Ezekiyeli 5:1-17
5 “None rero mwana w’umuntu, shaka inkota ityaye, uyikoreshe nk’icyuma cyogosha, uyinyuze ku mutwe wawe no ku bwanwa bwawe,+ hanyuma ufate umunzani maze uwo musatsi uwugabanyemo imigabane.
2 Kimwe cya gatatu cyawo uzagitwikire mu mugi rwagati iminsi yo kuwugota ikimara kurangira.+ Uzafate ikindi cya gatatu ugicagagurishe inkota mu mpande zose z’umugi,+ naho kimwe cya gatatu gisigaye uzakinyanyagize mu muyaga, kandi nanjye nzabakurikiza inkota.+
3 “Uzafateho muke uwupfunyike mu binyita by’umwambaro wawe.+
4 Ufateho undi uwujugunye mu muriro hagati ukongoke; aho ni ho hazaturuka umuriro uzatera ab’inzu ya Isirayeli bose.+
5 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘iyi ni Yerusalemu. Nayishyize hagati y’amahanga ikikijwe n’ibindi bihugu.
6 Ariko yigometse ku mategeko yanjye ikora ibibi kurusha amahanga,+ kandi yigometse ku mateka yanjye kurusha ibihugu byose biyikikije, kuko yanze amategeko yanjye ikanga no kugendera mu mateka yanjye.’+
7 “Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘kubera ko mwansuzuguye+ mukarusha amahanga yose abakikije, mukanga kugendera mu mateka yanjye kandi ntimukurikize amategeko yanjye,+ ahubwo mugakurikiza amategeko y’amahanga yose abakikije,+
8 ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati “dore ngiye kukurwanya wa mugi we,+ kandi nzasohoreza imanza muri wowe imbere y’amahanga.+
9 Muri wowe nzahakorera ikintu ntigeze nkora, kandi nta kindi kimeze nka cyo nzongera gukora bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka mwakoze.+
10 “‘“Ni cyo gituma abagabo bazarira abahungu babo muri wowe,+ n’abahungu bakarya ba se, kandi nzasohoreza muri wowe imanza, ntatanyirize abawe bose bazaba basigaye mu byerekezo byose by’umuyaga.”’+
11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko mwahumanyishije urusengero rwanjye ibiteye ishozi byanyu+ n’ibintu byose byangwa urunuka mwakoze,+ ni yo mpamvu ndahiye kubaho kwanjye ko nanjye ngiye kubatubya;+ ijisho ryanjye ntirizabababarira+ kandi sinzabagirira impuhwe.+
12 Kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo+ kandi bazashirira muri wowe bazize inzara.+ Ikindi kimwe cya gatatu kizicwa n’inkota mu mpande zawe zose. Naho kimwe cya gatatu gisigaye kizatatanyirizwa mu byerekezo byose by’umuyaga,+ kandi nzabakurikiza inkota.+
13 Uburakari bwanjye buzashira+ kandi nzacururutsa umujinya nari mbafitiye,+ nimare agahinda.+ Igihe nzabasohorezaho umujinya mbafitiye, bazamenya ko jyewe Yehova, ari jye wavuze nkomeje ko bagomba kunyiyegurira nta kindi bambangikanyije na cyo.+
14 “‘Nzaguhindura amatongo n’igitutsi mu mahanga agukikije imbere y’abahisi n’abagenzi.+
15 Igihe nzasohoreza urubanza muri wowe mfite uburakari n’umujinya,+ nkagucyaha nkurakariye cyane, uzahinduka umugayo+ n’uwo gutukwa,+ urugero rw’umuburo+ n’igitera ubwoba amahanga yose agukikije. Jyewe Yehova, ni jye ubivuze.
16 “‘Nimboherezamo imyambi yica y’inzara,+ imyambi irimbura, iyo nzaboherezamo kugira ngo ibarimbure,+ nzatuma inzara yiyongera muri mwe kandi nzavuna inkoni zanyu mumanikaho imigati ifite ishusho y’urugori.+
17 Nzaboherezamo inzara n’inyamaswa zica+ maze bibahekure. Icyorezo+ n’amaraso+ bizabanyuramo, kandi nzabahuramo inkota.+ Jyewe Yehova, ni jye ubivuze.’”