Daniyeli 10:1-21
10 Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Kuro+ umwami w’u Buperesi, Daniyeli wiswe Beluteshazari+ yahishuriwe ibintu birebana n’intambara ikomeye,+ kandi ibyo bintu byari ukuri. Ibyo yeretswe yarabyumvise arabisobanukirwa.+
2 Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli nari maze ibyumweru bitatu byose ndira.+
3 Sinigeze ndya ibyokurya biryoshye; nta nyama cyangwa divayi yigeze ingera mu kanwa, kandi sinisize amavuta kugeza aho ibyo byumweru bitatu byarangiriye.+
4 Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa mbere, igihe nari ku nkombe z’uruzi runini ari rwo Hidekelu,+
5 nubuye amaso maze ngiye kubona mbona umugabo wambaye imyenda myiza,+ akenyeye+ umushumi wa zahabu nziza yo muri Ufazi.+
6 Umubiri we wasaga n’ibuye rya kirusolito,+ mu maso he hasa n’umurabyo,+ amaso ye ameze nk’imuri zigurumana,+ amaboko ye n’ibirenge bye bimeze nk’umuringa usennye,+ kandi ijwi ry’amagambo ye ryari rimeze nk’ijwi ry’abantu benshi.
7 Jyewe Daniyeli naramubonye ariko abo twari kumwe ntibamubonye.+ Icyakora bahinze umushyitsi cyane, maze bariruka bajya kwihisha.
8 Nuko nsigara jyenyine maze mbona iryo yerekwa rikomeye. Ariko imbaraga zanshizemo, n’isura yanjye ihinduka ukundi, nsigara nta ntege ngifite.+
9 Numva amagambo yavugaga, ariko igihe nayumvaga nahise nsinzira cyane+ nubamye, nubitse umutwe hasi.+
10 Ngiye kumva numva ukuboko kunkozeho+ kurankangura, maze ndeguka nshinga amavi n’ibiganza.
11 Nuko arambwira ati
“Yewe Daniyeli mugabo ukundwa cyane,+ umva ibyo nkubwira ubisobanukirwe,+ kandi uhaguruke uhagarare kuko nagutumweho.”
Ambwiye atyo, mpaguruka mpinda umushyitsi.
12 Yongera kumbwira ati “Daniyeli we witinya,+ kuko uhereye umunsi watangiriye guhugurira umutima wawe gusobanukirwa+ kandi ukicisha bugufi imbere y’Imana yawe,+ amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo yanzanye.+
13 Ariko umutware+ w’ubwami bw’u Buperesi+ yamaze iminsi makumyabiri n’umwe ankumiriye.+ Icyakora Mikayeli+ umwe mu batware bakomeye+ yaje kuntabara, maze nsigarana n’abami b’u Buperesi.+
14 None naje kugusobanurira ibizaba ku bagize ubwoko bwawe+ mu minsi ya nyuma,+ kuko ibyo weretswe+ bizasohora mu gihe kizaza.”+
15 Ambwiye ayo magambo, nubika umutwe hasi+ sinagira icyo mvuga.
16 Nuko ngiye kubona mbona haje usa n’umwana w’umuntu, ankora ku munwa+ maze ntangira kuvuga,+ mbwira uwari uhagaze imbere yanjye nti “databuja,+ ibyo neretswe byatumye mpinda umushyitsi, imbaraga zinshiramo.+
17 None se umugaragu wa databuja yabasha ate kuvugana na databuja?+ Dore nta mbaraga ngifite kandi n’akuka kanshizemo.”+
18 Nuko uwasaga n’umuntu wakuwe mu mukungugu yongera kunkoraho arankomeza,+
19 arambwira ati “yewe mugabo ukundwa cyane,+ witinya.+ Gira amahoro+ kandi ukomere; komera rwose!”+ Nuko akimvugisha, ndihangana maze ndavuga nti “databuja, vuga+ kuko wankomeje.”+
20 Arambwira ati
“Mbese uzi impamvu naje aho uri? Ubu ngiye gusubirayo ndwane n’umutware w’u Buperesi.+ Ningenda, umutware w’u Bugiriki na we araza.+
21 Icyakora, ndakubwira ibyanditswe mu gitabo cy’ukuri,+ kandi nta wundi unshyigikira uretse Mikayeli+ umutware wanyu.+