Ezekiyeli 6:1-14
6 Ijambo rya Yehova rikomeza kunzaho rigira riti
2 “yewe mwana w’umuntu we, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli maze uhanurire+ iyo misozi,+
3 uti ‘yemwe mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Umwami w’Ikirenga Yehova.+ Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira imisozi n’udusozi+ n’ibikombe binyuramo imigezi n’ibibaya, ati “dore ngiye kubahuramo inkota, kandi nzarimbura utununga twanyu.+
4 Ibicaniro byanyu bizahinduka amatongo+ n’ibicaniro mwoserezaho imibavu bimeneke, kandi nzatuma abanyu bishwe bagwa imbere y’ibigirwamana byanyu biteye ishozi.*+
5 Nzashyira intumbi z’Abisirayeli imbere y’ibigirwamana byabo biteye ishozi, kandi nzanyanyagiza amagufwa yanyu mu mpande zose z’ibicaniro byanyu.+
6 Imigi y’aho mutuye hose+ izahinduka amatongo+ n’utununga twose duhinduke amatongo kugira ngo habe umusaka,+ n’ibicaniro byanyu bisenyagurike+ bihinduke amatongo, kandi ibigirwamana byanyu biteye ishozi bikurweho+ n’ibicaniro mwoserezaho imibavu bimeneke,+ n’imirimo yanyu ihanagurwe.
7 Uwishwe azagwa muri mwe,+ kandi muzamenya ko ndi Yehova.+
8 “‘“Ibyo nibiba, nzabareka mugire abasigaye bazarokoka inkota mu mahanga, ubwo muzatatanyirizwa mu bihugu.+
9 Abanyu barokotse bazanyibukira mu mahanga bazaba barajyanywemo ari imbohe,+ kuko nashegeshwe n’umutima wabo wantaye+ ukishora mu busambanyi, n’amaso yabo yishora mu busambanyi yiruka inyuma y’ibigirwamana byabo biteye ishozi.+ Kandi mu maso yabo bazagaragaza ko bazinutswe bitewe n’ibibi bishoyemo mu bintu byose byangwa urunuka bakoze.+
10 Kandi bazamenya ko ndi Yehova, bamenye ko ntavugiye ubusa+ igihe navugaga ko ngiye kubateza ibyo byago.”’+
11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘komanya ibiganza,+ ukubite ikirenge hasi maze uvuge uti “ayii!” Byose byatewe n’ibibi byose byangwa urunuka by’ab’inzu ya Isirayeli,+ kuko bazapfa bishwe n’inkota+ n’inzara+ n’icyorezo.+
12 Uri kure+ azicwa n’icyorezo, naho uri hafi yicwe n’inkota. Uzaba asigaye na we, yarokotse, azicwa n’inzara; nzabasohorezaho uburakari bwanjye.+
13 Bazamenya ko ndi Yehova,+ igihe ababo bishwe bazaba barambaraye mu bigirwamana byabo biteye ishozi,+ bakikije ibicaniro byabo,+ bari ku dusozi twose+ no mu mpinga z’imisozi yose,+ no munsi y’igiti gitoshye cyose,+ no munsi y’igiti cyose cy’inganzamarumbo cy’amashami menshi,+ aho boserezaga umubavu uhumurira ibigirwamana byabo byose biteye ishozi,+ babicururutsa.
14 Nzababangurira ukuboko kwanjye+ mpindure igihugu umwirare, ndetse aho batuye hose hahinduke amatongo mabi cyane kurusha ubutayu bw’aherekeye i Dibula. Bazamenya ko ndi Yehova.’”