Ezekiyeli 3:1-27
3 Maze arambwira ati “mwana w’umuntu we, rya icyo ureba imbere yawe. Rya uyu muzingo+ maze ugende uvugane n’ab’inzu ya Isirayeli.”
2 Nuko mbumbura akanwa angaburira uwo muzingo.+
3 Arongera arambwira ati “mwana w’umuntu we, gaburira inda yawe, wuzuze mu mara yawe uyu muzingo nguhaye.” Ntangira kuwurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.+
4 Akomeza kumbwira ati “mwana w’umuntu we, genda winjire mu b’inzu+ ya Isirayeli ubabwire amagambo yanjye,
5 kuko ntagutumye ku bantu bavuga ururimi rutumvikana+ cyangwa rugoye kumva,+ ahubwo ngutumye ku b’inzu ya Isirayeli.
6 Singutumye ku bantu bo mu mahanga menshi bavuga ururimi rutumvikana cyangwa rugoye kumva, udashobora kumva amagambo yabo ngo uyasobanukirwe.+ Iyo nza kuba ari bo ngutumyeho, bo bari kukumva.+
7 Ariko ab’inzu ya Isirayeli bo ntibazakumva kuko badashaka kunyumva,+ bitewe n’uko ab’inzu ya Isirayeli bose bafite imitwe ikomeye n’imitima yinangiye.+
8 Dore natumye mu maso hawe hakomera nko mu maso habo,+ n’uruhanga rwawe ntuma rukomera nk’uruhanga rwabo.+
9 Natumye uruhanga rwawe rukomera kurusha diyama, ndetse kurusha ibuye rikomeye cyane.+ Ntukabatinye+ kandi ntugakurwe umutima no mu maso habo,+ kuko ari ab’inzu y’ibyigomeke.”+
10 Akomeza kumbwira ati “mwana w’umuntu we, amagambo yanjye yose nzakubwira, ujye uyumvisha amatwi yawe, uyabike mu mutima wawe.+
11 Kandi ugende ujye muri bene wanyu bajyanywe mu bunyage,+ nubwo bakumva cyangwa bakanga kumva,+ ubabwire uti ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’”
12 Nuko umwuka uranterura uranjyana,+ maze numva inyuma yanjye ijwi ryo guhorera gukomeye,+ rigira riti “ikuzo rya Yehova nirisingirizwe ahantu he.”+
13 Numva urusaku rw’amababa ya bya bizima yakoranagaho,+ n’urusaku rw’inziga zari iruhande rwabyo,+ numva n’ijwi ryo guhorera gukomeye.
14 Nuko umwuka uranterura uranjyana+ maze ngenda nshaririwe, mfite uburakari bwinshi mu mutima wanjye, kandi ukuboko kwa Yehova kwari kundiho kwari gukomeye.+
15 Nuko njya mu bajyanywe mu bunyage bari i Telabibu, batuye+ ku ruzi rwa Kebari.+ Mbana na bo aho bari batuye, mpamara iminsi irindwi numiriwe hagati yabo.+
16 Iyo minsi irindwi irangiye, ijambo rya Yehova rinzaho rigira riti
17 “Mwana w’umuntu we, nakugize umurinzi w’ab’inzu ya Isirayeli.+ Wumve amagambo ava mu kanwa kanjye maze ubagezeho imiburo mbaha.+
18 Nimbwira umuntu mubi nti ‘gupfa ko uzapfa,’+ nawe ntumuburire, ngo ugire icyo uvuga uburira umuntu mubi kugira ngo areke inzira ye mbi abone kubaho,+ uwo muntu mubi azapfira mu cyaha cye,+ ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.+
19 Ariko nuburira umuntu mubi+ ntahindukire ngo areke ububi bwe ave mu nzira ye mbi, azapfa azize icyaha cye,+ ariko wowe uzaba urokoye ubugingo bwawe.+
20 Kandi umukiranutsi nareka gukiranuka kwe+ agakora ibyo gukiranirwa, nzashyira igisitaza imbere ye,+ apfe azize ko utamuburiye. Azapfa azize icyaha cye,+ kandi ibikorwa byo gukiranuka yakoze ntibizibukwa;+ ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye.+
21 Ariko nuburira umukiranutsi ngo adakora icyaha, kandi koko ntakore icyaha,+ azakomeza kubaho kubera ko yaburiwe,+ kandi nawe uzaba urokoye ubugingo bwawe.”+
22 Ubwo nari aho ngaho, ukuboko kwa Yehova kunzaho, maze arambwira ati “haguruka ujye mu kibaya,+ ni ho nzavuganira nawe.”
23 Nuko ndahaguruka njya mu kibaya, ngiye kubona mbona ikuzo rya Yehova rihahagaze,+ rimeze nk’ikuzo nari nabonye ku ruzi rwa Kebari,+ maze nikubita hasi nubamye.+
24 Hanyuma umwuka unyinjiramo+ utuma mpagarara,+ maze avugana nanjye, arambwira ati
“Ngwino wikingiranire mu nzu yawe.
25 Kandi rero mwana w’umuntu, bazakubohesha imigozi ku buryo utazashobora gusohoka ngo ubajyemo.+
26 Nzatuma ururimi rwawe rufatana n’urusenge rw’akanwa kawe+ uhinduke ikiragi,+ kandi ntuzongera kubacyaha+ kuko ari ab’inzu y’ibyigomeke.+
27 Kandi nimvugana nawe, nzabumbura akanwa kawe maze uzababwire+ uti ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’ Uwumva niyumve+ n’uwanga kumva yange kumva, kuko ari ab’inzu y’ibyigomeke.+