zirengerwa n’amazi y’Inyanja Itukura igihe zari zibakurikiye,+ maze Yehova akazirimbura burundu.+
5 Nanone ntibamenye ibyo yabakoreye mu butayu kugeza mugeze hano,
6 cyangwa ibyo yakoreye Datani na Abiramu+ bene Eliyabu mwene Rubeni, igihe ubutaka bwasamaga bukabamirira hagati y’Abisirayeli bose, bo n’imiryango yabo n’amahema yabo n’ikintu cyose cyangwa umuntu wese wari kumwe na bo.)+
7 Mwiboneye n’amaso yanyu ibintu byose bikomeye Yehova yakoze.+
8 “Mujye mukomeza amategeko yose+ mbategeka uyu munsi, kugira ngo mukomere kandi mugende mwigarurire igihugu mujyanwamo no kucyigarurira,+
9 muramire+ mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sokuruza n’urubyaro rwabo,+ igihugu gitemba amata n’ubuki.+
10 “Igihugu mugiye kwigarurira ntikimeze nk’igihugu cya Egiputa mwavuyemo, aho mwabibaga imbuto mukazuhira bibagoye cyane, nk’uwuhira akarima k’imboga.
11 Igihugu mugiye kwigarurira ni igihugu cy’imisozi n’ibibaya,+ kinywa amazi y’imvura iva mu ijuru.
12 Ni igihugu Yehova Imana yanyu yitaho. Yehova Imana yanyu agihozaho ijisho,+ kuva mu ntangiriro z’umwaka kugeza mu mpera zawo.
13 “Nimwumvira amategeko yanjye+ mbategeka uyu munsi, mugakundisha Yehova Imana yanyu umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose,+
14 nanjye nzavubira igihugu cyanyu imvura mu gihe cyayo cyagenwe,+ mbahe imvura y’umuhindo n’imvura y’itumba,+ kandi muzasarura imyaka yanyu, mubone divayi nshya, mugire n’amavuta.
15 Nzamereza amatungo yanyu ubwatsi mu nzuri zanyu;+ kandi namwe muzarya muhage.+
16 Mwirinde kugira ngo imitima yanyu idashukwa,+ mugateshuka mugasenga izindi mana mukazunamira,+
17 maze mukikongereza uburakari bwa Yehova, agafunga ijuru imvura ntiyongere kugwa,+ n’ubutaka ntibutange umwero wabwo, mugahita murimbuka mugashira mu gihugu cyiza Yehova agiye kubaha.+
18 “Aya magambo yanjye ajye ahora ku mutima wanyu+ no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku kuboko ababere nk’ikimenyetso, kandi azababere nk’agashumi kambarwa mu ruhanga.+
19 Mujye munayigisha abana banyu, muyababwire igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse.+
20 Muzayandike ku nkomanizo z’umuryango w’inzu yanyu no ku marembo y’umugi wanyu,+
21 kugira ngo mwe n’abana banyu muzaramire+ mu gihugu Yehova yarahiye ba sokuruza ko azabaha,+ murame iminsi nk’iyo ijuru rizamara hejuru y’isi.+
22 “Nimugira umwete wo gukomeza aya mategeko yose+ mbategeka uyu munsi mukayakurikiza, mugakunda Yehova Imana yanyu,+ mukagendera mu nzira ze zose+ kandi mukamwifatanyaho akaramata,+
23 Yehova na we azabirukanira ayo mahanga yose;+ muzigarurira amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha imbaraga.+
24 Aho muzakandagiza ikirenge hose hazaba ahanyu.+ Urugabano rwanyu ruzava ku butayu rugere muri Libani, ruve kuri rwa Ruzi, ari rwo ruzi rwa Ufurate, rugere ku nyanja iri mu burengerazuba.+
25 Nta muntu uzabahagarara imbere.+ Yehova Imana yanyu azatuma abatuye igihugu cyose muzakandagiramo babatinya bahinde umushyitsi,+ nk’uko yabibasezeranyije.
26 “Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo:+
27 muzahabwa umugisha nimwumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu+ mbategeka uyu munsi;
28 muzagerwaho n’umuvumo+ nimutumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu,+ mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya.
29 “Yehova Imana yanyu nabageza mu gihugu mugiye kwigarurira,+ muzavugire imigisha ku musozi wa Gerizimu,+ naho imivumo muyivugire ku musozi wa Ebali.+
30 Mbese iyo misozi ntiri mu burengerazuba bwa Yorodani, mu gihugu cy’Abanyakanani batuye muri Araba+ ahateganye n’i Gilugali,+ hafi y’ibiti binini by’i More?+
31 Mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire, kandi rwose muzacyigarurire mugituremo.+
32 Muzitwararike mukurikize amabwiriza yose n’amateka+ mbashyize imbere uyu munsi.+