Daniyeli 1:1-21

1  Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu arahagota.+  Nuko Yehova amugabiza Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ na bimwe mu bikoresho+ byo mu nzu y’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari+ mu nzu y’imana ye, abishyira mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+  Hanyuma umwami abwira Ashipenazi umutware w’urugo rwe+ ngo azane bamwe mu bana b’Abisirayeli, abakomokaga mu muryango wa cyami n’abanyacyubahiro,+  abana batagira inenge,+ bafite uburanga, bakagira ubushishozi n’ubwenge,+ bafite ubumenyi bwinshi n’ubuhanga mu bishobora kwigwa byose,+ kandi bashobora gukora mu ngoro y’umwami,+ kugira ngo bigishwe inyandiko y’Abakaludaya n’ururimi rwabo.  Nanone umwami abategekera igaburo rya buri munsi ryari kuzajya riva ku byokurya biryoshye+ by’umwami no kuri divayi yanywaga, bakabitaho mu gihe cy’imyaka itatu, kugira ngo iyo myaka nirangira bazashobore gukorera imbere y’umwami.  Muri abo bana b’i Buyuda harimo Daniyeli,+ Hananiya, Mishayeli na Azariya.+  Nuko umutware mukuru w’ibwami abita andi mazina.+ Daniyeli amwita Beluteshazari,+ Hananiya amwita Shadaraki, Mishayeli amwita Meshaki naho Azariya amwita Abedenego.+  Ariko Daniyeli yiyemeza mu mutima we kutiyandurisha+ ibyokurya biryoshye by’umwami na divayi yanywaga. Akomeza gusaba umutware mukuru w’ibwami ngo amwemerere kutagira icyo yiyandurisha.+  Nuko Imana y’ukuri ituma umutware mukuru w’ibwami agaragariza Daniyeli ineza yuje urukundo n’imbabazi.+ 10  Hanyuma umutware mukuru w’ibwami abwira Daniyeli ati “ndatinya ko umwami databuja wategetse ibyo mugomba kurya n’ibyo mugomba kunywa,+ yabagereranya n’abandi bana bari mu kigero cyanyu akabona mu maso hanyu hadakeye. None se kuki mwatuma mbarwaho icyaha imbere y’umwami?” 11  Ariko Daniyeli abwira umurinzi umutware mukuru w’ibwami+ yari yashinze kwita kuri Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya ati 12  “turakwinginze, gerageza abagaragu bawe iminsi icumi, ureke bajye baduha imboga+ abe ari zo turya, n’amazi yo kunywa; 13  hanyuma uzagereranye mu maso hacu no mu maso h’abandi bana barya ibyokurya biryoshye by’umwami, maze uzagirire abagaragu bawe ibihuje n’ibyo uzabona.” 14  Nuko abemerera ibyo bamusabye, abagerageza iminsi icumi. 15  Iyo minsi icumi irangiye, asanga mu maso habo ari heza kandi babyibushye kurusha abandi bana bose baryaga ibyokurya biryoshye by’umwami.+ 16  Nuko umurinzi akomeza kubagaburira imboga aho kubaha ibyokurya biryoshye na divayi.+ 17  Abo bana bose uko ari bane, Imana y’ukuri ibaha ubumenyi n’ubushishozi mu birebana n’inyandiko zose n’ubwenge bwose,+ kandi Daniyeli yari afite ubuhanga bwo gusobanukirwa iyerekwa ryose n’inzozi z’ubwoko bwose.+ 18  Iminsi yari yaragenwe n’umwami mbere y’uko bazana abo bana imbere ye irangiye,+ umutware mukuru w’ibwami abazana imbere ya Nebukadinezari. 19  Nuko umwami avugana na bo, kandi muri abo bana bose nta n’umwe yasanze ameze nka Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya.+ Ni cyo cyatumye bakomeza guhagarara imbere y’umwami bamukorera.+ 20  Ibintu byose bisaba ubwenge n’ubuhanga+ umwami yababazaga, yasangaga babirusha incuro cumi abatambyi bakora iby’ubumaji+ n’abashitsi+ bari mu bwami bwe bwose. 21  Nuko Daniyeli aguma aho kugeza mu mwaka wa mbere w’ingoma y’umwami Kuro.+

Ibisobanuro ahagana hasi