Ezekiyeli 10:1-22

10  Nuko nkomeza kwitegereza maze mbona mu isanzure+ ryari hejuru y’imitwe y’abakerubi hari igisa n’ibuye rya safiro,+ kimeze nk’intebe y’ubwami+ yagaragaraga hejuru yabo.  Nuko Imana ibwira wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane+ iti “genda winjire hagati y’inziga zikaraga+ munsi y’abakerubi, ufate amakara yaka+ hagati yabo, uyuzuze amashyi yawe yombi maze uyanyanyagize hejuru y’umugi.”+ Hanyuma yinjira mureba.  Igihe uwo mugabo yinjiraga, abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw’iburyo rw’inzu, kandi igicu cyari cyuzuye mu rugo rw’imbere.+  Nuko ikuzo rya Yehova+ rirazamuka riva ku bakerubi rigana ku muryango w’inzu, maze inzu yuzura igicu+ n’urugo rwuzura ikuzo rya Yehova rirabagirana.  Urusaku rw’amababa y’abakerubi+ rwumvikanira mu rugo rw’inyuma, rumeze nk’ijwi ry’Imana Ishoborabyose iyo ivuga.+  Igihe Imana yategekaga wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane ati “genda ufate umuriro hagati y’inziga zikaraga, hagati y’abakerubi,” uwo mugabo yarinjiye ahagarara iruhande rw’uruziga.  Hanyuma umukerubi arambura ukuboko kwe ari hagati y’abandi bakerubi, afata umuriro+ wari hagati y’abakerubi+ awushyira mu biganza bya wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane,+ na we arawufata arasohoka.  Munsi y’amababa y’abakerubi hagaragaraga ishusho imeze nk’ukuboko k’umuntu wakuwe mu mukungugu.+  Nuko nkomeza kwitegereza maze mbona inziga enye zari iruhande rw’abakerubi, buri ruziga ruri iruhande rw’umukerubi,+ kandi izo nziga zabengeranaga nk’ibuye rya kirusolito. 10  Ku birebana n’imiterere yazo, zose uko ari enye zari zimeze kimwe, mbese bimeze nk’aho uruziga rumwe rwinjira mu rundi.+ 11  Iyo zagendaga, zagendaga zerekeye mu mpande zazo uko ari enye. Kandi iyo zabaga zigenda, ntizahinduraga icyerekezo kuko aho umutwe werekezaga ari ho na zo zajyaga. Iyo zagendaga ntizahinduraga icyerekezo.+ 12  Umubiri w’abo bakerubi wose n’imigongo yabo n’amaboko yabo n’amababa yabo n’inziga, byari byuzuye amaso impande zose.+ Bose uko ari bane, buri wese yari afite uruziga rwe. 13  Nuko numva babwira izo nziga bati “mwa nziga zikaraga mwe!” 14  Buri wese yari afite mu maso hane.+ Mu maso ha mbere hasaga n’ah’umukerubi, aha kabiri hasa n’ah’umuntu wakuwe mu mukungugu,+ aha gatatu hasa n’ah’intare, naho aha kane hagasa n’aha kagoma.+ 15  Abo bakerubi, ari bo bya bizima nari nabonye ku ruzi rwa Kebari,+ baratumbagiraga;+ 16  kandi iyo bagendaga, inziga zabagendaga iruhande;+ iyo bazamuraga amababa yabo bakajya hejuru y’isi, inziga zari iruhande rwabo+ ntizahinduraga icyerekezo. 17  Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, bazamuka+ na zo zikazamukana na bo, kuko umwuka w’ibyo bizima wari muri zo.+ 18  Nuko ikuzo+ rya Yehova riva ku muryango w’inzu maze rihagarara hejuru y’abakerubi.+ 19  Hanyuma abakerubi bazamura amababa yabo barazamuka bava ku isi+ ndeba. Bagiye, inziga na zo zibagenda iruhande, maze bahagarara mu irembo ry’inzu ya Yehova ryari riherereye mu burasirazuba, kandi ikuzo ry’Imana ya Isirayeli ribazaho riturutse hejuru. 20  Ibyo ni bya bizima+ nari nabonye ku ruzi rwa Kebari+ biri munsi y’Imana ya Isirayeli, bityo menya ko bari abakerubi. 21  Buri wese muri abo bakerubi uko ari bane yari afite mu maso hane,+ kandi buri wese yari afite amababa ane, munsi y’amababa yabo hari ishusho isa n’ukuboko k’umuntu wakuwe mu mukungugu. 22  Mu maso habo hasaga neza neza no mu maso h’abo nari nabonye+ ku ruzi rwa Kebari. Buri mukerubi yagendaga aromboreje imbere ye.+

Ibisobanuro ahagana hasi