Ezekiyeli 47:1-23
47 Nuko angarura ku muryango w’Inzu,+ maze ndebye mbona amazi+ atemba aturuka munsi y’irembo ry’Inzu ryerekeye iburasirazuba,+ kuko umuryango w’Inzu warebaga iburasirazuba. Ayo mazi yatembaga aturutse munsi, iburyo bw’Inzu, mu majyepfo y’igicaniro.
2 Hanyuma ansohora anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru,+ anzengurutsa hanze angeza ku irembo ry’inyuma ryerekeye iburasirazuba,+ maze ndebye mbona amazi+ atemba mu ruhande rw’iburyo.
3 Uwo mugabo agenda yerekeye iburasirazuba afite umugozi ugera mu ntoki ze,+ apima imikono igihumbi maze anyuza muri ayo mazi, nuko angera mu tugombambari.
4 Arakomeza apima indi mikono igihumbi maze anyuza muri ayo mazi, angera mu mavi.
Arakomeza apima indi mikono igihumbi maze anyuza muri ayo mazi, angera mu rukenyerero.
5 Arakomeza apima indi mikono igihumbi. Wari umugezi ntashobora kwambuka, kuko amazi yari yabaye menshi, ku buryo umuntu yayogamo; yari yabaye umugezi umuntu adashobora kwambuka.
6 Nuko arambwira ati “mwana w’umuntu we, mbese ibyo wabibonye?”
Hanyuma angarura ku nkombe z’uwo mugezi.
7 Ngarutse mbona ku nkombe z’uwo mugezi, hakurya no hakuno, hari ibiti byinshi cyane.+
8 Nuko arambwira ati “aya mazi aratemba agana iburasirazuba, kandi agomba kunyura muri Araba+ akagera mu nyanja.+ Nagera mu nyanja,+ amazi yayo azakira.
9 Aho uwo mugezi wikubye kabiri uzanyura hose, ibifite ubugingo* biba mu mazi+ bizabona ubuzima. Hazaba amafi menshi cyane kuko ayo mazi azahagera maze amazi y’inyanja agakira;+ kandi aho uwo mugezi uzagera hose ibintu byose bizagira ubuzima.
10 “Abarobyi bazahagarara ku nkombe z’iyo nyanja uhereye muri Eni-Gedi+ ukagera muri Eni-Egulayimu. Hazaba imbuga yo kwanikaho inshundura, habe n’amoko menshi cyane y’amafi, nk’ayo mu Nyanja Nini.+
11 “Icyakora ibishanga n’inkuka zaho ntibizakira;+ bizahinduka umunyu.+
12 “Mu mpande z’uwo mugezi, ku nkombe yo hakurya n’iyo hakuno, hazamera ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa.+ Amababi yabyo ntazuma+ kandi imbuto zabyo ntizizahundura.+ Buri kwezi bizajya byera imbuto, kuko amazi yabyo aturuka mu rusengero.+ Imbuto zabyo zizaba ibyokurya, n’amababi yabyo abe ayo gukiza.”+
13 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “iki ni cyo gihugu muzagabana kikaba umurage wanyu, kikaba icy’imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli, Yozefu agahabwa imigabane ibiri.+
14 Muzaragwa iki gihugu narahiye nzamuye ukuboko+ ko nzagiha ba sokuruza,+ buri wese abone umugabane ungana n’uw’umuvandimwe we; iki gihugu muzakigabana kibe umurage wanyu.+
15 “Uru ni rwo rugabano rw’igihugu mu majyaruguru, uhereye ku Nyanja Nini ukanyura mu nzira ijya i Hetiloni+ ugana i Sedadi+
16 n’i Hamati+ n’i Berotayi+ n’i Siburayimu, hagati y’urugabano rwa Damasiko+ na Hamati, n’i Hazeri-Hatikoni herekeye ku rugabano rwa Hawurani.+
17 Uhereye ku nyanja, urugabano rwanyuraga i Hasari-Enani,+ ku rugabano rw’i Damasiko, rugakomeza rwerekera mu majyaruguru rukagera ku rugabano rw’i Hamati.+ Urwo ni rwo rugabano rwo mu majyaruguru.
18 “Urugabano rw’iburasirazuba ruri hagati ya Hawurani+ na Damasiko+ no kuri Yorodani+ hagati ya Gileyadi+ n’igihugu cya Isirayeli. Muzapime muhereye kuri urwo rugabano mugeze ku nyanja y’iburasirazuba. Urwo ni rwo rugabano rw’iburasirazuba.
19 “Urugabano rwo mu majyepfo ruva i Tamari+ rukagera ku mazi y’i Meribati-Kadeshi,+ kuva ku kibaya+ kugera ku Nyanja Nini. Urwo ni rwo rugabano rwo mu majyepfo aherekeye i Negebu.
20 “Urugabano rw’iburengerazuba ni Inyanja Nini, kuva ku rugabano rwo mu majyepfo kugera i Hamati.+ Urwo ni rwo rugabano rw’iburengerazuba.”
21 “Muzigabanye icyo gihugu, mukigabanye imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli.
22 Muzagabane icyo gihugu kibe umurage wanyu,+ muheho n’abimukira batuye hagati yanyu,+ babyariye abana muri mwe. Bazababere nka ba kavukire hagati y’Abisirayeli, baherwe umurage hamwe namwe mu miryango ya Isirayeli.+
23 Umuryango umwimukira atuyemo ni wo muzamuheramo umurage,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.