Ezekiyeli 22:1-31
22 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti
2 “mwana w’umuntu we, mbese uzacira urubanza+ umugi uvusha amaraso?+ Mbese uzawucira urubanza kandi uwumenyeshe ibintu byose byangwa urunuka ukora?+
3 Uzawubwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “yewe wa mugi we, umugi uvushiriza amaraso+ hagati muri wo kugeza aho igihe cyawo gisohoreye,+ umurwa wiremeye ibigirwamana biteye ishozi bigatuma uhumana,+
4 amaraso wavushije yatumye ubarwaho icyaha,+ kandi ibigirwamana biteye ishozi wiremeye byaraguhumanyije.+ Watebukije iminsi yawe, kandi uzagera ku iherezo ry’imyaka yawe. Ni yo mpamvu ngiye kuguhindura igitutsi imbere y’amahanga n’ibihugu byose bikunnyege.+
5 Wa mugi we ufite izina ryanduye, ukaba wuzuye umuvurungano, ibihugu bya hafi n’ibya kure bizakunnyega.+
6 Dore buri mutware+ wese wa Isirayeli uri hagati muri wowe yiyeguriye ukuboko kwe agamije kuvusha amaraso.+
7 Basuzuguriye ba se na ba nyina hagati muri wowe.+ Bariganyirije umwimukira hagati muri wowe,+ bagirira nabi imfubyi n’umupfakazi muri wowe.”’”+
8 “‘Wasuzuguye ahantu hanjye hera, uhumanya amasabato yanjye.+
9 Muri wowe habonetse abasebanya ku mugaragaro bagamije kuvusha amaraso,+ kandi baririye ibyatambiwe ibigirwamana ku misozi yawe.+ Bakoreye ibikorwa by’ubwiyandarike muri wowe.+
10 Bagaragarije ubwambure bwa ba se muri wowe,+ banakoza isoni umugore uhumanyijwe n’imihango.+
11 Umugabo yakoranye ibintu byangwa urunuka n’umugore wa mugenzi we,+ kandi umugabo yahumanyishije umukazana we ibikorwa by’ubwiyandarike.+ Umugabo yakoreje isoni mushiki we, umukobwa wa se, muri wowe.+
12 Bakiriye impongano muri wowe bagamije kuvusha amaraso.+ Watse inyungu+ ushaka indonke,+ ukoresha urugomo kugira ngo ubone inyungu+ uriganya bagenzi bawe,+ kandi waranyibagiwe,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
13 “‘Dore nakomanyije ibiganza byanjye+ bitewe n’indamu zawe mbi,+ n’ibikorwa byawe byo kuvusha amaraso byakorewe muri wowe.+
14 Mbese umutima wawe uzakomeza kwihangana+ n’amaboko yawe akomeze kuguha imbaraga mu minsi nzaba naguhagurukiye?+ Jyewe Yehova ni jye wabivuze kandi nzabikora.+
15 Nzagutatanyiriza mu mahanga ngukwize mu bihugu,+ kandi nzakumaramo umwanda.+
16 Uzandavurizwa imbere y’amahanga, kandi uzamenya ko ndi Yehova.’”+
17 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti
18 “mwana w’umuntu we, ab’inzu ya Isirayeli bambereye nk’inkamba.+ Bose bameze nk’umuringa n’itini n’ubutare n’icyuma cy’isasu mu itanura. Bahindutse nk’inkamba nyinshi z’ifeza.+
19 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘kubera ko mwese mwabaye nk’inkamba nyinshi,+ nanjye ngiye kubakoranyiriza muri Yerusalemu.+
20 Nk’uko umuntu akoranyiriza ifeza n’umuringa n’ubutare+ n’icyuma cy’isasu n’itini mu itanura akabivugutira+ mu muriro kugira ngo bishonge,+ ni ko nanjye nzabakoranya mbitewe n’uburakari n’umujinya, kandi nzabavugutira mu muriro kugira ngo mushonge.
21 Nzabakoranyiriza hamwe mbavugutire mu muriro w’umujinya wanjye+ maze mushongere muri Yerusalemu.+
22 Nk’uko ifeza ishongera mu itanura ni ko namwe muzayishongeramo, kandi muzamenya ko jyewe Yehova ari jye wabasutseho uburakari bwanjye.’”+
23 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti
24 “mwana w’umuntu we, bwira Yerusalemu uti ‘uri igihugu kitejejwe, kitabonye imvura ku munsi w’uburakari.+
25 Abahanuzi bayo bayirimo baragambana;+ bameze nk’intare itontoma igatanyagura umuhigo.+ Baconshomera ubugingo,+ bagakomeza gutwara ubutunzi n’ibintu by’agaciro.+ Batumye abapfakazi bagwira muri yo.+
26 Abatambyi bayo bishe amategeko yanjye+ kandi bakomeza guhumanya ahera hanjye.+ Ntibashyize itandukaniro+ hagati y’ibintu byera n’ibisanzwe,+ kandi ntibamenyekanishije itandukaniro riri hagati y’ibintu bihumanye n’ibidahumanye;+ bimye amaso amasabato yanjye,+ kandi baranyandagaje.+
27 Abatware baho bameze nk’amasega atanyagura umuhigo akavusha amaraso,+ kuko barimbura ubugingo bagamije indamu mbi.+
28 Ibyo byose abahanuzi bayo babibatereye ingwa,+ baberekerwa ibitagira umumaro+ kandi babahanurira ibinyoma,+ bagira bati “uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga,” kandi nta cyo Yehova yavuze.
29 Abaturage bo mu gihugu bacuze umugambi wo kuriganya+ bakambura abantu ku ngufu,+ bakagirira nabi imbabare n’umukene,+ kandi bakariganya umwimukira ntibamukorere ibihuje n’ubutabera.’+
30 “‘Nakomeje gushakisha muri bo umuntu wasana urukuta rw’amabuye,+ agahagarara mu cyuho+ imbere yanjye kugira ngo arinde igihugu ne kukirimbura,+ ariko mbura n’umwe.
31 Ni yo mpamvu nzabasukaho uburakari bwanjye.+ Umuriro w’umujinya wanjye uzabatsembaho.+ Nzatuma inzira zabo zibagaruka,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”