Amosi 1:1-15
1 Amagambo ya Amosi wari umworozi w’intama w’i Tekowa,+ yabwiwe binyuze mu iyerekwa ryerekeye Isirayeli,+ ku ngoma ya Uziya+ umwami w’u Buyuda no ku ngoma ya Yerobowamu+ mwene Yowashi,+ umwami wa Isirayeli, imyaka ibiri mbere y’uko haba umutingito.+
2 Yaravuze ati
“Yehova azatontoma ari i Siyoni+ kandi azumvikanishiriza ijwi rye i Yerusalemu;+ inzuri z’abungeri zizaboroga kandi impinga za Karumeli zizuma.”+
3 “Yehova aravuze ati ‘“kubera ko Damasiko+ yigometse incuro eshatu, ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko bahuraguje Gileyadi+ ibyuma bahurisha.
4 Nzohereza umuriro+ ku nzu ya Hazayeli,+ utwike ibihome bya Beni-Hadadi.+
5 Nzavunagura ibihindizo byo ku marembo y’i Damasiko,+ ndimbure abaturage b’i Bikati-Aveni n’ufite inkoni y’ubwami i Beti-Edeni; abaturage bo muri Siriya bazajyanwa mu bunyage i Kiri,”+ ni ko Yehova avuga.’
6 “Yehova aravuze ati ‘“kubera ko Gaza yigometse incuro eshatu,+ ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko bajyanye mu bunyage imbohe+ bakazishyikiriza Edomu.+
7 Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Gaza,+ utwike iminara yaho.
8 Nzatsemba abaturage bo muri Ashidodi+ n’ufite inkoni y’ubwami muri Ashikeloni,+ nzabangurira ukuboko kwanjye+ Ekuroni,+ kandi abasigaye bo mu Bufilisitiya bazapfa bashire,”+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’
9 “Yehova aravuze ati ‘kubera ko Tiro yigometse incuro eshatu,+ ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko bashyikirije Edomu imbohe, ntibibuke isezerano abavandimwe bagiranye.+
10 Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Tiro, utwike ibihome byaho.’+
11 “Yehova aravuze ati ‘kubera ko Edomu+ yigometse incuro eshatu, ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko yirutse ku muvandimwe we afite inkota,+ ntamugirire imbabazi na busa,+ kandi ntahweme gutanyaguza umuhigo we bitewe n’uburakari; ahorana umujinya iteka ryose.+
12 Nzohereza umuriro i Temani,+ utwike ibihome by’i Bosira.’+
13 “Yehova aravuze ati ‘“kubera ko Abamoni bigometse incuro eshatu,+ ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye+ bitewe n’uko bafomoje abagore batwite b’i Gileyadi kugira ngo bagure igihugu cyabo.+
14 Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Raba,+ utwike ibihome byaho, igihe hazavuga ijwi ry’impanda ku munsi w’intambara, igihe hazabaho inkubi y’umuyaga ku munsi wa serwakira.+
15 Umwami wabo azajyanwa mu bunyage ari kumwe n’abatware be,”+ ni ko Yehova avuze.’