Abaroma 3:1-31
3 None se, Abayahudi barusha iki abandi,+ cyangwa gukebwa kumaze iki?+
2 Babarusha byinshi mu buryo bwose. Mbere na mbere, ni bo babikijwe amagambo yera y’Imana.+
3 Hanyuma se byifashe bite? Niba bamwe muri bo batarizeye,+ ese aho kutizera kwabo kuzatuma ubudahemuka+ bw’Imana butagira icyo bugeraho?+
4 Ibyo ntibikabeho! Ahubwo Imana igaragare ko ari inyakuri,+ kabone niyo umuntu wese yagaragara ko ari umunyabinyoma,+ nk’uko byanditswe ngo “kugira ngo ugaragare ko ukiranuka mu magambo yawe, kandi utsinde mu gihe ucirwa urubanza.”+
5 Ariko kandi, niba gukiranirwa kwacu gutuma gukiranuka kw’Imana+ kugaragara, tuvuge iki? None se Imana iba ikiraniwe+ iyo isutse umujinya wayo? (Ndavuga nk’uko umuntu+ avuga.)
6 Ibyo ntibikabeho! None se bibaye bityo, Imana yazacira isi urubanza ite?+
7 Ariko se niba ikinyoma cyanjye cyaratumye ukuri kw’Imana+ kurushaho kugaragara kugira ngo biyiheshe ikuzo, kuki ncirwa urubanza ko ndi umunyabyaha?+
8 Kandi se kuki tutavuga, nk’uko bamwe bajya baturega batubeshyera,+ bakavuga ko tuvuga ngo “nimucyo dukore ibintu bibi kugira ngo ibyiza bibone kuza”?+ Urubanza+ abo bantu bazacirwa ruhuje n’ubutabera.+
9 None se bite? Twaba turi mu mimerere myiza kurushaho?+ Reka da! Mbere twavuze ko Abayahudi kimwe n’Abagiriki bose batwarwa n’icyaha,+
10 nk’uko byanditswe ngo “nta muntu ukiranuka, habe n’umwe;+
11 nta n’umwe ufite ubushishozi, nta n’umwe ushaka Imana.+
12 Abantu bose barayobye, bose hamwe bahindutse abatagira umumaro; nta n’umwe ukora ibyiza, ntihariho n’umwe.”+
13 “Umuhogo wabo ni imva irangaye; bavuga ibinyoma bakoresheje indimi zabo.”+ “Iminwa yabo ijunditse ubumara bw’impiri.”+
14 “Akanwa kabo kuzuye imivumo n’amagambo akarishye.”+
15 “Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso.”+
16 “Kurimbuka n’ibyago biri mu nzira zabo,+
17 kandi ntibamenye inzira y’amahoro.”+
18 “Ntibatinya Imana.”+
19 Ubu noneho tuzi ko ibintu byose Amategeko+ avuga, abibwira abatwarwa n’Amategeko, kugira ngo akanwa kose gaceceke+ kandi isi yose ibe ikwiriye+ guhanwa n’Imana.+
20 Ku bw’ibyo rero, nta muntu uzabarwaho gukiranuka imbere yayo abiheshejwe n’imirimo y’amategeko,+ kuko amategeko+ ari yo atuma tugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye icyaha.+
21 Ariko noneho gukiranuka kw’Imana+ kwagaragaye bitanyuze ku mategeko, kuko kwahamijwe+ n’Amategeko+ n’Abahanuzi.+
22 Ni koko, gukiranuka kw’Imana kwagaragaye binyuze ku kwizera Yesu Kristo,+ ku bantu bose bafite ukwizera,+ kuko nta kurobanura ku butoni.+
23 Bose bakoze ibyaha,+ maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana,+
24 kandi kuba babarwaho gukiranuka babiheshejwe n’ubuntu bwayo butagereranywa+ binyuze ku kubohorwa gushingiye ku ncungu+ yatanzwe na Kristo Yesu, ni nk’impano.+
25 Imana yaramutanze ngo abe ituro ry’impongano+ binyuze ku kwizera amaraso ye.+ Ibyo byabereyeho kugira ngo igaragaze gukiranuka kwayo, kuko yababariraga abantu ibyaha+ byakozwe mu gihe cya kera, ubwo Imana yagaragazaga ukwihangana,+
26 kugira ngo igaragaze gukiranuka+ kwayo muri iki gihe cya none, bityo ibe ikiranutse n’igihe umuntu wizera Yesu imubaraho gukiranuka.+
27 None se hari impamvu yo kwirata?+ Nta yo. Ni ayahe mategeko+ atuma tutagira impamvu yo kwirata? Ni ay’imirimo?+ Oya rwose. Ahubwo ni amategeko yo kwizera,+
28 kuko dutekereza ko umuntu abarwaho gukiranuka abiheshejwe no kwizera, atabiheshejwe n’imirimo y’amategeko.+
29 Cyangwa se yaba ari Imana y’Abayahudi gusa?+ Mbese si n’Imana y’abanyamahanga?+ Yee, ni iy’abanyamahanga na bo,+
30 niba mu by’ukuri Imana ari imwe,+ ikaba ari yo izafata abakebwe+ ikababaraho gukiranuka biturutse ku kwizera, n’abatarakebwe+ ikababaraho gukiranuka babiheshejwe no kwizera kwabo.
31 None se dukuraho amategeko binyuze ku kwizera kwacu?+ Ibyo ntibikabeho! Ahubwo dushyigikira amategeko.+