Daniyeli 7:1-28
7 Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Belushazari+ umwami w’i Babuloni, Daniyeli yeretswe ibintu mu nzozi aryamye ku buriri bwe.+ Nuko yandika ibyo yarose+ kandi abivuga byose uko byakabaye.
2 Daniyeli aravuga ati
“Nitegerezaga ibyo nerekwaga nijoro, maze ngiye kubona mbona imiyaga ine+ yo mu ijuru ivumbagatanya inyanja ngari.+
3 Nuko muri iyo nyanja havamo+ inyamaswa enye nini,+ buri nyamaswa itandukanye+ n’indi.
4 “Iya mbere yasaga n’intare,+ ifite amababa nk’aya kagoma.+ Nuko nkomeza kwitegereza kugeza igihe amababa yayo ashikurijwe, maze ihagurutswa ku butaka+ ihagarara ku maguru yombi nk’umuntu, kandi ihabwa umutima nk’uw’umuntu.+
5 “Mbona indi nyamaswa ya kabiri yasaga n’idubu.+ Yari yegutse uruhande rumwe,+ ifite imbavu eshatu mu kanwa kayo izifatishije amenyo yayo. Nuko barayibwira bati ‘haguruka urye inyama nyinshi.’+
6 “Hanyuma nkomeza kwitegereza, maze ngiye kubona mbona indi nyamaswa yasaga n’ingwe,+ ifite amababa ane ku mugongo wayo nk’ay’igisiga. Iyo nyamaswa yari ifite imitwe ine,+ maze ihabwa ubutware.
7 “Nuko nkomeza kwitegereza ibyo nerekwaga nijoro, ngiye kubona mbona inyamaswa ya kane, iteye ubwoba kandi ikanganye, ifite imbaraga zidasanzwe.+ Yari ifite amenyo manini cyane y’ibyuma. Yaconshomeraga ibintu, ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo. Yari itandukanye cyane n’izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe icumi.+
8 Nakomeje kwitegereza ayo mahembe, mbona hagati yayo hameze irindi hembe rito,+ maze atatu muri ya yandi ya mbere arakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso nk’ay’umuntu n’akanwa kavuga amagambo y’ubwirasi.+
9 “Nuko nkomeza kwitegereza kugeza igihe intebe z’ubwami zishyiriweho,+ maze Umukuru Nyir’ibihe byose+ aricara. Imyenda ye yeraga nk’urubura,+ kandi umusatsi wo ku mutwe we wasaga n’ubwoya bw’intama bwererana.+ Intebe ye y’ubwami yari ibirimi by’umuriro,+ inziga zayo ari umuriro ugurumana.+
10 Imbere ye hatembaga umugezi w’umuriro.+ Ibihumbi incuro ibihumbi baramukoreraga+ kandi ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye.+ Nuko Urukiko+ ruraterana n’ibitabo birabumburwa.
11 “Icyo gihe nakomeje kwitegereza bitewe n’ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo y’ubwirasi,+ nkomeza kwitegereza kugeza aho ya nyamaswa yiciwe, maze umubiri wayo ujugunywa mu muriro ugurumana, irarimbuka.+
12 Za nyamaswa zindi zisigaye+ zamburwa ubutware, ariko zongererwa igihe cyo kubaho kugira ngo zimare igihe runaka.+
13 “Nuko nkomeza kwitegereza ibyo nerekwaga nijoro, maze ngiye kubona mbona haje usa n’umwana w’umuntu+ azanye n’ibicu+ byo mu ijuru. Asanga Umukuru Nyir’ibihe byose,+ bamumugeza imbere.+
14 Hanyuma ahabwa ubutware+ n’icyubahiro+ n’ubwami,+ kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera.+ Ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho, kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.+
15 “Jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byampagaritse umutima bintera ubwoba.+
16 Nuko negera umwe mu bari bahagaze aho kugira ngo mubaze ukuri kw’ibyo byose.+ Na we arabimbwira, amenyesha icyo ibyo byose bisobanura, agira ati
17 “‘Izo nyamaswa nini uko ari enye,+ ni bo bami bane bazaduka mu isi.+
18 Ariko abera+ b’Isumbabyose+ bazahabwa ubwami bube ubwabo+ kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.’
19 “Hanyuma nifuza kumenya neza ibyerekeye ya nyamaswa ya kane yari itandukanye n’izindi zose, iteye ubwoba cyane, ifite amenyo y’ibyuma n’inzara z’umuringa. Yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo.+
20 Nanone nifuje kumenya ibyerekeye amahembe icumi yari ku mutwe wayo,+ n’irindi hembe+ ryameze, maze atatu agakuka,+ ihembe ryari rifite amaso n’akanwa kavuga amagambo y’ubwirasi,+ ryagaragaraga ko ari rinini kurusha andi byari kumwe.
21 “Nuko nkomeza kwitegereza igihe iryo hembe ryarwanyaga abera rikabatsinda,+
22 kugeza aho Umukuru Nyir’ibihe byose+ aziye, maze abera b’Isumbabyose+ bagacirwa urubanza rubarenganura, n’igihe cyagenwe kikagera kugira ngo abera bahabwe ubwami.+
23 “Nuko arambwira ati ‘iyo nyamaswa ya kane ni ubwami bwa kane buzaduka mu isi buzaba butandukanye n’ubundi bwami bwose; buzaconshomera isi yose buyinyukanyuke, buyimenagure.+
24 Naho ya mahembe icumi, ni yo bami icumi bazakomoka muri ubwo bwami;+ ariko hari undi mwami uzaza nyuma yabo, aze atandukanye n’aba mbere,+ kandi azacisha bugufi abami batatu.+
25 Azavuga amagambo yo gutuka Isumbabyose+ kandi azajujubya abera b’Usumbabyose.+ Azagambirira guhindura ibihe+ n’amategeko,+ kandi bazahanwa mu maboko ye bamare igihe n’ibihe n’igice cy’igihe.*+
26 Nuko Urukiko ruraterana,+ hanyuma yamburwa ubutware bwe, kugira ngo arimburwe burundu, akurweho.+
27 “‘Nuko ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose bwo munsi y’ijuru bihabwa abera b’Isumbabyose.+ Ubwami bwabo ni ubwami buzahoraho iteka ryose+ kandi ubwami bwose buzabakorera, bubumvire.’+
28 “Aha ni ho ibyo neretswe birangiriye. Jyewe Daniyeli, ibyo natekereje byakomeje kuntera ubwoba cyane ku buryo nahindutse ukundi; ariko ibyo nabibitse ku mutima.”+