Ezekiyeli 23:1-49
23 Ijambo rya Yehova rinzaho+ rigira riti
2 “mwana w’umuntu we, habayeho abagore babiri bari basangiye nyina,+
3 maze batangira gusambanira muri Egiputa+ bakiri bato.+ Aho ni ho amabere yabo yakandakandiwe,+ kandi ni ho ibituza byo mu busugi bwabo byapfumbatiwe.
4 Umukuru yitwaga Ohola naho murumuna we akitwa Oholiba; nuko baza kuba abanjye+ babyara abahungu n’abakobwa.+ Ku byerekeye amazina yabo, Ohola ni we Samariya+ naho Oholiba akaba Yerusalemu.+
5 “Ohola yatangiye gusambana+ akiri uwanjye, akomeza kurarikira abamukundaga cyane,+ ararikira Abashuri+ bari hafi ye,
6 ba guverineri bambaraga imyenda y’ubururu n’abatware, bose bari abasore beza, bagendera ku mafarashi.
7 Yakomeje gusambana na bo, asambana n’abasore bose b’indobanure b’Abashuri; yakomeje kubararikira bose, yihumanyisha ibigirwamana byabo biteye ishozi.+
8 Ntiyigeze areka uburaya bwe yavanye muri Egiputa, kuko bari bararyamanye na we akiri muto, kandi ni bo bapfumbase igituza cyo mu busugi bwe, bamumariraho irari ryabo basambana na we.+
9 Ni cyo cyatumye muhana mu maboko y’abamukundaga cyane,+ muhana mu maboko y’Abashuri yararikiraga.+
10 Ni bo bamwambitse ubusa,+ bagatwara abahungu be n’abakobwa be,+ na we bakamwicisha inkota. Nguko uko yihesheje izina ribi mu bandi bagore, kandi bamusohorejeho urubanza yaciriwe.
11 “Murumuna we Oholiba abibonye+ agira irari rikabije kurusha mukuru we, kandi uburaya bwe bwarutaga ubusambanyi bwa mukuru we.+
12 Kuko yararikiye Abashuri,+ ba guverineri n’abatware bari hafi ye, bambaraga imyenda myiza cyane, bose bakaba bari abasore beza bagendera ku mafarashi.+
13 Kubera ko na we yari yariyanduje, nabonye ko bombi bari mu nzira imwe.+
14 Yagwije ibikorwa bye by’ubusambanyi amaze kubona ibishushanyo by’abagabo byari ku rukuta,+ ibishushanyo bibajwe+ by’Abakaludaya bisize irangi ry’umutuku,+
15 bikenyeye imikandara,+ bifite n’ibitambaro bitendera ku mitwe yabyo, byose bisa n’abarwanyi, bisa n’Abanyababuloni bavukiye mu Bukaludaya.
16 Abibonye atangira kubirarikira,+ abitumaho intumwa mu Bukaludaya.+
17 Nuko Abanyababuloni bakomeza kumusanga aho ari, ngo baryamane na we ku buriri bwe, bamuhumanyisha ubusambanyi bwabo;+ akomeza kubiyandurisha maze ubugingo bwe bubanga urunuka, burabazinukwa.
18 “Yakomeje ibikorwa bye by’uburaya ku mugaragaro, agaragaza ubwambure bwe,+ ku buryo ubugingo bwanjye bwamwanze urunuka bukamuzinukwa nk’uko bwazinutswe mukuru we bukamwanga urunuka.+
19 Yakomeje kugwiza ibikorwa bye by’ubusambanyi,+ ageza aho yibuka iminsi yo mu buto bwe,+ igihe yasambaniraga mu gihugu cya Egiputa.+
20 Yakomeje kugira irari ryinshi nk’iry’inshoreke zifite abagabo bafite umubiri* nk’uw’indogobe y’ingabo, n’igitsina nk’icy’ifarashi y’ingabo.+
21 Wakomeje kwifuza ubwiyandarike bwo mu buto bwawe igihe bapfumbataga igituza cyawe uhereye muri Egiputa,+ kugira ngo uhaze irari ry’amabere yo mu buto bwawe.+
22 “None rero Oholiba, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘dore ngiye kuguhagurukiriza abagukundaga cyane,+ abo ubugingo bwawe bwanze urunuka bukabazinukwa, kandi nzabazana maze bagutere baguturutse impande zose.+
23 Nzaguteza abasore beza b’Abanyababuloni+ n’Abakaludaya+ bose n’ab’i Pekodi+ n’ab’i Showa n’ab’i Kowa bari kumwe n’Abashuri bose, ba guverineri n’abatware bose, abarwanyi n’abahamagawe bose bagendera ku mafarashi.
24 Bazagutera bazanye n’ikiriri cy’amagare y’intambara n’icy’inziga zayo,+ baze ari igitero cy’abantu bo mu mahanga menshi, bitwaje ingabo nini n’ingabo nto kandi bambaye ingofero. Bazakugota impande zose, kandi nzabaha uburenganzira bwo kugucira urubanza, bagucire urubanza ruhuje n’amategeko yabo.+
25 Nzakwibasira+ mbitewe no gufuha kwanjye, kandi bazaguhagurukira bafite umujinya mwinshi.+ Bazaguca izuru n’amatwi, maze igice cyawe gisigaye bakigabize inkota. Bazatwara+ abahungu bawe n’abakobwa bawe,+ ibyawe bisigaye bikongorwe n’umuriro.+
26 Bazakwambura imyenda yawe+ batware n’ibintu byawe byiza.+
27 Nzatuma ureka ubwiyandarike bwawe+ n’uburaya wavanye mu gihugu cya Egiputa;+ ntuzongera kububurira amaso kandi ntuzongera kwibuka Egiputa ukundi.’
28 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘dore ngiye kuguhana mu maboko y’abo wanze, nguhane mu maboko y’abo ubugingo bwawe bwanze urunuka bukabazinukwa.+
29 Bazaguhagurukira bafite urwango, bajyane ibintu byawe byose waruhiye bagusige wambaye ubusa, uri umutumbure;+ ubwambure wagaragarije mu bikorwa byawe by’ubusambanyi hamwe n’ubwiyandarike bwawe n’uburaya bwawe bizajya ku mugaragaro.+
30 Bazagukorera ibyo byose bitewe n’uko wigize indaya ugakurikira amahanga,+ ukiyandurisha ibigirwamana byayo biteye ishozi.+
31 Wagendeye mu nzira za mukuru wawe,+ none nanjye nzashyira igikombe cye mu ntoki zawe.’+
32 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe, igikombe kirekire kandi kinini.+ Bazaguseka bakunnyege bitewe n’uko igikombe gisendereye.+
33 Uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe Samariya, igikombe cyo gushoberwa no kurimburwa, maze usinde kandi ugire agahinda kenshi.
34 Uzakinyweraho ucyiranguze,+ hanyuma ugugune ibimene byacyo kandi uce amabere yawe,+ “kuko ari jye ubivuze,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’
35 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘kubera ko wanyibagiwe+ ukanterera inyuma yawe,+ nawe uzagerwaho n’ingaruka z’ubwiyandarike bwawe n’ibikorwa byawe by’ubusambanyi.’”
36 Yehova arongera arambwira ati “mwana w’umuntu we, mbese uzacira urubanza+ Ohola na Oholiba+ kandi ubamenyeshe ibintu byangwa urunuka bakora?+
37 Barasambanye+ kandi ibiganza byabo biriho amaraso;+ basambanye n’ibigirwamana byabo biteye ishozi.+ Nanone kandi, abana bambyariye babatwikishije umuriro ngo babe ibyokurya by’ibyo bigirwamana.+
38 Dore n’ibindi bankoreye: kuri uwo munsi bahumanyije+ urusengero rwanjye+ bica n’amasabato yanjye.+
39 Igihe bicaga abana babo bakabatambira ibigirwamana byabo biteye ishozi,+ uwo munsi baje mu rusengero rwanjye kugira ngo baruhumanye.+ Ngibyo ibyo bakoreye mu nzu yanjye.+
40 Byongeye kandi, igihe batumagaho abagabo ba kure, babatumyeho intumwa+ maze baraza,+ ubabonye uriyuhagira,+ wisiga irangi ku maso+ kandi wambara ibintu by’umurimbo.+
41 Hanyuma wicara ku buriri bw’akataraboneka,+ n’ameza ateguwe imbere+ yabwo uyashyiraho umubavu wanjye+ n’amavuta yanjye.+
42 Humvikanaga amajwi y’imbaga y’abantu baguwe neza,+ bavanywe muri rubanda rusanzwe, hazamo n’abasinzi+ baturutse mu butayu, bambika abo bagore imikufi ku maboko n’amakamba meza cyane ku mutwe.+
43 “Nuko mvuga iby’uwo mugore wazahajwe n’ubusambanyi+ nti ‘nyamara nubwo ameze atyo azakomeza uburaya bwe.’+
44 Bakomeje kuza bamusanga iwe nk’uko umuntu ajya ku mugore w’indaya; nguko uko baje kwa Ohola no kwa Oholiba, ari bo bagore biyandarika.+
45 Ariko abagabo b’abakiranutsi+ ni bo bazamucira urubanza rukwiriye abasambanyikazi,+ n’urubanza rukwiriye abagore bavusha amaraso,+ kuko ari abasambanyi kandi ibiganza byabo bikaba biriho amaraso.+
46 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘bazagabwaho igitero cy’abantu+ babahindure igiteye ubwoba n’abo gusahurwa.+
47 Bazabatera amabuye+ kandi babicishe inkota. Bazica abahungu babo n’abakobwa babo,+ batwike n’amazu yabo.+
48 Nzatuma ubwiyandarike+ bucika mu gihugu+ kandi abagore bose bazemera gukosorwa, ku buryo batazongera gukurikiza ibikorwa byanyu by’ubwiyandarike.+
49 Bazatuma ubwiyandarike bwanyu bubagaruka,+ kandi ibyaha mwakoranye n’ibigirwamana byanyu biteye ishozi bizabagaruka; namwe muzamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ezk 23:20