Abaroma 14:1-23

14  Mwakire umuntu ufite intege nke+ mu kwizera kwe, ariko atari ukugira ngo mufate imyanzuro ku bibazo+ yibaza muri we.  Umuntu umwe afite ukwizera gutuma arya byose,+ ariko ufite intege nke yirira imboga.  Urya ntagasuzugure utarya, kandi utarya+ ntagacire urubanza urya, kuko Imana yamwakiriye.  Uri nde wowe ucira urubanza umugaragu wo mu rugo rw’undi?+ Imbere ya shebuja ni ho ahagarara cyangwa akagwa.+ Kandi koko, azahagarara kuko Yehova ashobora gutuma ahagarara.+  Umuntu umwe abona ko umunsi umwe uruta undi,+ naho undi akabona ko umunsi umwe uhwanye n’indi yose;+ buri muntu yemere rwose adashidikanya mu bwenge bwe.  Uwubahiriza umunsi, awubahiriza ku bwa Yehova. Nanone urya, arya ku bwa Yehova,+ kuko ashimira Imana,+ kandi n’utarya na we areka kurya ku bwa Yehova,+ ariko kandi agashimira Imana.+  Mu by’ukuri, nta n’umwe muri twe ubaho ku bwe gusa,+ kandi nta n’umwe upfa ku bwe gusa,  kuko niba turiho, turiho ku bwa Yehova,+ kandi niba dupfa, dupfa ku bwa Yehova.+ Ku bw’ibyo rero, niba turiho cyangwa niba dupfa, turi aba Yehova.+  Icyo ni cyo cyatumye Kristo apfa kandi akongera kuba muzima,+ kugira ngo abe Umwami w’abapfuye+ n’abazima.+ 10  Ariko se kuki ucira urubanza umuvandimwe wawe?+ Cyangwa se nanone, kuki usuzugura umuvandimwe wawe? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’urubanza+ y’Imana, 11  kuko byanditswe ngo “‘ni ukuri, ni ukuri,’ ni ko Yehova+ avuga, ‘amavi yose azamfukamira, n’ururimi rwose ruzemera ku mugaragaro ko ndi Imana.’”+ 12  Nuko rero, buri wese muri twe azamurikira Imana+ ibyo yakoze. 13  Ku bw’ibyo, ntitugakomeze gucirana imanza,+ ahubwo mwiyemeze iki:+ kudashyira imbere y’umuvandimwe+ igisitaza+ cyangwa ikigusha. 14  Nzi neza kandi nemera mu Mwami Yesu ko nta kintu ubwacyo kiba cyanduye.+ Ahubwo iyo umuntu atekereza ko ikintu cyanduye, ni bwo gusa kiba cyanduye kuri we.+ 15  Niba umuvandimwe wawe agira agahinda bitewe n’ibyokurya, ubwo ntuba ukigendera mu rukundo.+ Ntukarimbure uwo Kristo yapfiriye+ ubitewe n’ibyokurya byawe. 16  Ku bw’ibyo rero, ntimugatume ibyiza mukora bivugwa nabi. 17  Ubwami bw’Imana+ ntibusobanura kurya no kunywa,+ ahubwo busobanura gukiranuka+ n’amahoro+ n’ibyishimo,+ hamwe n’umwuka wera. 18  Umuntu ukorera Kristo ari imbata ye mu birebana n’ibyo yemerwa n’Imana, n’abantu bakamwemera.+ 19  Nuko rero, nimucyo dukurikire ibintu bihesha amahoro+ n’ibituma duterana inkunga.+ 20  Reka gusenya umurimo w’Imana bitewe n’ibyokurya.+ Ni iby’ukuri ko ibintu byose bitanduye, ariko ni bibi ko umuntu arya mu gihe bishobora kuba igisitaza.+ 21  Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi cyangwa gukora ikindi kintu cyose gishobora kubera umuvandimwe wawe igisitaza.+ 22  Ukwizera ufite, kugire kube ukwawe imbere y’Imana.+ Hahirwa umuntu utishyira mu rubanza bitewe n’ibyo yiyemeje gukora. 23  Ariko niba ashidikanya, yaba amaze gucirwaho iteka aramutse ariye,+ kuko yaba ariye bidaturutse ku kwizera. Koko rero, ikintu cyose kidakoranywe ukwizera kiba ari icyaha.+

Ibisobanuro ahagana hasi