Abefeso 1:1-23
1 Jyewe Pawulo, intumwa+ ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse,+ ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso hamwe n’abizerwa+ bunze ubumwe+ na Kristo Yesu:
2 Ubuntu butagereranywa,+ n’amahoro+ biva ku Mana Data n’Umwami Yesu Kristo bibane namwe.
3 Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se,+ nisingizwe kuko yaduhereye imigisha+ yose yo mu buryo bw’umwuka ahantu ho mu ijuru,+ twunze ubumwe na Kristo,
4 nk’uko yadutoranyije+ twunze ubumwe na we urufatiro rw’isi rutarashyirwaho,+ kugira ngo tube abera kandi tudafite inenge+ imbere yayo mu rukundo.+
5 Yadutoranyije mbere y’igihe+ kugira ngo izaduhindure+ abana bayo+ binyuze kuri Yesu Kristo, bihuje n’uko ibyishimira kandi ibishaka,+
6 kugira ngo isingizwe+ bitewe n’ubuntu butagereranywa+ bwayo bw’ikuzo yatugaragarije binyuze ku Mwana wayo ikunda,+ ibigiranye ineza.
7 Binyuze kuri we, twarabohowe tubikesheje incungu yatanzwe binyuze ku maraso ye.+ Ni koko, twababariwe+ ibyaha byacu, nk’uko ubutunzi bw’ubuntu butagereranywa bwayo buri.+
8 Yatugaragarije ubwo buntu bwayo bwinshi butagereranywa kandi iduha ubwenge bwose+ n’ubushishozi,
9 mu buryo bw’uko yatumenyesheje ibanga ryera+ ry’ibyo ishaka. Iryo banga rihuje n’ibyo Imana yishimira cyane yagambiriye muri yo,+
10 igamije gushyiraho ubuyobozi,+ kugira ngo ibihe byagenwe nibigera ku ndunduro,+ ibintu byose bizongere guteranyirizwa+ hamwe muri Kristo,+ ari ibyo mu ijuru+ n’ibyo mu isi.+ Yee, biteranyirizwe muri we.
11 Natwe twahawe kuba abaraganwa+ na we twunze ubumwe na we, kuko twatoranyijwe mbere y’igihe bihuje n’umugambi w’ukora ibintu byose nk’uko abishaka,+
12 kugira ngo twebwe ababaye aba mbere biringiye Kristo+ dutume asingizwa kandi ahabwe ikuzo.+
13 Ariko namwe mwaramwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri,+ ari ryo butumwa bwiza bwerekeye agakiza kanyu.+ Nanone binyuze kuri we, mumaze kwizera mwashyizweho ikimenyetso+ binyuze ku mwuka wera wasezeranyijwe,+
14 ukaba ari gihamya+ y’umurage+ wacu yatanzwe mbere y’igihe, kugira ngo ubwoko bw’Imana+ bubohorwe bishingiye ku ncungu,+ ngo Imana ihabwe ikuzo kandi isingizwe.
15 Ni yo mpamvu nanjye, uhereye igihe numviye ukuntu mwizera Umwami Yesu n’ukuntu mubigaragaza mu byo mugirira abera bose,+
16 ntasiba gushimira ku bwanyu. Nkomeza kubavuga mu masengesho yanjye,+
17 nsaba ko Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, Data w’ikuzo, yabaha umwuka w’ubwenge+ n’uwo guhishurirwa mu bumenyi nyakuri buhereranye na yo.+
18 Kubera ko yamurikiye+ amaso+ y’imitima yanyu, nanone nsenga nsaba ko mwamenya ibyiringiro+ yabahamagariye, n’ubutunzi bw’ikuzo+ ibikiye abera ho umurage,+
19 mukamenya n’ukuntu ububasha bwayo ari bwinshi bihebuje,+ ubwo iduha twebwe abizera. Kuba ubwo bubasha ari bwinshi bigaragarira mu byo imbaraga zayo zikomeye zikora,+
20 izo yakoresheje mu bihereranye na Kristo igihe yamuzuraga mu bapfuye,+ ikamwicaza iburyo bwayo+ ahantu ho mu ijuru,+
21 hasumba cyane ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’imbaraga zose n’ubwami bwose+ n’izina ryose rivugwa,+ atari muri iyi si ya none+ gusa, ahubwo no muri ya yindi izaza.+
22 Nanone yashyize ibintu byose munsi y’ibirenge bye,+ kandi imugira umutware w’ibintu byose+ ku bw’inyungu z’itorero,
23 ari ryo mubiri we,+ rikaba no kuzura+ k’uwuzuza ibintu byose muri byose.+