Amaganya 3:1-66
א [Alefu]
3 Ndi umuntu wabonye imibabaro+ bitewe n’inkoni y’umujinya we.
2 Yaranshoreye anyuza mu mwijima ntiyanyuza mu mucyo.+
3 Koko rero, akomeza kumbangurira ukuboko umunsi ukira.+
ב [Beti]
4 Yatumye umubiri wanjye n’uruhu rwanjye bishiraho.+ Yamenaguye amagufwa yanjye.+
5 Yanyubatseho urukuta, angotesha+ igiti cy’uburozi+ n’ingorane.
6 Yanyicaje mu mwijima+ nk’abapfuye kera cyane.+
ג [Gimeli]
7 Yanzitije urukuta rw’amabuye kugira ngo ntahita.+ Yambohesheje imihama y’umuringa+ iremereye.
8 Kandi iyo ntatse nkarangurura ijwi ntabaza, akumira isengesho ryanjye.+
9 Inzira zanjye yazifungishije amabuye aconze.+ Imihanda nyuramo yarayiyobeje.+
ד [Daleti]
10 Yambereye nk’idubu yubikiriye,+ amerera nk’intare iri mu bwihisho.+
11 Yavurunze inzira zanjye, angira nk’umurima uraye. Yangize nk’itongo.+
12 Yabanze umuheto we,+ angira intego y’umwambi we.+
ה [He]
13 Yampinguranyije impyiko akoresheje imyambi, abana bo mu kirimba cye.+
14 Abantu bose bampinduye urw’amenyo;+ bangira indirimbo yabo umunsi ukira.+
15 Yampaye ibintu byinshi bisharira.+ Yampagije igiti gisharira cyane.+
ו [Wawu]
16 Amenyo yanjye yayamenaguje umucanga.+ Yatumye nigaragura mu ivu.+
17 Nanone watereranye ubugingo bwanjye bituma butagira amahoro. Nibagiwe icyitwa icyiza cyose.+
18 Nkomeza kwibwira nti “icyubahiro cyanjye cyarayoyotse, hamwe n’ibyo nari niteze kuri Yehova.”+
ז [Zayini]
19 Ibuka akababaro kanjye n’uko ntagira aho mba,+ wibuke igiti gisharira cyane n’igiti cy’uburozi.+
20 Ubugingo bwawe buzibuka maze wuname undebe.+
21 Icyo ni cyo nzibuka mu mutima wanjye.+ Ni cyo kizatuma nkomeza gutegereza.+
ח [Heti]
22 Ibikorwa by’ineza yuje urukundo+ bya Yehova ni byo byatumye tudashiraho,+ kuko imbabazi ze zitazigera zishira.+
23 Bihinduka bishya buri gitondo.+ Ubudahemuka bwawe ni bwinshi.+
24 Ubugingo bwanjye bwaravuze buti “Yehova ni umugabane wanjye,+ ni yo mpamvu nzakomeza kumutegereza.”+
ט [Teti]
25 Yehova abera mwiza umwiringira;+ abera mwiza ubugingo bukomeza kumushaka.+
26 Ni byiza ko umuntu ategereza,+ ndetse agategereza agakiza ka Yehova+ acecetse.+
27 Ni byiza ko umugabo yikorera umugogo mu gihe cy’ubusore bwe.+
י [Yodi]
28 Niyicare ukwe akomeze aceceke+ kuko Imana yabimwikoreje.+
29 Namanuke akoze umunwa mu mukungugu.+ Ahari wenda hari ibyiringiro.+
30 Nategere itama umukubita.+ Nahage ibitutsi.+
כ [Kafu]
31 Kuko Yehova atazamutererana iteka.+
32 Kuko nubwo yateza umuntu agahinda,+ azamugirira imbabazi nk’uko ineza yuje urukundo ye ari nyinshi.+
33 Kuko nubwo yateje abantu imibabaro n’agahinda, ntibyaturutse mu mutima we.+
ל [Lamedi]
34 Kuko guhonyora+ imfungwa zose zo mu isi,+
35 Kugoreka urubanza rw’umuntu imbere y’Isumbabyose,+
36 No kurenganya umuntu mu rubanza, Yehova ntashobora kubyemera.+
מ [Memu]
37 None se ni nde wigeze avuga ngo ikintu kibeho Yehova ubwe atategetse ko kiba?+
38 Kuko mu kanwa k’Isumbabyose hataturukamo ibibi n’ibyiza.+
39 Umuntu muzima yakwinuba ate,+ umugabo w’umunyambaraga yakwinubira ate icyaha cye?+
נ [Nuni]
40 Nimucyo dusuzume inzira zacu kandi tuzigenzure,+ maze tugarukire Yehova.+
41 Nimucyo twerekeze umutima wacu ku Mana iri mu ijuru kandi tuyitegere ibiganza+ tuvuga tuti
42 “Twaracumuye turigomeka,+ ntiwatubabarira.+
ס [Sameki]
43 Wadukumirishije uburakari,+ ukomeza kudukurikirana.+ Waratwishe ntiwatugirira impuhwe.+
44 Wikingirije igicu+ kugira ngo isengesho ritakugeraho.+
45 Watugize ibicibwa n’ibishingwe mu bantu bo mu mahanga.”+
פ [Pe]
46 Abanzi bacu bose baratwasamiye.+
47 Ibiteye ubwoba n’umwobo,+ gushoberwa no kurimbuka byabaye ibyacu.+
48 Amaso yanjye akomeza gutemba imigezi y’amazi bitewe no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye.+
ע [Ayini]
49 Ijisho ryanjye ryarasutswe kandi ntirizatuza, ku buryo ritazaruhuka,+
50 Kugeza ubwo Yehova azitegereza akareba hasi ari mu ijuru.+
51 Ijisho ryanjye ryigirijeho nkana ubugingo bwanjye,+ bitewe n’abakobwa bose bo mu mugi wanjye.+
צ [Tsade]
52 Abanzi banjye bampize nk’abahiga inyoni+ bampora ubusa.+
53 Bacecekeshereje ubuzima bwanjye mu rwobo,+ bakomeza kumpirikiraho amabuye.
54 Amazi yatembeye ku mutwe wanjye.+ Naribwiye nti “ndapfuye pe!”+
ק [Kofu]
55 Yehova, nambaje izina ryawe ndi mu rwobo hasi cyane.+
56 Umva ijwi ryanjye.+ Ntuhishe amatwi yawe ngo ubure kumpa agahenge no kumva ijwi ryo gutabaza kwanjye.+
57 Ku munsi nakomezaga kukwambaza waranyegereye+ urambwira uti “witinya.”+
ר [Reshi]
58 Yehova, wamburaniye urubanza rw’ubugingo bwanjye.+ Wacunguye ubuzima bwanjye.+
59 Yehova, wabonye ibibi bankoreye.+ Umburanire.+
60 Wabonye ukuntu banyihimuyeho, n’ibibi byose batekereje kungirira.+
ש [Sini] cyangwa [Shini]
61 Yehova, wumvise igitutsi bantutse n’ibibi byose batekereje kungirira,+
62 Wumvise amagambo ava mu kanwa k’abampagurukiye,+ n’ukuntu bamvugira mu byongorerano umunsi ukira.+
63 Reba uko bicara n’uko bahaguruka.+ Bangira indirimbo yabo.+
ת [Tawu]
64 Yehova, uzabiture ukurikije umurimo w’amaboko yabo.+
65 Uzatume bagira umutima winangiye,+ umuvumo wawe uzababeho.+
66 Yehova, uzabakurikire ufite uburakari ubatsembe+ munsi y’ijuru ryawe.+