Ezekiyeli 2:1-10
2 Nuko arambwira ati “mwana w’umuntu we,+ haguruka uhagarare ngire icyo nkubwira.”+
2 Agitangira kumbwira, umwuka unzamo+ hanyuma urampagurutsa ndahagarara kugira ngo numve uwamvugishaga.+
3 Arambwira ati “mwana w’umuntu we, ngutumye ku Bisirayeli,+ ku mahanga y’ibyigomeke byanyigometseho.+ Bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza uyu munsi.+
4 Abantu b’abanyagasuzuguro+ kandi binangiye umutima+ ni bo ngutumyeho, ngo ugende ubabwire uti ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’
5 Naho bo, nubwo bakumva+ cyangwa bakanga kumva,+ kuko ari inzu y’ibyigomeke,+ ntibazabura kumenya ko umuhanuzi yari muri bo.+
6 “Ariko wowe mwana w’umuntu, ntukabatinye+ kandi ntugatinye amagambo yabo kuko ari abantu binangiye+ bameze nk’amahwa aguhanda,+ ukaba utuye muri za sikorupiyo.+ Ntugatinye amagambo yabo+ kandi ntugakurwe umutima no mu maso habo+ kuko ari inzu y’ibyigomeke.+
7 Uzababwire amagambo yanjye, nubwo bakumva cyangwa bakanga kumva, kuko ari inzu y’ibyigomeke.+
8 “Ariko wowe mwana w’umuntu, umva ibyo nkubwira. Ntukabe icyigomeke nk’ab’inzu y’ibyigomeke.+ Bumbura akanwa kawe urye icyo ngiye kuguha.”+
9 Nuko ndareba, ngiye kubona mbona ukuboko kuje kunyerekeyeho,+ gufashe umuzingo w’igitabo.+
10 Awurambura imbere yanjye, kandi wari wanditsweho imbere n’inyuma,+ wanditsweho indirimbo z’agahinda n’amaganya n’umuborogo.+