Ezekiyeli 33:1-33
33 Nuko ijambo rya Yehova rinzaho rigira riti
2 “mwana w’umuntu we, vugana n’abo mu bwoko bwawe+ ubabwire uti
“‘Ninteza igihugu inkota,+ hanyuma abagituye bose bagatoranya umuntu umwe bakamugira umurinzi wabo,+
3 maze akabona inkota ije iteye igihugu akavuza ihembe aburira abantu,+
4 hakagira uwumva ijwi ry’ihembe ariko ntiyite ku muburo+ hanyuma inkota ikaza ikamuhitana, amaraso ye azaba ku mutwe we.+
5 Amaraso ye ni we azabarwaho kuko yumvise ijwi ry’ihembe ariko ntiyite ku muburo. Iyo yita ku muburo, ubugingo bwe bwari kurokoka.+
6 “‘Ariko umurinzi aramutse abonye inkota ije ntavuze ihembe,+ abantu ntibaburirwe maze inkota ikaza ikagira ubugingo ihitana, ubwo bugingo bwapfa buzize icyaha cyabwo,+ ariko uwo murinzi ni we naryoza amaraso yabwo.’+
7 “None rero mwana w’umuntu, nakugize umurinzi w’ab’inzu ya Isirayeli.+ Wumve amagambo ava mu kanwa kanjye maze ubagezeho umuburo mbaha.+
8 Nimbwira umuntu mubi nti ‘wa muntu mubi we, gupfa ko uzapfa,’+ ariko ntugire icyo uvuga uburira uwo muntu mubi kugira ngo areke inzira ye,+ uwo muntu mubi azapfira mu byaha bye,+ ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.
9 Ariko nuburira umuntu mubi kugira ngo ahindukire ave mu nzira ye mbi, maze ntahindukire ngo ayivemo, azapfira mu byaha bye+ ariko wowe uzarokora ubugingo bwawe.+
10 “None rero mwana w’umuntu, bwira ab’inzu ya Isirayeli uti ‘muravuga muti “twakomeza dute kubaho+ kandi ibicumuro byacu n’ibyaha byacu bituriho, tukaba tubiboreramo?”’+
11 Ubabwire uti ‘“ndahiye kubaho kwanjye,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, “ko ntishimira ko umuntu mubi apfa;+ ahubwo nishimira ko umuntu mubi ahindukira+ akareka inzira ye maze agakomeza kubaho.+ Nimuhindukire! Nimuhindukire mureke inzira zanyu mbi.+ Kuki mwarinda gupfa mwa b’inzu ya Isirayeli mwe?”’+
12 “None rero mwana w’umuntu, bwira abo mu bwoko bwawe uti ‘gukiranuka k’umukiranutsi ntikuzamurokora igihe azaba yacumuye.+ Kandi ububi bw’umuntu mubi ntibuzamusitaza igihe azaba yahindukiye akareka ububi bwe.+ Nyamara umukiranutsi ntazakomeza kubeshwaho no gukiranuka kwe igihe azaba yakoze icyaha.+
13 Nimbwira umukiranutsi nti “uzakomeza kubaho nta kabuza,” maze akiringira gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa,+ ibikorwa byo gukiranuka yakoze ntibizibukwa; ahubwo azapfa azize ibyo gukiranirwa yakoze.+
14 “‘Nimbwira umuntu mubi nti “gupfa ko uzapfa,”+ maze agahindukira akareka ibyaha bye+ kandi agakora ibihuje n’ubutabera no gukiranuka,+
15 agasubiza ibyo yafasheho ingwate+ kandi akishyura ibyo yambuye,+ agakomeza kugendera mu mategeko ahesha ubuzima ntakore ibyo gukiranirwa,+ azakomeza kubaho;+ ntazapfa.
16 Ibyaha byose yakoze ntibizamubarwaho.+ Azakomeza kubaho bitewe n’uko yakoze ibihuje n’ubutabera no gukiranuka.’+
17 “Ariko abo mu bwoko bwawe baravuze bati ‘inzira za Yehova ntizigororotse,’+ kandi inzira zabo ari zo zitagororotse.
18 “Umukiranutsi nahindukira akareka gukiranuka kwe agakora ibyo gukiranirwa, azapfa ari byo azize.+
19 Kandi umuntu mubi nahindukira akareka ububi bwe maze agakora ibihuje n’ubutabera no gukiranuka, azakomeza kubeshwaho na byo.+
20 “Mwaravuze muti ‘inzira za Yehova ntizigororotse.’+ Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, nzacira buri wese urubanza nkurikije inzira ze.”+
21 Hanyuma mu mwaka wa cumi n’ibiri turi mu bunyage, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa gatanu, umuntu wacitse ku icumu aza aho ndi aturutse i Yerusalemu,+ arambwira ati “umugi warashenywe!”+
22 Mbere y’uko uwo muntu wari wacitse ku icumu aza, ukuboko kwa Yehova kwari kwanjeho nimugoroba,+ nuko abumbura akanwa kanjye mbere y’uko uwo muntu aza aho ndi mu gitondo, maze akanwa kanjye karabumbuka sinongera guceceka.+
23 Nuko ijambo rya Yehova rinzaho rigira riti
24 “mwana w’umuntu we, abatuye aho hantu habaye amatongo+ bavuga iby’igihugu cya Isirayeli bati ‘Aburahamu yari umwe nyamara yahawe igihugu ho gakondo,+ none twe turi benshi; twahawe igihugu ho gakondo.’+
25 “None rero ubabwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “murya inyama n’amaraso yazo,+ mukuburira amaso ibigirwamana byanyu biteye ishozi*+ kandi mugakomeza kumena amaraso.+ None se mwahabwa icyo gihugu ho gakondo?+
26 Mwishingikirije ku nkota yanyu,+ mukora ibyangwa urunuka+ kandi buri wese yahumanyije umugore wa mugenzi we.+ None se mwahabwa icyo gihugu ho gakondo?”’+
27 “Ubabwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “ndahiye kubaho kwanjye ko abari ahantu habaye amatongo bazicishwa inkota,+ kandi abari ku gasozi nzabagabiza inyamaswa zibarye,+ n’abari mu bihome no mu buvumo+ bicwe n’icyorezo.
28 Igihugu nzagihindura umwirare,+ gihinduke umusaka kandi imbaraga cyiratanaga zizashira;+ imisozi ya Isirayeli izaba amatongo+ kandi nta muntu uzongera kuhanyura.
29 Igihe nzahindura igihugu umwirare,+ nkagihindura umusaka bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka bakoze,+ ni bwo bazamenya ko ndi Yehova.”’
30 “None rero mwana w’umuntu, abo mu bwoko bwawe bavuganira iruhande rw’inkuta no mu marembo y’amazu bakuvuga,+ buri wese akavugana na mugenzi we, buri wese akabwira umuvandimwe we ati ‘nimuze twumve ijambo riturutse kuri Yehova.’+
31 Bazaza aho uri nk’uko bajya babigenza, baze bicare imbere yawe biyita ubwoko bwanjye.+ Bazumva amagambo yawe ariko ntibazayakurikiza+ kuko akanwa kabo kavuga ibyo kurarikira gusa, n’imitima yabo bakayerekeza ku ndamu mbi.+
32 Dore ubamereye nk’umuntu uririmba indirimbo nziza z’urukundo, nk’umuntu ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza.+ Bazumva amagambo yawe ariko nta n’umwe uzayakurikiza.+
33 Igihe bizasohora, kandi koko bizasohora,+ ni bwo bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi.”+