Daniyeli 4:1-37
4 “Ubutumwa umwami Nebukadinezari ageza ku bantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose batuye ku isi hose:+ mugire amahoro masa.+
2 Nsanze ari byiza kubamenyesha ibimenyetso n’ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye.+
3 Ibimenyetso byayo birakomeye, n’ibitangaza byayo birahambaye cyane!+ Ubwami bwayo buhoraho iteka ryose,+ kandi ubutware bwayo buzahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+
4 “Jyewe Nebukadinezari nari nguwe neza+ mu nzu yanjye, ntunganiwe mu ngoro yanjye.+
5 Nuko nerekwa ibintu mu nzozi bintera ubwoba,+ kandi ibyo nabonye mu iyerekwa ndyamye ku buriri bwanjye byankuye umutima.+
6 Maze ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b’i Babuloni, kugira ngo bamenyeshe icyo inzozi zanjye zisobanura.+
7 “Icyo gihe abatambyi bakora iby’ubumaji n’abashitsi n’Abakaludaya+ n’abaragurisha inyenyeri+ baraje, mbarotorera inzozi zanjye, ariko ntibambwira icyo zisobanura.+
8 Bigeze aho haza Daniyeli wiswe Beluteshazari,+ bamwitiriye imana yanjye,+ wari ufite umwuka w’imana zera+ maze murotorera izo nzozi, ndamubwira nti
9 “‘Yewe Beluteshazari mutware w’abatambyi bakora iby’ubumaji,+ mbwira ibyo neretswe mu nzozi narose n’icyo bisobanura,+ kuko nzi neza ko umwuka w’imana zera ukurimo+ kandi ko nta banga na rimwe uyoberwa.+
10 “‘Ibi ni byo neretswe ndyamye ku buriri bwanjye:+ nagiye kubona mbona igiti+ kirekire cyane+ kiri mu isi hagati!
11 Nuko icyo giti kirakura kirakomera, maze ubushorishori bwacyo bugera mu ijuru, kandi abo ku mpera z’isi yose barakibonaga.+
12 Cyari gifite amababi meza n’imbuto nyinshi, kandi kuri icyo giti hariho ibyokurya bihaza abantu bose. Inyamaswa+ zo mu gasozi zugamaga mu gicucu cyacyo,+ kandi inyoni n’ibisiga byo mu kirere byiberaga mu mashami yacyo,+ kigatunga ibifite umubiri byose.
13 “‘Nakomeje kwitegereza ibyo nerekwaga ndyamye ku buriri bwanjye, maze ngiye kubona mbona haje umurinzi,+ uwera,+ aturutse mu ijuru.
14 Arangurura ijwi aravuga ati “mutsinde icyo giti+ muteme n’amashami yacyo. Mugihungureho amababi kandi munyanyagize imbuto zacyo. Inyamaswa zihunge zive munsi yacyo n’inyoni n’ibisiga bive mu mashami yacyo.+
15 Icyakora, igishyitsi cyacyo mugihambirize icyuma n’umuringa, mukirekere mu butaka kibe mu bwatsi bwo ku gasozi, maze kijye gitondwaho n’ikime cyo mu ijuru, kandi kibe hamwe n’inyamaswa mu byatsi byo ku isi.+
16 Umutima wacyo uhinduke ureke kuba uw’abantu, gihabwe umutima w’inyamaswa,+ kimare ibihe birindwi+ kimeze gityo.
17 Ibyo byategetswe n’abarinzi,+ kandi uwo mwanzuro wahamijwe n’abera, kugira ngo abariho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu,+ kandi ko ibugabira uwo ishatse,+ ikabwimikamo uworoheje hanyuma y’abandi bose.”+
18 “‘Ibyo ni byo jyewe Umwami Nebukadinezari nabonye mu nzozi. None rero Beluteshazari, mbwira icyo bisobanura kuko abandi banyabwenge bo mu bwami bwanjye bose bananiwe kubimbwira.+ Ariko wowe urabishobora kuko umwuka w’imana zera ukurimo.’+
19 “Nuko Daniyeli wiswe Beluteshazari+ amara akanya atangaye, ibitekerezo bye bimutera ubwoba.+
“Umwami aramubwira ati ‘Beluteshazari, izo nzozi n’ibisobanuro byazo ntibigutere ubwoba.’+
“Beluteshazari aramusubiza ati ‘nyagasani, izo nzozi zirakaba ku bakwanga, kandi ibisobanuro byazo birakaba ku banzi bawe.+
20 “‘Wabonye igiti, kirakura, kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera mu ijuru, kandi abo ku isi yose barakibonaga.+
21 Icyo giti cyari gifite amababi meza n’imbuto nyinshi, kiriho ibyokurya bihaza abantu bose, inyamaswa zo mu gasozi zigatura munsi yacyo, inyoni n’ibisiga byo mu kirere bikibera mu mashami yacyo.+
22 Mwami, icyo giti ni wowe+ kuko wakuze ugakomera, icyubahiro cyawe kikazamuka kikagera mu ijuru,+ n’ubutware bwawe bukagera ku mpera y’isi.+
23 “‘Kubera ko umwami yabonye umurinzi, ari we uwera,+ amanuka ava mu ijuru akavuga ati “nimutsinde icyo giti mukirimbure, ariko igishyitsi cyacyo mugihambirize icyuma n’umuringa mukirekere mu butaka, kibe mu bwatsi bwo ku gasozi, gitondweho n’ikime cyo mu ijuru, kandi kibe hamwe n’inyamaswa zo mu gasozi, kimare ibihe birindwi kimeze gityo,”+
24 mwami, dore icyo ibyo bisobanura kandi ibyo Isumbabyose+ yategetse+ bizagera ku mwami databuja.+
25 Uzirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi,+ kandi uzarisha ubwatsi nk’inka;+ uzatondwaho n’ikime cyo mu ijuru, umare ibihe birindwi+ umeze utyo, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu,+ kandi ko ibugabira uwo ishatse.+
26 “‘Kandi kubera ko bavuze ngo igishyitsi cy’icyo giti kigumeho,+ nawe uzasubizwa ubwami bwawe umaze kumenya ko ijuru ari ryo ritegeka.+
27 None rero mwami, wumvire inama nkugira,+ maze ukuzeho ibyaha byawe gukiranuka,+ n’ububi bwawe ubukuzeho kugaragariza abakene imbabazi.+ Ahari wazamara igihe kirekire uguwe neza.’”+
28 Ibyo byose byageze ku mwami Nebukadinezari.+
29 Hashize amezi cumi n’abiri, igihe umwami yagendagendaga hejuru y’ingoro ye i Babuloni,
30 yaravuze+ ati “mbese iyi si Babuloni Ikomeye niyubakiye nkoresheje imbaraga z’ububasha bwanjye,+ kugira ngo ibe inzu ya cyami kandi iheshe icyubahiro ubwami bwanjye?”+
31 Umwami atararangiza kuvuga ayo magambo, ijwi ryumvikanira mu ijuru rigira riti “umva ibyo ubwirwa mwami Nebukadinezari: ‘unyazwe ubwami,+
32 kandi ugiye kwirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi.+ Uzarisha ubwatsi nk’inka, umare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibugabira uwo ishatse.’”+
33 Ako kanya,+ iryo jambo risohorera kuri Nebukadinezari, maze yirukanwa mu bantu atangira kurisha ubwatsi nk’inka kandi atondwaho n’ikime cyo mu ijuru, kugeza aho imisatsi ye yashokonkoreye ikamera nk’amababa ya kagoma, n’inzara ze zigahinduka nk’iz’ibisiga.+
34 “Iyo minsi irangiye,+ jyewe Nebukadinezari nubuye amaso ndeba mu ijuru+ maze ngarura ubwenge. Nuko nsingiza Isumbabyose,+ nshima Ihoraho iteka ryose nyihesha ikuzo,+ kuko ubutegetsi bwayo ari ubw’iteka ryose n’ubwami bwayo bukaba buhoraho uko ibihe bisimburana.+
35 Abatuye ku isi bose ni ubusa imbere yayo,+ kandi ikora ibyo ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu batuye isi.+ Ntihariho uwabasha gukumira ukuboko kwayo+ cyangwa ngo ayibaze ati ‘uragira ibiki?’+
36 “Nuko muri uwo mwanya ngarura ubwenge, kandi nsubirana gukomera kwanjye n’umucyo wanjye, kugira ngo ubwami bwanjye busubirane icyubahiro;+ abajyanama banjye n’abakomeye bo mu bwami bwanjye na bo batangira kunshakana umwete kandi nsubizwa ubwami bwanjye, ndetse ndushaho gukomera cyane.+
37 “None jyewe Nebukadinezari, ndasingiza Umwami wo mu ijuru,+ ndamushyira hejuru kandi ndamuhesha ikuzo, kuko imirimo ye yose ari ukuri n’inzira ze zikaba zikiranuka,+ kandi acisha bugufi abibone.”+