Abaroma 15:1-33

15  Nuko rero, twebwe abakomeye tugomba gufasha abadakomeye+ kwihangana mu ntege nke zabo kandi ntitwinezeze.+  Buri wese anezeze mugenzi we mu byiza kugira ngo bimwubake,+  kuko na Kristo atinejeje ubwe,+ nk’uko byanditswe ngo “ibitutsi by’abagutukaga byanguyeho.”+  Ibintu byose byanditswe kera byandikiwe+ kutwigisha,+ kugira ngo tugire ibyiringiro+ binyuze mu kwihangana kwacu+ no ku ihumure+ rituruka mu Byanditswe.  Nuko rero, Imana itanga ukwihangana n’ihumure ibahe kugira muri mwe imitekerereze+ nk’iyo Kristo Yesu yari afite,  kugira ngo mushobore guhesha ikuzo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, n’akanwa kamwe kandi muhuje.+  Ku bw’ibyo rero, mwakirane+ nk’uko Kristo na we yatwakiriye,+ kugira ngo Imana ihabwe ikuzo.  Ndababwira ko mu by’ukuri Kristo yabaye umukozi+ w’abakebwe,+ kugira ngo agaragaze ko Imana ari inyakuri,+ bityo ahamye ukuri kw’amasezerano+ Imana yasezeranyije ba sekuruza,  kandi ngo amahanga+ aheshe Imana ikuzo ku bw’imbabazi zayo.+ Nk’uko byanditswe ngo “ni yo mpamvu nzagusingiriza mu ruhame mu mahanga, kandi nzaririmbira izina ryawe ishimwe.”+ 10  Nanone kandi yaravuze ati “mwa mahanga mwe, nimwishimane n’ubwoko bwayo.”+ 11  Nanone ati “musingize Yehova, mwa mahanga yose mwe, kandi abantu bose bamusingize.”+ 12  Nanone Yesaya yagize ati “hazabaho umuzi wa Yesayi,+ kandi hari uzahaguruka kugira ngo ategeke amahanga;+ uwo ni we amahanga yose aziringira.”+ 13  Imana itanga ibyiringiro ibuzuzemo ibyishimo byose n’amahoro bitewe no kwizera kwanyu, kugira ngo mugire ibyiringiro bisaze binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.+ 14  Ku birebana namwe bavandimwe, ubu nanjye nemejwe rwose ko namwe mwuzuye kugira neza, kuko mwujujwe ubumenyi bwose,+ kandi nanone mukaba mushobora kugirana inama.+ 15  Ariko kandi, mbandikiye mvuga ingingo zimwe na zimwe neruye kurushaho, mbese nk’aho nongeye kubibutsa,+ mbitewe n’ubuntu butagereranywa Imana yangiriye,+ 16  kugira ngo mbe umukozi wa Kristo Yesu ukorera amahanga,+ nkora umurimo wera wo gutangaza ubutumwa bwiza+ bw’Imana, kugira ngo ayo mahanga abe ituro+ ryemewe,+ ryejejwe n’umwuka wera.+ 17  Ku bw’ibyo, mfite impamvu zo kwishimira muri Kristo Yesu+ ku birebana n’ibintu byerekeye Imana.+ 18  Sinzatinyuka kugira ikintu na kimwe mvuga kitari muri ibyo bintu Kristo yakoze binyuze kuri jye,+ kugira ngo amahanga yumvire+ biturutse ku magambo yanjye+ n’ibikorwa byanjye, 19  n’imbaraga zo gukora ibimenyetso n’ibitangaza+ hamwe n’imbaraga z’umwuka wera. Ni yo mpamvu uhereye i Yerusalemu kugera no mu karere+ kose ka Iluriko, nabwirije ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo mu buryo bunonosoye.+ 20  Koko rero, ni muri ubwo buryo nishyiriyeho intego yo kudatangaza ubutumwa bwiza ahantu hose Kristo yari yaramaze kuvugwa, kugira ngo ntubakira ku rufatiro rwashyizweho n’undi.+ 21  Ahubwo ni nk’uko byanditswe ngo “abatarigeze batangarizwa ibye bazabona, kandi abatarigeze bumva bazasobanukirwa.”+ 22  Ku bw’ibyo, incuro nyinshi nagiye ngira ibimbuza kuza iwanyu.+ 23  Ariko ubu kubera ko nta fasi isigaye ntarabwirizamo muri utwo turere, kandi nkaba maze imyaka runaka nifuza kuza iwanyu+ 24  igihe nzaba ngiye muri Esipanye,+ mbere na mbere niringiye ko igihe nzaba ndi muri urwo rugendo ngiyeyo, nzabareba mukamperekeza+ maze kubashira urukumbuzi mu rugero runaka. 25  Ariko ubu, ngiye kujya i Yerusalemu gukorera abera.+ 26  Ab’i Makedoniya no muri Akaya+ bashimishijwe no gusangira ibyabo batanga impano+ zo gufasha abakene bo mu bera bari i Yerusalemu. 27  Koko rero, bashimishijwe no kubigenza batyo, ariko bari banabarimo umwenda. Niba amahanga yarasangiye na bo ibintu byabo byo mu buryo bw’umwuka,+ na yo agomba kubakorera abaha ku bintu byo mu buryo bw’umubiri.+ 28  Ubwo rero nindangiza uwo murimo kandi nkabagezaho ibyo bintu+ neza, nzabanyuraho nerekeza muri Esipanye.+ 29  Byongeye kandi, nzi ko igihe nzaba nje iwanyu, nzaba nzanye umugisha utagabanyije uturuka kuri Kristo.+ 30  None rero bavandimwe, ndabinginga binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo no ku rukundo ruturuka ku mwuka,+ ngo mufatanye nanjye gusenga mushyizeho umwete munsabira ku Mana,+ 31  kugira ngo nkizwe+ abatizera bari i Yudaya, no kugira ngo umurimo ngiye gukorera i Yerusalemu+ uzemerwe n’abera,+ 32  bityo igihe nzabageraho mfite ibyishimo nk’uko Imana ishaka, nzahumurizanywe+ namwe. 33  Imana itanga amahoro ibane namwe mwese.+ Amen.

Ibisobanuro ahagana hasi