Abaroma 4:1-25
4 None ubwo bimeze bityo, tuvuge iki kuri Aburahamu, sogokuruza+ ku mubiri?
2 Urugero, iyo Aburahamu abarwaho gukiranuka abiheshejwe n’imirimo,+ yari kuba afite impamvu yo kwirata, ariko atiratana Imana.
3 None se ibyanditswe bivuga iki? “Aburahamu yizeye Yehova maze bimuhwanyirizwa no gukiranuka.”+
4 Nuko rero, ku muntu wakoze umurimo,+ ntahabwa igihembo nk’aho ari ubuntu butagereranywa agiriwe,+ ahubwo agihabwa nk’aho ari umwenda yishyuwe.+
5 Ariko ku muntu utakoze umurimo ahubwo akizera+ ubara umuntu utubaha Imana ho gukiranuka, uko kwizera kwe guhwana no gukiranuka.+
6 Ni nk’uko Dawidi na we yavuze ibyishimo by’umuntu Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n’imirimo,
7 ati “hahirwa abababariwe ibikorwa byabo byo kwica amategeko+ kandi ibyaha byabo bikaba byaratwikiriwe;+
8 hahirwa uwo Yehova atazaryoza icyaha cye.”+
9 None se, abantu bakebwe ni bo bahirwa, cyangwa abatarakebwe na bo barahirwa?+ Turavuga tuti “ukwizera kwa Aburahamu kwamuhwanyirijwe no gukiranuka.”+
10 None se ni mu yihe mimerere kwamuhwanyirijwe no gukiranuka? Ni igihe yari yarakebwe cyangwa ni igihe yari atarakebwa?+ Si igihe yari yarakebwe, ahubwo ni igihe yari atarakebwa.
11 Yahawe ikimenyetso,+ ari cyo gukebwa, ngo bibe ikimenyetso cyo gukiranuka yaheshejwe n’ukwizera yari afite atarakebwa, kugira ngo abe se+ w’abafite ukwizera bose+ batarakebwe, bityo bibahwanyirizwe no gukiranuka,
12 kandi abe na se w’abakebwe, atari abakurikiza umugenzo wo gukebwa gusa, ahubwo n’abagenda bakurikiza neza uko kwizera data+ Aburahamu yari afite akiri mu mimerere yo kudakebwa.
13 Aburahamu, cyangwa urubyaro rwe, ntiyahawe isezerano+ ry’uko yari kuzaragwa isi binyuze ku mategeko, ahubwo yarihawe binyuze ku gukiranuka yaheshejwe no kwizera.+
14 Niba abakurikiza amategeko ari bo baragwa, ubwo no kwizera kwabaye imfabusa, kandi isezerano ryarasheshwe.+
15 Mu by’ukuri, Amategeko azana umujinya w’Imana,+ ariko ahatari amategeko, nta no kwica amategeko kuhaba.+
16 Ni yo mpamvu ibyo byaturutse ku kwizera, kugira ngo bibe bishingiye ku buntu butagereranywa,+ ngo isezerano+ rihabwe urubyaro rwe rwose,+ atari abakurikiza Amategeko gusa, ahubwo n’abakurikiza ukwizera kwa Aburahamu. (Ni we data+ wa twese,
17 nk’uko byanditswe ngo “nagushyizeho ngo ube se w’amahanga menshi.”)+ Ibyo byabereye mu maso y’Uwo yizeraga, ari we Mana, yo ituma abapfuye baba bazima,+ kandi ibintu bitariho ikabivuga nk’aho biriho.+
18 Nubwo nta cyo yari gushingiraho agira ibyiringiro, nyamara ashingiye ku byiringiro, yizeye+ ko yari kuzaba se w’amahanga menshi,+ mu buryo buhuje n’ibyo yari yarabwiwe ngo “uko ni ko urubyaro rwawe ruzamera.”+
19 Kandi nubwo ukwizera kwe kutigeze gucogora, yabonaga ko icyo gihe umubiri we wari waramaze gupfa,+ kuko yari afite hafi imyaka ijana,+ kandi n’inda ibyara ya Sara ikaba yarasaga n’iyapfuye.+
20 Ariko bitewe n’isezerano+ ry’Imana, ntiyigeze ahungabanywa no kubura ukwizera,+ ahubwo ukwizera kwe kwaramukomeje+ ahesha Imana ikuzo,
21 kandi yemeraga adashidikanya ko ibyo Imana yari yarasezeranyije yashoboraga no kubisohoza.+
22 Ni yo mpamvu “byamuhwanyirijwe no gukiranuka.”+
23 Icyakora, kuba byaranditswe+ ngo “byamuhwanyirijwe no gukiranuka” si ku bwe gusa.+
24 Ahubwo ni no ku bwacu, twebwe abagenewe kuzabiheshwa n’uko twizeye uwazuye Yesu Umwami wacu mu bapfuye.+
25 Yatanzwe ku bw’ibicumuro byacu+ kandi azurirwa kugira ngo tubarweho gukiranuka.+