Abaroma 6:1-23
6 None se tuvuge iki? Mbese dukomeze gukora icyaha kugira ngo ubuntu butagereranywa bugwire?+
2 Ibyo ntibikabeho! Ubwo twapfuye ku byerekeye icyaha,+ twakomeza kubaho mu cyaha dute?+
3 Cyangwa se ntimuzi ko twese ababatirijwe muri Kristo Yesu+ twabatirijwe no mu rupfu rwe?+
4 Ku bw’ibyo rero, twahambanywe+ na we ubwo twabatirizwaga mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Kristo yazuwe mu bapfuye binyuze ku ikuzo rya Se,+ abe ari ko natwe tugendera mu buzima bushya.+
5 Niba twarunze ubumwe na we mu rupfu rumeze nk’urwe,+ ni na ko rwose tuzunga ubumwe na we mu muzuko umeze nk’uwe,+
6 kuko tuzi ko kamere yacu ya kera yamanikanywe na we+ kugira ngo umubiri wacu wokamwe n’icyaha utagira icyo wongera gukora,+ bityo ntidukomeze kuba imbata z’icyaha.+
7 Upfuye aba ahanaguweho icyaha cye.+
8 Byongeye kandi, niba twarapfanye na Kristo, twizera nanone ko tuzabanaho na we,+
9 kuko tuzi ko Kristo, ubu ubwo yazuwe mu bapfuye,+ atagipfa;+ urupfu nta bubasha rukimufiteho.
10 Urupfu yapfuye, yapfuye rimwe risa kugira ngo akureho icyaha iteka ryose,+ ariko ubuzima arimo ubu, ariho kugira ngo akore ibyo Imana ishaka.+
11 Mu buryo nk’ubwo, namwe mujye mubona rwose ko mwapfuye+ ku cyaha, ariko mukaba muriho+ kugira ngo mukore ibyo Imana ishaka binyuze kuri Kristo Yesu.
12 Nuko rero, ntimukemere ko icyaha gikomeza gutegeka nk’umwami+ mu mibiri yanyu ipfa, ngo bitume mwumvira ibyo irarikira.+
13 Ntimugakomeze guha ingingo zanyu icyaha,+ ngo zibe intwaro zo gukiranirwa,+ ahubwo mwihe Imana mumeze nk’abariho+ bazuwe mu bapfuye, n’ingingo zanyu muzihe Imana zibe intwaro+ zo gukiranuka.
14 Icyaha ntikigomba kubategeka, kuko mudatwarwa n’amategeko+ ahubwo mutwarwa n’ubuntu butagereranywa.+
15 Hanyuma se dukurikizeho iki? Mbese dukore icyaha kubera ko tudatwarwa n’amategeko+ ahubwo dutwarwa n’ubuntu butagereranywa?+ Ibyo ntibikabeho!
16 Mbese ntimuzi ko iyo mukomeje kwiha umuntu mukaba imbata ze kugira ngo mumwumvire, muba mubaye imbata ze kubera ko mumwumvira?+ Mwaba imbata z’icyaha+ mukagororerwa urupfu,+ mwaba izo kumvira+ mukagororerwa gukiranuka?+
17 Ariko Imana ishimwe kubera ko mwahoze muri imbata z’icyaha, ariko mukaba mwarumviye inyigisho mwahawe+ mubikuye ku mutima.
18 Ni koko, kubera ko mwabatuwe+ ku cyaha, mwabaye imbata+ zo gukiranuka.+
19 Ndavuga mu mvugo y’abantu bitewe n’intege nke z’imibiri yanyu,+ kuko nk’uko mwatanze ingingo zanyu+ ngo zibe imbata z’ibikorwa by’umwanda+ n’ubwicamategeko, zigamije ubwicamategeko, ubu noneho mutange ingingo zanyu zibe imbata zo gukiranuka kugira ngo zikore ibikorwa byera.+
20 Igihe mwari imbata z’icyaha,+ nta ho mwari muhuriye n’ibyo gukiranuka.
21 Ariko se, ni izihe mbuto+ mweraga icyo gihe? Ni ibintu+ bibakoza isoni ubu, kuko iherezo ry’ibyo bintu ari urupfu.+
22 Icyakora, kubera ko mwabatuwe ku cyaha mukaba imbata z’Imana,+ ubu mwera imbuto+ zihuje no kwera, kandi iherezo ni ubuzima bw’iteka.+
23 Ibihembo by’ibyaha ni urupfu,+ ariko impano+ Imana itanga ni ubuzima bw’iteka+ binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.+