Abaroma 16:1-27
16 Mbashimiye mushiki wacu Foyibe, ukorera umurimo+ mu itorero ry’i Kenkireya,+
2 kugira ngo mumwakire+ mu Mwami nk’uko bikwiriye abera, no kugira ngo mumufashe mu byo yazabakeneraho byose,+ kuko na we ubwe yarwanye kuri benshi, ndetse nanjye ubwanjye.
3 Muntahirize Purisikila na Akwila,+ bagenzi banjye dukorana+ muri Kristo Yesu,
4 bari biteguye gucibwa amajosi+ ku bw’ubugingo bwanjye. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yose yo mu banyamahanga arabashima;+
5 mutashye n’itorero riteranira mu nzu yabo.+ Mutashye uwo nkunda Epayineto, uwo akaba ari umuganura+ mu bizeye Kristo muri Aziya.
6 Mutashye Mariya wabakoreye imirimo myinshi.
7 Mutashye na Andironiko na Yuniya, bene wacu+ bakaba n’imbohe bagenzi banjye,+ abagabo bavugwa neza n’intumwa, bakaba bamaze igihe kirekire bunze ubumwe+ na Kristo kuruta icyo maze.
8 Muntahirize+ Ampuliyato, uwo nkunda mu Mwami.
9 Mutashye Urubano, umukozi mugenzi wacu muri Kristo, n’uwo nkunda Sitaki.
10 Mutashye+ Apele wemerwa muri Kristo. Mutashye n’abo kwa Arisitobulo.
11 Mutashye Herodiyoni mwene wacu.+ Mutashye abo kwa Narisisi bari mu Mwami.+
12 Mutashye Tirifayina na Tirifoza, abagore bakorana umwete mu Mwami. Mutashye Perusi uwo dukunda, kuko yakoze imirimo myinshi mu Mwami.
13 Mutashye Rufo uwatoranyijwe mu Mwami, hamwe na nyina, ari na we mama.
14 Mutashye Asinkirito, Fulegoni, Herume, Patiroba, Heruma n’abavandimwe bari kumwe na bo.
15 Mutashye Filologo na Yuliya, Neru na mushiki we, na Olumpa hamwe n’abera bose bari kumwe na bo.+
16 Muramukanishe gusomana kwera.+ Amatorero yose ya Kristo arabatashya.
17 Bavandimwe, ndabinginga ngo murebe abateza amacakubiri n’abazana+ ibisitaza banyuranya n’inyigisho+ mwigishijwe, kandi mubirinde.+
18 Abantu bameze batyo si imbata za Kristo, ahubwo baba ari imbata z’inda zabo,+ kandi bakoresha akarimi keza+ n’amagambo ashyeshyenga+ kugira ngo bashuke imitima y’abatagira uburiganya.
19 Kumvira kwanyu kwagaragariye bose+ kandi ibyo bituma mbishimira. Ndashaka ko mugira ubwenge+ ku birebana n’ibyiza, ariko mukaba abaswa+ ku bibi.+
20 Vuba aha, Imana itanga amahoro+ igiye kumenagurira Satani+ munsi y’ibirenge byanyu. Ubuntu butagereranywa bw’Umwami Yesu bubane namwe.+
21 Timoteyo, umukozi mugenzi wanjye arabatashya, ndetse na bene wacu+ Lukiyosi na Yasoni na Sosipateri, na bo barabatashya.
22 Jyewe Terutiyo wanditse uru rwandiko, ndabatashya mu Mwami.
23 Gayo+ uncumbikiye, hamwe n’itorero ryose, arabatashya. Erasito umubitsi w’umugi,+ hamwe n’umuvandimwe we Kwaruto, barabatashya.
24 ——*
25 Nuko rero, Imana+ ishobora gutuma mushikama ihuje n’ubutumwa bwiza ntangaza hamwe n’umurimo wo kubwiriza ibya Yesu Kristo, kandi ihuje no guhishurwa kw’ibanga ryera+ ryari ryarahishwe kuva mu bihe bya kera cyane,
26 ariko ubu rikaba ryaragaragaye+ kandi rikamenyekana mu mahanga yose binyuze ku byanditswe mu buhanuzi bihuje n’itegeko ry’Imana ihoraho, kugira ngo habeho kumvira gushingiye ku kwizera,+
27 Imana nyir’ubwenge yonyine,+ ihabwe ikuzo+ iteka ryose binyuze kuri Yesu Kristo.+ Amen.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Rm 16:24