Ezekiyeli 35:1-15
35 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti
2 “mwana w’umuntu we, erekeza amaso yawe+ ku misozi miremire ya Seyiri,+ maze uyihanurire.+
3 Uyibwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “ngiye kubahagurukira mwa misozi miremire ya Seyiri mwe,+ kandi nzababangurira ukuboko+ mbahindure umwirare, muhinduke umusaka.+
4 Imigi yanyu nzayihindura amatongo namwe mbahindure umwirare,+ kandi muzamenya ko ndi Yehova,+
5 kubera ko mwakomeje kugaragaza urwango rudashira,+ kandi mukagabiza Abisirayeli inkota+ igihe bari mu kaga,+ ubwo bari bageze ku iherezo ry’icyaha cyabo.”’+
6 “‘Ni yo mpamvu ndahiye kubaho kwanjye ko amaraso azabakurikirana kubera ko amaraso ari yo nabateguriye,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. ‘Ni ukuri, mwanze amaraso, ariko amaraso azabakurikirana.+
7 Imisozi miremire ya Seyiri nzayihindura umwirare, ihinduke umusaka,+ kandi nzayitsembamo ugenda wese n’ugaruka.+
8 Imisozi yaho nzayuzuzamo abishwe; abicishijwe inkota bazagwa ku dusozi twanyu no mu bibaya byanyu no mu migezi yanyu yose.+
9 Nzabahindura umwirare kugeza iteka ryose, kandi imigi yanyu ntizaturwa;+ namwe muzamenya ko ndi Yehova.’+
10 “Kubera ko mwavuze muti ‘ayo mahanga yombi n’ibyo bihugu byombi bizaba ibyacu, tuzabyigarurira,’+ kandi Yehova ubwe ahibereye,+
11 ‘ni cyo gituma ndahiye kubaho kwanjye ko nzabakorera ibihuje n’uburakari bwanyu n’ishyari mwabagiriye bitewe n’urwango mwari mubafitiye,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘kandi nzimenyekanisha muri bo igihe nzabacira urubanza.+
12 Namwe muzamenya ko jyewe Yehova numvise amagambo yose y’agasuzuguro mwavuze ku byerekeye imisozi ya Isirayeli,+ mugira muti “yahindutse amatongo. Twarayihawe ngo ibe ibyokurya byacu.”+
13 Mwakomeje kuvuga amagambo yo kunyirariraho,+ mugwiza amagambo mumvuga nabi,+ kandi narayiyumviye.’+
14 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘mu gihe isi yose izaba yishimye, mwe nzabahindura umwirare.
15 Nk’uko mwishimye hejuru umurage w’inzu ya Isirayeli kuko wahindutse umwirare, namwe ni ko nzabagenza.+ Mwa misozi miremire ya Seyiri mwe, muzahinduka umwirare, ndetse na Edomu yose;+ kandi abantu bazamenya ko ndi Yehova.’”+