Daniyeli 9:1-27
9 Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Dariyo+ mwene Ahasuwerusi wo mu rubyaro rw’Abamedi,+ wari warimitswe akaba umwami w’ubwami bw’Abakaludaya,+
2 mu mwaka wa mbere w’ingoma ye, jyewe Daniyeli nasomye ibitabo, nsobanukirwa ko dukurikije ijambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Yeremiya,+ imyaka Yerusalemu yari kuzamara yarahindutse amatongo+ ari imyaka mirongo irindwi.+
3 Nuko nerekeza amaso+ kuri Yehova Imana y’ukuri, kugira ngo mushake binyuze mu kumusenga,+ kumwinginga, kwiyiriza ubusa, kwambara ibigunira no kwitera ivu.+
4 Nuko nsenga Yehova Imana yanjye kandi natura ibyaha, ndavuga nti+
“Yehova Mana y’ukuri, wowe Ukomeye+ kandi uteye ubwoba, wowe ukomeza isezerano+ kandi ukagaragariza ineza yuje urukundo+ abagukunda bagakomeza amategeko yawe,+
5 twakoze ibyaha,+ turacumura, dukora ibibi kandi turigomeka;+ twateshutse ku mategeko n’amateka yawe.+
6 Ntitwumviye abagaragu bawe b’abahanuzi+ bavugaga mu izina ryawe babwira abami bacu, abatware bacu, ba sogokuruza n’abantu bose bo mu gihugu.+
7 Yehova, ni wowe ukiranuka ariko twe ikimwaro gitwikiriye mu maso hacu nk’uko bimeze uyu munsi,+ kandi gitwikiriye mu maso h’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu n’Abisirayeli bose, abari hafi n’abari kure mu bihugu wabatatanyirijemo bitewe n’uko baguhemukiye.+
8 “Yehova, ikimwaro gitwikiriye mu maso hacu no mu maso h’abami bacu n’abatware bacu na ba sogokuruza, kuko twagucumuyeho.+
9 Yehova Imana yacu agira impuhwe+ n’imbabazi+ nubwo twamwigometseho.+
10 Ntitwumviye ijwi rya Yehova Imana yacu ngo tugendere mu mategeko yadushyize imbere ayanyujije ku bagaragu be b’abahanuzi.+
11 Abisirayeli bose barenze ku mategeko yawe; twaratandukiriye ntitwumvira ijwi ryawe,+ bituma uduteza umuvumo wakomejwe n’indahiro,+ wanditswe mu mategeko ya Mose umugaragu w’Imana y’ukuri, kuko twayicumuyeho.
12 Yadushohorejeho amagambo yari yaratuvuzeho+ n’ayo yavuze ku bacamanza bacu baduciraga imanza,+ aduteza ibyago bikomeye, ateza Yerusalemu ibyago bitigeze biba ahandi munsi y’ijuru.+
13 Ibyo byago byose byatugezeho+ nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose,+ kandi ntitwacururukije mu maso ha Yehova Imana yacu, ngo duhindukire tureke ibyaha byacu+ kandi tugaragaze ko dusobanukiwe ukuri kwawe.+
14 “Yehova yakomeje gutegereza igihe gikwiriye cyo kuduteza ibyago, kandi amaherezo yarabiduteje+ kuko Yehova Imana yacu yagaragaje gukiranuka mu byo yakoze byose, ahubwo tukaba ari twe tutumviye ijwi rye.+
15 “None rero Yehova Mana yacu, wowe wakuye ubwoko bwawe mu gihugu cya Egiputa ukoresheje ukuboko kwawe gukomeye,+ ukihesha izina ryiza nk’uko bimeze uyu munsi,+ twakoze ibyaha,+ dukora ibibi.
16 Yehova, nk’uko ibikorwa byawe byose byo gukiranuka biri,+ ndakwinginze ngo uburakari bwawe n’umujinya wawe bive ku murwa wawe wa Yerusalemu, ari wo musozi wawe wera,+ kuko ibyaha byacu n’amakosa ya ba sogokuruza+ byatumye Yerusalemu n’ubwoko bwawe biba igitutsi imbere y’abadukikije bose.+
17 None rero Mana yacu, tega amatwi isengesho ry’umugaragu wawe no kwinginga kwe, utume mu maso hawe hamurikira+ urusengero rwawe rwasenyutse,+ ubigiriye izina ryawe Yehova.
18 Mana yanjye, tega amatwi wumve.+ Bumbura amaso yawe urebe ukuntu umugi wacu witiriwe izina ryawe wahindutse amatongo,+ kuko tutakwinginga twishingikirije ku bikorwa byo gukiranuka kwacu,+ ahubwo tukwinginga twishingikirije ku mbabazi zawe nyinshi.+
19 Yehova, twumve.+ Yehova, tubabarire.+ Yehova, tega amatwi kandi ugire icyo ukora+ ku bw’izina ryawe. Mana yanjye, ntutinde,+ kuko umurwa wawe n’ubwoko bwawe byitiriwe izina ryawe.”+
20 Igihe nari nkivuga, nsenga kandi natura ibyaha byanjye+ n’iby’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli,+ ninginga Yehova Imana yanjye nsabira umusozi wera+ w’Imana yanjye,
21 ubwo nari ngisenga, nagiye kubona mbona wa mugabo Gaburiyeli+ nari nabonye mu iyerekwa rya mbere+ ryansize nanegekaye, mbona ansanze aho ndi mu gihe cyo gutanga ituro rya nimugoroba.+
22 Nuko atangira kunsobanurira, arambwira ati
“Daniyeli we, ubu nazanywe no kugufasha kugira ubushishozi butuma usobanukirwa.+
23 Ugitangira kwinginga, nahawe ubutumwa, none nje kubukubwira kuko ukundwa cyane.+ None rero, witondere+ ibyo wabonye kandi ubisobanukirwe.
24 “Hari ibyumweru mirongo irindwi byagenewe ubwoko bwawe+ n’umurwa wawe wera+ kugira ngo ibicumuro birangire+ n’ibyaha bikurweho,+ gukiranirwa gutangirwe impongano+ haze gukiranuka kw’iteka,+ iyerekwa ndetse n’ubuhanuzi bishyirweho ikimenyetso gifatanya,+ kandi Ahera Cyane hasukwe amavuta.+
25 None rero ubimenye kandi ubisobanukirwe, ko uhereye igihe itegeko+ ryo gusana Yerusalemu no kongera kuyubaka+ rizatangirwa kugeza kuri Mesiya+ Umuyobozi,+ hazaba ibyumweru birindwi, habe n’ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri.+ Izasubizwaho yongere yubakwe, igire impavu n’aho rubanda rukoranira, ariko bizakorwa mu bihe by’amakuba.
26 “Ibyo byumweru mirongo itandatu na bibiri nibirangira, Mesiya azakurwaho,+ kandi nta cyo azasigarana.+
“Abantu b’umuyobozi uzaza bazarimbura+ umurwa n’ahera.+ Iherezo ryaho rizazanwa n’umwuzure. Hazabaho intambara kugeza ku iherezo; hemejwe ko hazaba amatongo.+
27 “Azakomeza isezerano*+ yagiranye na benshi rimare icyumweru kimwe;+ icyo cyumweru nikigera hagati, azahagarika ibitambo n’amaturo.+
“Umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibiteye ishozi,+ kandi ibyemejwe bizakomeza kugera no ku habaye amatongo kugeza hatsembweho.”+