Ezekiyeli 11:1-25
11 Nuko umwuka+ uranterura+ unjyana ku irembo ry’iburasirazuba ry’inzu ya Yehova ryerekeye iburasirazuba,+ maze ngiye kubona mbona abagabo makumyabiri na batanu+ bari mu muryango w’irembo, hagati yabo hahagaze abatware b’ubwo bwoko,+ ari bo Yazaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya.
2 Arambwira ati “mwana w’umuntu we, aba bagabo ni bo bacura umugambi mubi, kandi ni bo bagira inama mbi abo muri uyu mugi;+
3 baravuga bati ‘mbese igihe cyo kubaka amazu nticyegereje?+ Uyu mugi ni inkono y’umunwa munini,+ natwe tukaba inyama.’
4 “None rero, bahanurire. Hanura yewe mwana w’umuntu we!”+
5 Nuko umwuka wa Yehova unzaho,+ maze arambwira ati “babwire uti ‘Yehova aravuga+ ati “yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, ibyo muvuga ni ukuri, kandi nzi neza ibyo mutekereza mu mitima yanyu.+
6 Mwatumye abanyu biciwe muri uyu mugi baba benshi, imihanda yawo muyuzuzamo abishwe.”’”+
7 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘abanyu bishwe mukabashyira mu murwa hagati ni bo nyama,+ naho uwo murwa ukaba inkono y’umunwa munini.+ Kandi namwe muzawusohorwamo.’”+
8 “‘Mwatinye inkota,+ ariko inkota ni yo nzabagabiza,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.+
9 ‘Nzabasohora muri uwo mugi mbahane mu maboko y’abanyamahanga,+ maze mbasohorezeho urubanza rwanjye.+
10 Muzicwa n’inkota.+ Nzabacira urubanza ku rugabano rwa Isirayeli,+ kandi muzamenya ko ndi Yehova.+
11 Uwo mugi ntuzababera inkono y’umunwa munini,+ namwe ntimuzaba inyama zo muri yo. Nzabacira urubanza ku rugabano rwa Isirayeli,
12 kandi muzamenya ko ndi Yehova, kuko mutagendeye mu mategeko yanjye kandi ntimukurikize amabwiriza yanjye,+ ahubwo mugakurikiza amategeko y’amahanga abakikije.’”+
13 Nkimara guhanura, Pelatiya mwene Benaya arapfa,+ maze nikubita hasi nubamye, ntaka mu ijwi riranguruye+ nti “ayii, Mwami w’Ikirenga Yehova!+ Mbese ugiye gutsembaho abasigaye bo muri Isirayeli?”+
14 Nuko ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti
15 “mwana w’umuntu we, abavandimwe bawe,+ abavandimwe bawe bose barebwa n’uburenganzira ufite bwo gucungura umurage wawe, ni bo abaturage b’i Yerusalemu babwiye bati ‘mujye kure ya Yehova. Igihugu ni icyacu; twaragihawe ngo kibe umurage wacu.’+
16 Ku bw’ibyo, uvuge uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “nubwo nabajyanye kure mu mahanga, nkabatatanyiriza mu bihugu,+ nzababera ubuturo igihe gito mu bihugu bagiyemo.”’+
17 “None rero uvuge uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “nzabakoranya mbavanye mu mahanga kandi nzabateranyiriza hamwe mbakuye mu bihugu nabatatanyirijemo, mbahe igihugu cya Isirayeli.+
18 Na bo bazagerayo maze bavaneho ibiteye ishozi byaho byose n’ibintu byaho byose byangwa urunuka.+
19 Nzabaha umutima umwe+ kandi mbashyiremo umwuka mushya.+ Nzabavanamo umutima w’ibuye+ mbahe umutima woroshye,+
20 kugira ngo bagendere mu mateka yanjye kandi bakomeze amategeko yanjye maze bayasohoze;+ bazaba ubwoko bwanjye+ nanjye mbe Imana yabo.”’+
21 “‘“Ariko abafite umutima ukurikira ibintu byabo biteye ishozi n’ibyangwa urunuka,+ nzabitura ibihwanye n’inzira zabo,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’”+
22 Nuko abakerubi+ bazamura amababa yabo, kandi inziga zari iruhande rwabo,+ maze ikuzo+ ry’Imana ya Isirayeli ribazaho riturutse hejuru.+
23 Hanyuma ikuzo rya Yehova+ rirazamuka riva mu mugi, rihagarara ku musozi+ wari iburasirazuba bw’umugi.+
24 Nuko umwuka+ uranzamura+ unjyana ndi mu iyerekwa ku bw’umwuka w’Imana, ungeza mu Bukaludaya aho abajyanywe mu bunyage+ bari bari, maze ibyo nabonaga mu iyerekwa birazamuka ndabibura.
25 Hanyuma ntangira kubwira abari barajyanywe mu bunyage ibintu byose Yehova yari yanyeretse.+