Daniyeli 6:1-28
6 Hanyuma Dariyo abona ko ari byiza gushyiraho abatware ijana na makumyabiri kugira ngo bategeke mu bwami bwose,+
2 ashyiraho n’abatware bakuru batatu bo kubayobora, muri abo hakabamo na Daniyeli,+ kugira ngo abo batware+ bajye babamenyesha uko ibintu byifashe, bityo umwami ye kugira icyo ahomba.+
3 Daniyeli uwo akomeza kugaragaza ko atandukanye cyane+ n’abo batware bakuru n’abandi batware, kuko yari afite umwuka udasanzwe,+ ku buryo ndetse umwami yashakaga kumushyira hejuru ngo ategeke ubwami bwose.
4 Muri icyo gihe, abo batware bakuru n’abatware bandi bahoraga bashakisha impamvu y’urwitwazo yo kurega Daniyeli ku birebana n’uko yasohozaga inshingano ze zirebana n’ubwami;+ ariko ntibashoboye kubona impamvu yo kumurega cyangwa ngo bamuboneho ubuhemu, kuko yari uwiringirwa kandi nta burangare cyangwa ubuhemu bamubonyeho.+
5 Nuko abo bagabo baravuga bati “nta mpamvu tuzabona yo kurega Daniyeli, keretse nituyishakira mu mategeko y’Imana ye.”+
6 Nuko abo batware bakuru n’abatware bandi bakoranira ku mwami+ baramubwira bati “mwami Dariyo, urakarama!+
7 Abatware bakuru bose bo mu bwami n’abatware bandi, abakuru b’intara, abajyanama b’umwami na ba guverineri, bagiye inama bemeza ko umwami ashyiraho itegeko+ kandi agaca iteka ngo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu, umuntu uzagira icyo asaba imana iyo ari yo yose cyangwa undi muntu wese atari wowe mwami, azajugunywe mu rwobo rw’intare.+
8 None rero mwami, ushyireho iryo tegeko kandi ushyire umukono ku nyandiko yaryo+ kugira ngo ridahindurwa, hakurikijwe amategeko y’Abamedi n’Abaperesi+ adashobora guseswa.”+
9 Nuko Umwami Dariyo arabyemera, ashyira umukono ku nyandiko y’iryo tegeko no kuri iryo teka.+
10 Ariko Daniyeli akimara kumenya ko iyo nyandiko yashyizweho umukono, yinjira mu nzu ye kandi amadirishya y’icyumba cye cyo hejuru yari akinguye yerekeye i Yerusalemu,+ akajya asenga apfukamye+ gatatu ku munsi,+ agasingiza Imana ye+ nk’uko yari asanzwe abigenza mbere yaho.+
11 Hanyuma ba bagabo barakorana maze basanga Daniyeli asenga, yinginga Imana ye.+
12 Nuko baragenda babwira umwami ibya rya teka yaciye bati “mwami, ntiwashyize umukono ku iteka waciye ry’uko mu gihe cy’iminsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana iyo ari yo yose cyangwa undi muntu wese atari wowe, azajugunywa mu rwobo rw’intare?”+ Umwami aravuga ati “ibyo byahamijwe hakurikijwe amategeko y’Abamedi n’Abaperesi adashobora guseswa.”+
13 Bahita babwira umwami bati “mwami, Daniyeli+ wo mu banyagano b’i Buyuda+ ntakwitayeho kandi ntiyitaye ku iteka washyizeho umukono, ahubwo asenga gatatu ku munsi.”+
14 Umwami abyumvise biramubabaza cyane,+ maze atekereza uko yakiza Daniyeli,+ izuba ririnda rirenga agishakisha uko yamukiza.
15 Nuko ba bagabo barakorana, babwira umwami bati “mwami, uzirikane ko dukurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi, nta tegeko ryahamijwe+ n’umwami cyangwa iteka yaciye rigomba guhindurwa.”+
16 Nuko umwami atanga itegeko, bazana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw’intare.+ Umwami abwira Daniyeli ati “Imana yawe ukorera iteka, iragukiza.”+
17 Hanyuma bazana ibuye barishyira ku munwa w’urwo rwobo, maze umwami arishyiraho ikimenyetso gifatanya cy’impeta ye n’icy’impeta y’abatware be, kugira ngo hatagira igihinduka ku birebana na Daniyeli.+
18 Hanyuma umwami ajya mu ngoro ye, muri iryo joro ntiyagira icyo arya,+ ntihagira n’ibikoresho by’umuzika bicurangirwa imbere ye, kandi ntiyarushya agoheka.+
19 Bukeye umwami abyuka kare kare mu museke, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw’intare.
20 Ageze hafi y’urwobo, arangurura ijwi afite agahinda ahamagara Daniyeli, aramubaza ati “yewe Daniyeli umugaragu w’Imana nzima, mbese Imana yawe ukorera iteka+ yabashije kugukiza intare?”+
21 Daniyeli ahita abwira umwami ati “mwami, urakarama!
22 Imana yanjye+ yohereje umumarayika wayo+ abumba iminwa y’intare+ maze ntizagira icyo zintwara kuko ndi umwere imbere yayo,+ kandi nawe mwami, nta kibi nagukoreye.”+
23 Nuko umwami aranezerwa cyane,+ ategeka ko bazamura Daniyeli bakamukura muri urwo rwobo. Nuko bakura Daniyeli mu rwobo basanga nta gakomere na gato afite, kuko yiringiye Imana ye.+
24 Hanyuma umwami ategeka ko bazana abo bagabo bareze Daniyeli,+ maze babajugunya mu rwobo rw’intare+ bo n’abana babo n’abagore babo.+ Intare zibasamira hejuru bataragera hasi mu rwobo, zimenagura n’amagufwa yabo yose.+
25 Nuko umwami Dariyo yandikira abantu batuye ku isi hose bo mu moko yose n’amahanga yose n’indimi zose,+ ati “mugire amahoro masa!+
26 Ntanze itegeko+ ko aho ubwami bwanjye butegeka hose, abantu bazajya batinya Imana ya Daniyeli bagahindira umushyitsi imbere yayo,+ kuko ari Imana nzima kandi ihoraho iteka ryose.+ Ubwami bwayo+ ni ubwami butazarimbuka,+ kandi ubutware bwayo buzahoraho iteka ryose.+
27 Ni yo ikiza, ikarokora,+ igakorera ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru+ no ku isi,+ kuko yakijije Daniyeli ikamukura mu nzara z’intare.”
28 Nuko Daniyeli atunganirwa mu bwami bwa Dariyo+ no mu bwami bwa Kuro w’Umuperesi.+